Gicumbi: Urubyiruko 18 rwasoje urugerero rwashimiwe ko rufasha mu gukemura

Kuri uyu wa kane tariki ya 01 Nzeri 2016, Urubyiruko rugera kuri 18 rwatoranyijwemo mu murenge wa Rubaya, mu barangije urugerero 236, bakaba barafashijwe n’Umuryango Umuhoza mu kubahugurira kwigisha abaturage uko bakemura amakimbirane no kubajijura mu gusoma no kwandika, bahembewe akazi bakoze mu kubaka igihugu. Uru rubyiruko rwavuye mu itorero rwabwiwe ko ari imbaraga n’amaboko […]Irambuye

Abanyeshuri bahanze udushya muri IPRC East ngo nta bwoba bafite

Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ngo ryishishikajwe no guteza imbere no gushyigikira umuco wo guhanga udushya dukemura ibibazo by’abaturage tukanabateza imbere, utwo dushya tukagera ku baturage ku bufatanye n’abashoramari n’izindi nzego.Bamwe mu banyeshuri bahanze udushya muri iri shuri bavuga ko bizeye akazi igihe bazaba barangije. Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. […]Irambuye

Mu Rwanda 90% by’abakora mu bwubatsi bacura inyemezabuguzi, bakanyereza imisoro

Abayobozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA) baganiriye n’abakora ubwubatsi kugira ngo bakemure ikibazo cy’ubujura bw’imisoro, cyagaragajwe n’ubushakshatsi RRA yakoze mu 2015, bukagaragaza ko 90% by’abakora mu bwubatsi bacura inyemezabuguzi. Ubushakashatsi bwakozwe hashingiwe ku buryo abantu basora,  bwerekanye ko amasosiyete y’abubatsi 3 915 akorera mu Rwanda, bagasora ku cyigero cya 63%. RRA yasanze harimo […]Irambuye

Gabon: Hakoreshejwe indege mu kurasa ku biro by’utavuga rumwe na

Mu gihugu cya Gabon nyuma y’uko uwari Perezida Ali Bongo yongeye gutorwa, akanatangazwa ko ari we watsinze amatora, ibintu bikomeje kuba bibi kurushaho, nyuma y’uko ingoro y’inteko Ishinga Amategeko itwikiwe, kajugujugu yifashishijwe mu kurasa ku biro by’abatavuga rumwe na Leta. Umuyobozi w’abatavugarumwe n’ubutegetsi Jean Ping yatangarije BBC ko abarinzi ba Perezida kuri uyu wa kane […]Irambuye

HandBall: Ikipe y’u Rwanda U18 igiye mu gikombe cya Afurika

Ingimbi zihagarariye u Rwanda muri ‘The African Handball Junior Nations Championship 2016″ bageze aho iki gikombe kizabera, banamenye abo bazahangana. Kuva kuri uyu wa gatanu tariki 2 – 11 Nzeri 2016, i Bamako muri Mali hagiye guhurira ibihugu umunani (8) bihatanira igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball. Abahagarariye u Rwanda bayobowe […]Irambuye

Igice cya 6: Eddy akigera muri secondaire aba ahuye n’abahungu

Episode 6 … Jyewe – Ni ukuri nanjye sinzahwema kubabera umwana mwiza, nzagerageza gukomeza kwibuka aho navuye bitume nkora cyane, kandi Imana izabampera umugisha! Sandra – “Waoow! Ntiwumva! Eddy, humura Imana yabonye ko bigomba kuba gutya izi impamvu!” Ubwo twamaze udufanta twari dufite, Sandra arishyura duhita dusohoka twerekeza mu rugo tugeze mu rugo Mama Sandra […]Irambuye

Dusobanukirwe n’amuga n’uburyo acurwamo

Amuga ni amagambo akoreshwa mu buhanga, mu bumenyi cyangwa mu mwuga runaka. Tuvuge nk’amagambo y’ubumenyi akoreshwa mu buhinzi ni amuga y’ubuhinzi, akoreshwa mu bucamanza ni amuga y’ubucamanza, akoreshwa mu buvumvu ni amuga y’ubuvumvu. Byumvikane rero ko hari amagambo asanzwe dukoresha n’amagambo kabuhariwe agenewe umwuga, akaba ari yo muga.   Ese amuga ahangwa ate ? Umukozi […]Irambuye

Ngoma: Ndayambaje atewe ubwoba n’abantu bishe ingurube ze bazisanze mu

Mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma, mu Burasirazuba hari ikibazo cy’ubugizi bwa nabi bukorwa n’abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro bakajya kwica amatungo y’umuturage bayasanze mu kiraro, nyuma yo kuyica bakayasiga aho, abaturanyi baravuga ko ari ikimenyetso cy’uko na nyirayo bamwica, Ndayambaje byabaye iwe afite ubwoba. Ubuyobozi bw’ibanze muri uyu murenge wa Remera, buvuga ko amarondo […]Irambuye

Kagame namumenye kera nemera ibikorwa bye – Perezida Talon

Perezida wa Benin wasoje urugendo rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda guhera ku wa mbere w’iki cyumweru, yavuze ko hari byinshi bijyanye n’imiyoborere yabonye ku Rwanda, anahishura ko yamenye Perezida Paul Kagame na mbere yo kuba Perezida wa Benin, kandi ngo yemera ibikorwa bye. Aba Perezida bombi biyemeje kuzashyigikira Perezida w’urwego rwa Banki y’Isi ritanga inguzanyo […]Irambuye

en_USEnglish