Abavuga ngo nta “Political space” iri mu Rwanda mujye mubabaza

*Ngo no mu ijuru umuntu ntazavuga icyo ashaka kuko Imana niyo ivuga yonyine, *Ngo Demokarasi u Rwanda rwahisemo ni iyo koroherana no kumvikana, *’Abazungu’ ngo baricanye cyera bagera aho babirambirwa Mu kiganiro kirekire Umuseke wagiranye na Hon. Senateri Tito Rutaremara kuri Demokarasi u Rwanda rwahisemo, n’ibikunze kuvugwa ko mu Rwanda nta rubuga rwa Politiki (Political […]Irambuye

Abanyeshuri bakora ubushakashatsi barangiza Kaminuza bikaba birarangiye – ORIPES

Muri Kaminuza ya Kibungo (UNIK) habereye ibiganiro byahuje amashuri makuru na za Kaminuza zo mu Rwanda zigenga, ku bushakashatsi bakoze bamije kureba uko Intego z’Ikinyagihumbi zaba iz’igihe kirambye bitewe na gahunda y’igihugu, abari babirimo bagaragaza imbogamizi y’uko abanyeshuri bamwe bakora ubushakashatsi barangiza Kaminuza bikaba birangiriye aho, ubundi bukazakomeza gukorwa n’Abarimu. Ibi biganiro byabaye kuri uyu […]Irambuye

Igice cya 7: Eddy amenyereye secondaire yanatangiye kubona abakobwa bamuganiriza!

….Jyewe – Eeeh! Nanjye buriya wasanze ari bwo nkihagera! James – “Bro, ushobora kuba uri umwana mwiza. Uzi ko wanyakiriye nkagira ngo usanzwe uhiga!” Jyewe – Oyaa!  Ni bwo nkiza nanjye! None se wahabonye gute!? James – “Byanyobeye,  gusa wenda tuzakomeza tumenyere!” Ubwo twakomeje kwiganirira hashize akanya Animateur aza kuturyamisha, turaryama mu gitondo kare kare […]Irambuye

Burera: Umugore wari atwaye abantu 8 mu bwato barohamye apfana

Kuri uyu wa mbere ku gicamunsi, mu kiyaga cya Burera habereye impanuka y’ubwato yahitanye umugore w’imyaka 20 wari ubutwaye n’akana ke k’amezi atanu yari ahetse mu mugongo, abandi barindwi bari kumwe batabawe bararohorwa. Ubu bwato busanzwe, bwarimo abantu bose hamwe icyenda. Babiri ni bo bapfuye umwana na nyina, umurambo wa kariya kana k’amezi atanu kugeza ubu […]Irambuye

Nta ntambara y’inyungu iri hagati yacu na Tanzania – Perezida

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ku wa gatandatu yahakanye ibivugwa mu bitangazamakuru ko igihugu cye gifitanye amahari hagati yacyo na Tanzania. Kenyatta yavuze ibyo mu mujyi wa Mombasa ubwo yafunguraga ahantu hazajya hashyirwa kontineri ku cyambu cya Mombasa, akaba yarahakanye amagambo avuga ko hari intambara y’inyungu hagati y’ibi bihugu. Yavuze ko akunze gusoma mu binyamakuru […]Irambuye

Uganda: Amb. Najuna wari ushinzwe imishinga y’Umuhora wa Ruguru yapfiriye

Amakuru y’urupfu rwa Amb Najuna Njuneki by’umwihariko yari ashinzwe abaturage ba Uganda baba hanze (Diaspora) n’imishinga yo mu muhora wa Ruguru (Nothern Corridor) muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, yamenyekanye ku cyumweru bivugwa ko yapfiriye mu ndege ataragera imuhira. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yatangarije The Daily Monitor ko Ambasaderi yavuye ku ntebe […]Irambuye

Kanyankore Yaounde yaba atakiri umutoza APR FC

Kanyankore Yaounde wari uherutse gutangazwa nk’umutoza mushya wa APR FC, agatoza imikino ya gisirikare gusa, ashobora kuba yahagaritswe kuri iyi mirimo. Tariki 26 Nyakanga 2016 nibwo APR FC yatangaje itsinda ry’abatoza bashya, barimo Kanyankore Gilbert bita Yaounde, wungirijwe na Yves Rwasamanzi, n’umutoza w’abanyezamu, Ibrahim Mugisha. Iri tsinda riyobowe na Kanyankore w’imyaka 62, ryatangiye akazi, bakina […]Irambuye

Kirehe: Bafunzwe bazira ko bataratanga “mutuelle de santé”

Mu murenge wa Kigina akarere ka Kirehe haravugwa ikibazo cya bamwe mu baturage bafungwa bazira ko babuze ubushobozi bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), bamwe muri aba baturage bafungiwe ku nzu yahoze ari ibiro by’umurenge wa Kigina bavuga ko bemeye gufungwa kubera ko atabona ayo mafaranga nyuma y’uko batangirwaga ayo mafaranga na […]Irambuye

Huye/Karama: Abo muri Darfur batunguwe n’ubwiyunge bahasanze

Itsinda ‘Ubutwari bwo Kubaho’ rihuriwemo n’abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rikorera mu Karere ka Huye mu murenge wa Karama, ryasuwe na abantu 22 baturutse muri Sudani/Darfur ku wa kane w’icyumweru gishize bakaba bari bamaze imisni mu Rwanda, batunguwe no kubona abantu biciwe n’ababiciye bahurira mu itsinda rimwe bagamije iterambere. Mukagatare Francoise umuyobozi w’itsinda ‘Ubutwari bwo Kubaho’ […]Irambuye

en_USEnglish