Digiqole ad

India: Umugabo ukennye yagenze km 12 yikoreye umurambo w’umugore

 India: Umugabo ukennye yagenze km 12 yikoreye umurambo w’umugore

Uyu mugabo kwikorera umurambo w’umugore we ntibyamworoheye yagendaga awuturayagendaga atura akabanza akaruhuka umwana we nawe amarira ntiyakamaga.

Mu Buhinde mu ntara ya Orissa umugabo ukennye witwa Dan Mjhi Amang w’imyaka 42, yatwaye umurambo w’umugore ku mutwe agenda km 12 awuvanye ku bitaro aho yari yaguye.

Uyu mugabo kwikorera umurambo w'umugore we ntibyamworoheye yagendaga awuturayagendaga atura akabanza akaruhuka umwana we nawe amarira ntiyakamaga.
Uyu mugabo kwikorera umurambo w’umugore we ntibyamworoheye yagendaga awuturayagendaga atura akabanza akaruhuka umwana we nawe amarira ntiyakamaga.

Nyuma y’uko ibitaro byanze kumuha imodoka yo kumutwaza umurambo ngo iwujyane aho avuka, nta n’ubushobozi yari afite bwo gukodesha imodoka, nibwo yahisemo gukoresha imbaraga ze.

Umugore wa Dana  Mjhi, Amang yapfiriye mu bitaro bya Ulaya mu mujyi wa Bhawanipatna mu ntara ya Orissa  azize indwara y’igituntu.

Dana Mjhi yavuze ko yari atuye muri km 60 uvuye kuri ibyo bitaro kandi ngo nta bushobozi yari afite bwo gukodesha imodoka itwara abarwayi ngo imutwarire umurambo w’umugore we.

Mjhi ntiyitaye ku bushyuhe buri muri iki gihugu, uburemere cyangwa urugendo rumutegereje rwa km 60.

Yafashe umurambo w’umugore we awuzingira mu bitambaro by’ubururu maze awushyira ku bitugu bye, we n’umukobwa we w’imyaka 12 wagendaga arira yanze bashyira nzira.

Bamaze kugenda km 12 nibwo abahisi n’abagenzi bacagaho bahamagaye abanyamakuru bababwira uwo muntu babonye n’ibyamubayeho.

Ikiganiro umunyamakuru wa televiziyo Odisha yo muri iki gihugu yakoze cyakwirakwijwe igihugu cyose benshi baterwa agahinda n’iyo nkuru ibabaje.

Uyu mugabo Mjhi ati “Nikoreye umurambo w’umugore wanjye kuko ndi umukene, sinashobora kwishura imodoka yo kuwutwara. Nabibwiye ubuyobozi bw’ibitaro ariko bambwira ko nta bufasha na buto bampa.”

Ubuyobozi bw’ibi bitaro byahakanye byivuye inyuma ko byimye ubufasha uyu mugabo. Ibitaro byatangaje ko batamenye n’igihe uyu mugabo yajyaniye uwo murambo w’umugore we, kuko ngo nta n’urupapuro rwo gusohoka byamuhaye.

Umuyobozi w’ibitaro yagize ati: “Uwo mugore yageze mu bitaro kuwa kabiri nibwo yahise yitaba Imana. Umugabo we yahise atwara umurambo we nta muntu n’umwe wo ku bitaro abwiye.”

Nyuma yo kugenda km 12, nibwo abantu bahise bamushakira ubufasha bw’imodoka itwara abarwayi aho yahise imwakira urundi rugendo yari asigaje.

Imihango yo gutwika umurambo yahise iba mu ijoro ryo kuwa gatatu kuko n’ubundi yari yiyemeje gutwara uwo murambo kugira ngo ajye kuwushyingura bijyanye n’umuco wabo.

Uyu mugabo yagenze km 12 mbere y'uko atabarwa
Uyu mugabo yagenze km 12 mbere y’uko atabarwa

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ndi Nyindo Emmanuel. Ndimo gushaka kwiyumvisha agahinda kari mumutima w’uno mwana w’umukobwa w’imyaka cumi n’ibiri. Yego sinzi uko Imana iteye;nimba yari imeze nk’umuntu, amaganya yuyu mugabo n’umukobwa we yayumvisha umutima wayo wuje impuhwe aho kuyumvisha amatwi yumva urusaku. Iyi Si tugendaho iraturemera tutayikoreye. Ubuzima weee!!!!

  • BIRABABAJE

  • Imana imwakire mubayo. Abakene baragowe pee

  • Harumugabo njyambona buligitondo nkasamoya agendanamaguru kumuhanda uvakugishushu ujyakwa lando asa numuhindi cyangwumuzungu ubonavanze kandabateruye akanagato kakirabura gasankagafite amezimake. Buligihe mbibazaho kandi binterubwoba kuko ububona basanabagowe kandukabona umugabo asankumusazi kukwabasanabi nkufitumwanda nimisatsi idasokoje nimyendaye ntayihindura ahora yambaye imyendimwe. Ubuyobozi buzabikulikirane cyanecyane akokana katabakali mukaga, nababahitaho ubona babibajijeho banabatinye kukuwomugabo abateyubwoba nanjye mbabonyekenshi ndimuli taxi kanditukabyibazaho nabagenzi batandukanye tujyana muli taxi

  • None se “YY”, mwazamukoreye ubuvugizi mwabanje kuganira nawe mukumva ibye? Nuzongera kugira amahirwe yo kumubona nako kana, waba uri wenyine, waba uri kumwe n’abandi, muzigore disi mumuhagarike mumuvugishe maze mumenye ibye hatangwe igitekerezo cy’ubufasha hamenyekanye ibye (uko abayeho, aho ararananako kana ke, ese n’agahungu cga se n’agakobwa)?. Ntimukabone abantu nkaba inshuro nyinshi ngo mubibazeho gusa, mujye mwigora wenda ukererwe mubyawe utelefone uti uhuye n’ingorane ugakererwaho isaha imwe ariko wakoze igikorwa cy’impuhwe, kandi Imana yabiguhembera n’ukuri. Imana izakorere mu bantu ababa bantu bazatabarwe rwose. Dore nk’uyu mugabo uri kumwe n’umwana we babuze ubatabara, akarinda aho yikorera umurambo urugendo rugana gutya. Uziko burya babahinde tubona ari ba Ntampuhwe? Ibyo birometero byoooose 12 yagendanye umurambo, ndetse no kubitaro (abahazaga cga abahakora) habuze koko umunyempuhwe? Mana ujye ugenderera imbabare ubabere umutabazi, kuko iy’isi n’abayituye biragoye.

  • Mana uraduhe umutima utabara kandi umenya abaciye bugufi.

Comments are closed.

en_USEnglish