Digiqole ad

Abavandimwe Yves na Ivan ngo baje mu muziki bafite intego

 Abavandimwe Yves na Ivan ngo baje mu muziki bafite intego

Abavandimwe Yves na Ivan ngo barashaka ko umuziki wabo urenga imbibi z’u Rwanda

Itsinda ryabo ryitwa Bizarre rigizwe n’abavandimwe Yves na Ivan rikaba rikorera i Musanze kubera ko ariho biga, bavuga ko baje mu muziki nyarwanda bafite intego.

Abavandimwe Yves na Ivan ngo barashaka ko umuziki wabo urenga imbibi z'u Rwanda
Abavandimwe Yves na Ivan ngo barashaka ko umuziki wabo urenga imbibi z’u Rwanda

Aba bavandimwe binjiye mu muziki bari hamwe guhera muri Mutarama 2016, mu mezi umunani bamaze bigaruriye imitima y’abatuye i Musanze.

Yves yiga mu mwaka wa gatatu muri INES Ruhengeri, murumuna we Ivan yiga mu mwaka wa kabiri muri icyo kigo.

Muri iki gihe gito bamaze, bakoze indirimbo enye, muri zo ebyiri zifite video, iyitwa ‘Imbohe’ n’iyitwa ‘Sweety Banana’.

Izindi ndirimbo bakoze ni iyitwa ‘Sugar’ n’iyitwa ‘El Hammer Day’ ariko zo nta mashusho zirakorerwa.

Imigambi ngo bafite ni ugukora bakarenga imbibi z’u Rwanda, bakagaragaza ko umuziki ari nk’ururimi, Isi yose igomba guhuriraho yaba Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Yves avuga ko basaba AbanyaMusanze n’abandi Banyarwanda kubaba inyuma kandi ngo ntibazabatenguha.

Aba bahungu bavuka i Rubavu ngo umuziki ni impano yabo, ngo ni ibintu bajyaga bakora bari iwabo nyuma bumva babishyira ahagaragara.

Yves ati “Abantu baradukunda, bakunda ibyo dukora, Imana yaduhaye impano, navuga ko turi abahanga.”

Bafite ishya ryo kuzamura umuziki wabo ukamenyekana mu Rwanda no hanze yarwo
Bafite ishya ryo kuzamura umuziki wabo ukamenyekana mu Rwanda no hanze yarwo
I Musanze bamaze gutunda amajwi y'aba basore
I Musanze bamaze gutunda amajwi y’aba basore
Muri FESPAD baririmbiye abari muri Stade ya Muhabura Polytechnic
Muri FESPAD baririmbiye abari muri Stade ya Muhabura Polytechnic
I Musanze aho biga bamaze kumenyekana
I Musanze aho biga bamaze kumenyekana

Kanda hano urebe Sweety Banana:

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • wawww… njy aba bavandimwe ndabera kyaneee kuko bafite talent

Comments are closed.

en_USEnglish