Digiqole ad

Hagiye kubakwa ahantu hagutse EXPO izajya ibera bizatwara miliyoni 50$

 Hagiye kubakwa ahantu hagutse EXPO izajya ibera bizatwara miliyoni 50$

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, ubwo Expo yaberaga i Kigali ku nshuro ya 19 yasozwaga ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ari kumwe n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera bavuze ko hari umugambi wo kubaka ahantu hashya hazajya hakira EXPO i Gahanga imirimo ikazatwara miliyoni 50 z’Amadolari. Abacuruzi bari muri EXPO bo bavuga ko ibikorerwa mu Rwanda byari biri ku rweo rwiza, ariko ko abaguzi bumvaga ibiciro ntibagure.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda Francois Kanimba ahabwa ishimwe n'Umuyobozi wa PSF Gasamagera Benjamin ku ruhare Minisiteri yagize mu gutuma EXPO ya 19 iba
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba ahabwa ishimwe n’Umuyobozi wa PSF Gasamagera Benjamin ku ruhare Minisiteri yagize mu gutuma EXPO ya 19 iba

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba yavuze ko iyi Expo ya 19 yatumye bigaragara ko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda hari urwego rwiza bimaze kugeraho.

Yavuze kandi ko iyi Expo irangiye n’izindi zarangiye ari umwanya mwiza ku bikorera wo kureba aho bagifite icyuho mu byo bakora bagereranyije n’ibindi biba byaturutse mu mahanga bisa na byo.

Ati: “Abikorera bacu bagenda biga kugira ngo bagire icyo bashobora kuba bahindura barushaho gukora neza, bigira ku bandi mu mirimo yabo.”

Kanimba avuga ko EXPO ari ishyari ryiza ryo kureba abo bahanganye imbere mu gihugu n’abaturutse ahandi baje kumurika bakareba ngo babarusha iki kugira ngo bagende barusheho kunoza ibyo bakora.

Abanyarwanda ngo ntibagura

Abanyamahanga bamwe bari bitabiriye Imurikagurisha bavuga ko ibicuruzwa byabo abakiliya b’Abanyarwanda babikunda, ariko bakumva ibiciro ntibagure.

Iki kibazo cyagiye kigarukwaho n’abacuruzi batandukanye baje kumurika ibicuruzwa byabo bavuga ko ababasura babona ari benshi ariko ngo abagura bakaba bake.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, Gasamagera Benjamin avuga ko icy’ingenzi mu imurikagurisha atari ugucuruza byinshi aho, ahubwo kumurika ibyo ukora kugira ngo bazakugurire bagusanze aho ukorera.

Gasamagera ati “Expo ubundi iba yabereyeho kugira ngo igaragaze ishusho ry’ubukungu ryifashe. Cyane cyane abakora mu nganda, abacuruzi bagaragaze udushya twabo, n’ibintu byabo. Bityo n’abagura, yaba abo mu gihugu imbere ariko n’abo hanze baze kubigura.”

Avuga ko amafaranga aba yashowe muri EXPO umushoramari ayagaruza mu buryo butandukanye nko kugurisha ibyo yazanye cyangwa kuzagurisha byinshi bitewe n’abo yahuye na bo.

 

Ahagiye kubakirwa EXPO hazubakwa mu myaka 2,5

Iyi Expo yarangiye hari abacuruzi benshi bashatse kuyitabira ariko ntibyakunda kubera ahantu hato.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera bavuze ko iki kibazo cyamaze kubonerwa umuti kuko ngo aho kubuka ikibanza cyisanzuye kizajya kiberamo EXPO hamaze kuboneka.

Gasamagera Benjamin Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera yavuze ko icyo kibanza cyamaze kuboneka i Gahanga. Icyangombwa cyo kubaka nacyo gihari.

Avuga ko mu mezi atandatu bazatangira kucyubaka, akizeza abikorera ko mu myaka ibiri n’igice Expo ishobora kuzahabera. Imirimo yose yo kubaka ngo izatwara miliyoni 50$.

 

Iri murikagurisha rya 19 ryitabiriwe n’abamurikaga ibicuruzwa byabo 441  baturutse mu bihugu 18 harimo n’u Rwanda. Umubare w’abaryitabiriye wariyongereye ugereranyije n’ubushize aho ryari ryitabiriwe n’abacuruzi 408.

Muri abo bamurikaga, 271 ni abo mu Rwanda naho 170 ni abaturutse mu bihugu by’amahanga. Expo kandi ngo n’abayisuye bariyongereye ugereranyije n’abasuye iy’ubushize.

Afrikan Hopes Company yahawe igikombe nk'iyitwaye neza muri iyi EXPO
Afrikan Hopes Company yahawe igikombe nk’iyitwaye neza muri iyi EXPO
Bamurikaga baturutse mu bihugu by'Abarabu bazanye ibikoresho byo mu gikoni
Bamurikaga baturutse mu bihugu by’Abarabu bazanye ibikoresho byo mu gikoni
Muri EXPO hari aho abana bishimisha bakidagadura
Muri EXPO hari aho abana bishimisha bakidagadura
Abitwaye neza muri EXPO bifotozanya n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Francois Kanimba
Abitwaye neza muri EXPO bifotozanya n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba

Callixte  NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nabonye ibinyu byantangaje!
    Uburyo kwijira byagoranye ,Hari umubyigano ugizwe numurongo muremure ninjiye nyuma y’isaha nigice,hariho nababuze uko binjira basubirirayo aho.

    Ndavuga ngo iyi niyo serivisi nziza duhora turirimba!
    Kugeramo byo byari agahomamunwa !wabonaga se aho ushinga ikirenge?

    Nafashe umwanzuro wo kutazagaruka muri EXPO ikibera muri kariya GAFUNAMUNENGU.

Comments are closed.

en_USEnglish