Digiqole ad

Sake: Abahinzi barasaba gufashwa kuhira imirima yabo

 Sake: Abahinzi barasaba gufashwa kuhira imirima yabo

Iyi soya yatangiye kuma kubera izuba kandi ihinze hafi y’ikiyaga cya Sake ariko ntibashobora kuhira.

Abahinzi bo mu Karere ka Ngoma barishimira gahunda ya “Twigire muhinzi” kuko ngo ibafasha kwiteza imbere mu buhinzi, babifashijwemo n’abajyanama mu buhinzi, gusa baracyasaba gufashwa kubona uburyo bwo kuhira imirima.

Iyi soya yatangiye kuma kubera izuba kandi ihinze hafi y'ikiyaga cya Sake ariko ntibashobora kuhira.
Iyi soya yatangiye kuma kubera izuba kandi ihinze hafi y’ikiyaga cya Sake ariko ntibashobora kuhira.

Abaturage bo mu Murenge wa Sake, bashimira Minisiteri y’ubuhinzi n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuhinzi ‘RAB’ kubwa gahunda ya ‘twigire muhinzi’ kuko ngo irimo kubafasha kuvugurura ubuhinzi.

Umuhinzi witwa Gakwerere Emmanuel ati “Twahuguwe mu kwagatandatu umwaka ushize turaza turanahinga, twahinze ibigori n’umusaruro uraboneka, urumva rero ko byatugiriye akamaro.”

Gusa, aba bahinzi banagaragaza impungenge yo kutagira uburyo bwo kuhira imirima yabo ku buryo ngo hari igihe imyaka yumira mu mirima kubera kubura amazi.

Gakwerere ati “Akenshi season (igihembwe cy’ihinga) ya kabiri turayihomba kuko kuva mukwa gatanu izuba riba rica ibintu,…Soya ihinze ku kiyaga (cya sake) ariko nta kizere cy’uko izera kuko yatangiye gupfa kuko nta bushobozi bwo kuhira.”

Nkurunziza Valensi Ushinzwe iyamamaza buhinzi mu Ntara y’Iburasirazuba kuri iki kibazo yatubwiye ko binyuze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), hari gahunda yo gufasha abahinzi kuhira ku buso buto, ngo aba bahinzi bakwiye kwishyira hamwe Leta ikabunganira.

Ati “Binyuze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibinyujije mu kigo RAB hariho gahunda yo kunganira abahinzi kubona ibikoresho bibafasha kuhira ku buso buciriritse turabasaba rero kwinjira muri ubwo buryo bakabona ibyo bikoresho bibafasha kuhira.”

Nkurunziza umukozi wa RAB aravuga ko hari gahunda ya nkunganire ngo ishobora gufasha aba baturage kubona ibikoresho byo kuhira
Nkurunziza umukozi wa RAB aravuga ko hari gahunda ya nkunganire ngo ishobora gufasha aba baturage kubona ibikoresho byo kuhira

Uretse iki kibazo cyo kuhira abahinzi bagaragaza banavuga ko hari n’imashini zihinga zihenze, ikibazo cy’isoko ndetse na bamwe batabasha kwigurira ifumbire bavuga ko ihenze.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish