Digiqole ad

Italy: Umutingito umaze guhitana 267 abandi 400 barakomeretse

 Italy: Umutingito umaze guhitana 267 abandi 400 barakomeretse

Amatsinda y’abatabazi afite akazi gakomeye ko kwegura ibinonko n’ibindi byashyizwe hasi n’umutingito bashakisha ababa bakiri bazima

Iki gihugu cyashyizeho ibihe bidasanzwe mu duce twakozweho n’umutingito ukomeye ku wa gatatu w’iki cyumweru, nibura hari icyizere ko abandi bantu bagwiriwe n’ibikuta bashobora kuboneka.

Amatsinda y'abatabazi afite akazi gakomeye ko kwegura ibinonko n'ibindi byashyizwe hasi n'umutingito bashakisha ababa bakiri bazima
Amatsinda y’abatabazi afite akazi gakomeye ko kwegura ibinonko n’ibindi byashyizwe hasi n’umutingito bashakisha ababa bakiri bazima

Minisitiri w’Intebe w’U Butaliyani, Matteo Renzi yavuze ko Leta izatanga miliyoni 50 z’ama Euro (£42m) yo gufasha kongera kubaka ibyasenyutse.

Nibura abantu 267 bamaze kumenyekana ko bapfuye bazira uyu mutingito abandi 400. Amatsinda y’abashakashatsi bakomeje gushakisha mu binonko by’inzu zasenyutse ngo barebe ko hari abagihumeka.

Gusa, abatabazi 5000 ntiborohewe mu kazi kabo n’ingaruka zitagira ingano z’ibyangiritse kubera umutingito.

Kuri uyu wa gatanu mu gitondo kare, undi mutingito wa – 4.7 ku bipimo bibarirwaho umutingito wumvikanye mu Butaliyani.

Umutingito ufite ibipimo bya magnitude 6,2 wasekuye uduce tunyuranye mu Butaliyani ku wa gatatu w’iki cyumweru, muri km 100 mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’umujyi wa Rome.

Uduce twibasiwe cyane ni Amatrice, Arquata, Accumoli na Pescara del Tronto utu duce ntabwo dutuwe cyane ari dusurwa n’abakerarugendo benshi.

Nibura abantu 200 bishwe n’uyu mutingito ni abo mu gace ka Amatrice konyine.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish