Igice cya 5: Eddy mu buzima bwiza cyane, yatangiye no

Episode 5  …kubera ukuntu nari naniwe sinigeze nkanguka nijoro cyangwa ngo ndote, nakangukiye rimwe nka saa yine za mugitondo!! Eeeh mbega kurara ahantu heza! Ubwo narabyutse ndinanura, nkiri aho mbona Mama Sandra arinjiye! Mama Sandra – “Yoooh! Mbese wakangutse? Nahoraga nza kukureba ngo ndebe niba wakangutse mbonye ugisinziriye ndakureka ngo ubanze uruhuke!” Jyewe – Uzi […]Irambuye

Karongi: Umugabo yakubiswe bikomeye n’abo mu muryango we barimo n’umuyobozi

Mutemberezi, umuturage utuye mu kagali ka Nyarugenge mu murenge wa Rubengera  yakubiswe iz’akabwana biturutse ku makimbirane y’amasambu kugeza agizwe intere mu masaha akuze y’ijoro ryo ku wa gatatu, ubwo yari avuye mu isantire ya Rugabano mu kagali ka Nyarugenge, aya makuru yagizwe ibanga aza kumenyekana mu mpera z’iki cyumweru. Ageze  aho atuye mu mudugudu wa […]Irambuye

Amashyaka akigisha ingengabitekerezo ni imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge – Ndayisaba

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagaragaje ko mu mbogamizi zituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho neza mu Banyarwanda, zirimo kuba hari abirebera mu ndorerwamo y’amoko, ibikorwa by’iterabwoba n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigisha n’amwe mu mashyaka ya politiki. Iyi Komisiyo ivuga ko urubyiruko rugomba kuba nyambere mu guhashya ibyo bikorwa hagamijwe kugera ku bumwe n’ubwiyunge burambye. Mu kiganiro Komisiyo yagiranye n’abanyeshuri […]Irambuye

Abana b’ingagi 19 bavutse nyuma yo Kwita izina, uyu mwaka

Kwita izina ku nshuro ya 12, biza bifite inzanganya matsiko igira iti “dufatanye kwita ku bidukikije tugamije iterambere”.   Uyu muhango wo kwita izina ingagi uzaba tariki 2 Nzeri 2016 ukazabera muri Pariki y’Ibiringa (Kinigi). Abana b’ingagi 19 bavutse nyuma y’umuhango wo kwita izina mu mwaka ushize ni bo bazitwa. Iki gikorwa kizaberamo imurikagurisha ry’ibidukikije  no […]Irambuye

Fumbwe: Abaturage basibuye umuhanda wa Km 2 mu muganda rusange

Mu muganda w’igihugu wa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abaturage bo mu tugari tune tw’Umurenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana bakoze umuhanda wa Km 2 mu kagari ka Nyarubuye, Umuyobozi w’Akarere yabasabye kumenya ko Leta hari abo yacukije bagomba gutanga ubwisungane mu kwivuza bakabutangira igihe, kuko ngo kugenda nta mutuelle ni nko kwiyahura. […]Irambuye

Ruhango: ZULA wakijije abantu 150 muri Jenoside agiye gutura mu

*Hasigaye ibikorwa bike by’amasuku ngo ZULA ashyikirizwe inzu nshya *Umuriro w’amashanyarazi wamaze kugezwa muri iyo nzu, *Zula Karuhimbi yarokoye abantu bagera ku 150 muri Jenoside yakorewe Abatutsi Mu  gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kanama 2016  Umuseke wasuye Zula Karuhimbi warokoye abantu 150 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko akaba yari amaze igihe kirekire aba […]Irambuye

Italy: Umutingito umaze guhitana 267 abandi 400 barakomeretse

Iki gihugu cyashyizeho ibihe bidasanzwe mu duce twakozweho n’umutingito ukomeye ku wa gatatu w’iki cyumweru, nibura hari icyizere ko abandi bantu bagwiriwe n’ibikuta bashobora kuboneka. Minisitiri w’Intebe w’U Butaliyani, Matteo Renzi yavuze ko Leta izatanga miliyoni 50 z’ama Euro (£42m) yo gufasha kongera kubaka ibyasenyutse. Nibura abantu 267 bamaze kumenyekana ko bapfuye bazira uyu mutingito […]Irambuye

Ngororero: Yagabiwe inka n’abo basengana ubuyobozi buyimwaka kuko ngo afite

*Iyi nka yayihawe kubera ko yabyaye impanga z’abana batatu *Uyu muturage ikibazo cye yakigaragaje mu nama Umuvunyi Mukuru yagiranye n’abaturage ba Ngororero mu nta ngiriro z’iki cyumweru Mukandori Marie Solange umubyeyi ufite imyaka 42, atuye mu karere nka Ngororero mu kagali ka Rugendabari, umudugudu wa Mituga, wabyaye abana batatu b’impanga, ubu ngo barwaye bwaki kubera […]Irambuye

Ngoma: Hari abagore bahohotera abagabo bitwaje uburinganire

Abagabo batuye mu kagali ka Ndekwe umurenge wa Remera akarere ka Ngoma, barashinja bamwe mu bagore kwitwaza uburinganire bagakora ibikorwa biteza amakimbirane mu ngo birimo kujya mu tubari bagasinda bagataha nijoro no kugurisha imitungo y’urugo batabwiye abagabo. Urwego rw’Inama y’Igihugu y’Abagore muri uyu murenge wa Remera ruvuga ko icyo kibazo bagihagurukiye, ngo aho kigaragaye abagore […]Irambuye

en_USEnglish