Digiqole ad

Abana b’ingagi 19 bavutse nyuma yo Kwita izina, uyu mwaka bazitwa ku ya 2 Nzeri

 Abana b’ingagi 19 bavutse nyuma yo Kwita izina, uyu mwaka bazitwa ku ya 2 Nzeri

Kwita Izina ku nshuro ya 11 abana b’ingagi 24 ni bo bari bavutse

Kwita izina ku nshuro ya 12, biza bifite inzanganya matsiko igira iti “dufatanye kwita ku bidukikije tugamije iterambere”.   Uyu muhango wo kwita izina ingagi uzaba tariki 2 Nzeri 2016 ukazabera muri Pariki y’Ibiringa (Kinigi). Abana b’ingagi 19 bavutse nyuma y’umuhango wo kwita izina mu mwaka ushize ni bo bazitwa.

Kwita Izina ku nshuro ya 11 abana b'ingagi 24 ni bo bari bavutse
Kwita Izina ku nshuro ya 11 abana b’ingagi 24 ni bo bari bavutse

Iki gikorwa kizaberamo imurikagurisha ry’ibidukikije  no kubungabunga ibidukikije. Iri murikagurisha ni ubwa mbere rizaba ribereye mu karere ka Africa, Ikigo RDB ngo cyizeye ko rizakurura abashoramari benshi mu gihugu.

RBD iteganyako abantu 500 bazitabira iri murikagurisha baturutse impande zitandukanya z’Isi ku buryo bazagenda bavuga igihugu cy’u Rwanda. Ibyo ngo bizera ko bizatuma bakurura abantu benshi kubera kugira amatsiko yo kubona ibyo byiza bitatse u Rwanda.

Kariza Belise umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ishimangira iy’umwaka ushize yibandaga ku gushyira imbere ibidukikije mu rwego rwo gushimangira ubukerarugendo buhamye.

 

Yakomeje avuga ko ubukerarugendo ari bumwe mu butunzi bwinjiza amafaranga menshi mu Rwanda kandi kigakurura n’abashoramari benshi  aho mu mwaka wa 2014 bwinjije million z’amadolari 304 naho 2015 bukaba bwarinjije million 318 z’amadolari.

Yagize ati “Umuhango wo kwita izina ingagi nka kimwe mu bikarwa by’ukwezi, byahariwe ubukerarugendo ku Isi, uzatwongerera ubunararibonye tunasangira n’Isi yose inkuru nziza y’ubukerarugendo bwacu buhamye bubungabunga ibidukikije.”

RDB yize uruhare rw’abanyabakuru mu gutangaza ibyiza bitatse u Rwanda aho kugira ngo bizajye bivugwa n’abandi bo mu bindi bihigu. Itangazamakuru kandi ngo rizafasha Abanyarwanda mu kubakangurira kwitabira kugira uruhare mu gusura ibyiza bitatse u Rwanda aho kugira ngo bazage babyumva mu makuru cyangwa ngo babisome aho bigiye byanditse ngo kuko by’umwihariko Abanyarwanda bagabanyirizwa ibiciro byo kujya gusura ibyiza nyaburanga.

Bwa mbere Perezida Paul Kagame yitabiriye ibyo birori nk'Umushyitsi Mukuru
Bwa mbere Perezida Paul Kagame yitabiriye ibyo birori nk’Umushyitsi Mukuru
Kwita izina ni umuhango ukomeye mu bukerarugendo bw'u Rwanda
Kwita izina ni umuhango ukomeye mu bukerarugendo bw’u Rwanda

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • that is good

Comments are closed.

en_USEnglish