Digiqole ad

Kenya: Umushinwa yishe mugenzi we bapfa aho kwicara

 Kenya: Umushinwa yishe mugenzi we bapfa aho kwicara

Massai Mara ni hamwe mu hantu hakurura abakerarugendo benshi ku Isi baje kureba inyamaswa

Umukozi ushinzwe kuyobora abakerarugendo w’Umushinwa muri hoteli yitwa Keekorok Lodge muri Pariki ya Maasai Mara muri Kenya, kuri uyu wa mbere yishe mugenzi we amuteye icyuma anakomeretsa umugabo we bapfuye ahantu ho kwicara.

Massai Mara ni hamwe mu hantu hakurura abakerarugendo benshi ku Isi baje kureba inyamaswa
Massai Mara ni hamwe mu hantu hakurura abakerarugendo benshi ku Isi baje kureba inyamaswa

Uyu mukozi ushinzwe kuyobora abakerarugendo, yatangiye gushyamirana n’umugabo n’umugore bose b’Abashinwa bapfa umwanya bari bicayemo bagiye kurya, uyu mukozi uyobora abakerarugendo yababwiraga ko igihe cyose ari umwanya asanzwe yicaramo.

Nyuma y’uko akomeje kubasaba kuva kuri ayo meza bicayeho abandi bakamwangira, yahise afata icyuma yari afite atangira kubatera.

Umugore w’uwo mukerarugendo, yatewe icyuma mu gatuza inshuro ebyiri, nyuma aza gupfa kubera ibyo bikomere akaba yari yajyanywe mu bitaro byitwa Sikinani Health Centre.

Umugabo we yabashije kurusimbuka, ariko yakomeretse bikomeye.

Abakerarugendo bagera ku 100 barimo basangira ifunguro rya nijoro bakwiye imishwaro bashakisha aho kwihisha basakuza cyane muri icyo cyumba barimo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi mu gace ka Narok, Jillo Galgalo yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu mukerarugendo, avuga ko byaraye bibaye ahagana saa 7:30 p.m.

Jillo yavuze ko uyu mugabo ukomoka mu Bushinwa yajyanywe kwa muganga mu Bitaro bya Nairobi kugira ngo avurwe ibikomere.

Yavuze ko uyu Mushinwa wakoze ibi yatawe muri yombi akaba acumbikiwe kuri Polisi ya Narok.

Undi mupolisi utashetse kwivuga amazina yatangarije The Nation yo muri Kenya, uyu Mushinwa wateye ibyuma bagenzi be yari yabanje kubasa kuva mu mwanya asanzwe yicaramo agiye kurya abandi baranga.

Ngo yakomeje kubabwira ko ariho hantu asanzwe yicara iyo ari kuri iyo hotel.

Umupolisi utashatse kwivuga yagize ati “Yababwiye ko nta yandi meza yakoresha uretse ayo bicayeho, bagombaga kwimuka, igihe bari banze atangira kubateragura icyuma yari afite.”

The Nation

UM– USEKE.RW

en_USEnglish