Kagame namumenye kera nemera ibikorwa bye – Perezida Talon
Perezida wa Benin wasoje urugendo rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda guhera ku wa mbere w’iki cyumweru, yavuze ko hari byinshi bijyanye n’imiyoborere yabonye ku Rwanda, anahishura ko yamenye Perezida Paul Kagame na mbere yo kuba Perezida wa Benin, kandi ngo yemera ibikorwa bye. Aba Perezida bombi biyemeje kuzashyigikira Perezida w’urwego rwa Banki y’Isi ritanga inguzanyo mu bihugu bikennye (World Bank Groug), Jim Yong Kim urangije manda ya mbere, ushaka kuzayobora iya kabiri.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Patrice Talon yabajijwe icyatumye asura u Rwanda mu minsi ya mbere ya manda ye, avuga ko yemera cyane imiyoborere ya Perezida Kagame.
Ati “Gukunda Kagame byatangiye kera na mbere y’uko mba umwe mu bahatanira kuyobora Benin, nari mfite urukundo rw’umwihariko muri jye kuri Perezida Kagame. Simvuga gukunda umugabo ku wundi uko ateye, uko agaraga inyuma, igihagararo cyangwa uburanga, ibyo ntibindeba, icyo ndeba mu nshingano zanjye ni ibikorwa, kubaka, iterambere, imiyoborere, ni byo bindaje inshinga, yarabyerekanye nta soni zo kuvuga ko urugero rw’ibyo u Rwanda rwerekana ubu bitari kugerwaho hatari Perezida Kagame.”
Perezida Talon yavuze ko Isi yose izi ko u Rwanda ari intangarugero mu bijyanye no gutera imbere, guteza imbere abaturage, mu miyoborere kandi abaturage biyumvamo cyane, iyo ngo niyo mpamvu kuri we wari umuntu wikorera aba areba ibikorwa byagezeho, ngo iyo hari umuntu ufite ibyo yagezeho uba ugomba kumwegera, ukamwungukamo imbaraga ngo ni yo mpamvu u Rwanda ari cyo gihugu yasuye bwa kabiri nyuma ya Togo, mu gihe iwabo hari umuco w’uko Perezida ugiyeho agomba gusura mbere na mbere Nigeria.
Umunya Benin kazi umaze mu Rwanda igihe kirekire yabajije Perezida Talon uburyo agiye gukoramo kugira ngo mu gihugu cye habe serivise nk’iyo mu Rwanda, umutekano, ariko n’abaturage bamube inyuma nk’uko mu Rwanda bimeze.
Patrice Talon, yasubije abaza niba abaturage ba Benin badakeneye gutera imbere, bakaba bakanga icyiza. Yavuze ko ikibazo kiri mu bihugu bya Africa ari icy’imiyoborere, avuga ko nta bitangaza cyangwa ikindi kintu kidasanzwe cyo gukorwa ngo hashyirweho ibintu bigamije iterambere, igikenewe ngo ni ukuba umuyobozi ubwe afite icyerekezo, afite ubushobozi we ubwe cyangwa ubwo gushyiraho abantu bafite ubushobozi.
Yavuze ko umuyobozi agomba gutangwa urugero rwiza ku bantu, kuko ngo rimwe na rimwe n’iyo bataba bumva ibyo ukora baramukurikiza.
Ati “Wemera uko imiyoborere y’u Rwanda imeze ariko sinzi ko buri Munyarwanda yumva impamvu zihishe mu byemezo bishyirwaho. Nta hantu na hamwe ku Isi abantu bose bumva kimwe umuyobozi n’uburemere bw’icyemezo cyafashwe, si ngombwa ko uyu munsi n’ejo abaturage bose ba Benin bazumva ako kanya impamvu nyayo y’ibyo tuzakora, ariko hari ubushake ndi umuntu wiyemeje, hamwe n’ubushake umuntu abwira abantu bakumva …navuga ngo ubushake ni intwaro ikomeye yo gukora ikintu kikagerwaho.”
U Rwanda na Benin byombi bizashyigikira Perezida wayoboraga World Bank Group
Perezida Kagame w’u Rwanda avuga ko Dr Jim Yong Kim yarangije manda ya mbere ariko ashobora kuyobora iya kabiri, igihe yaba atowe, yemejwe na UN kandi ngo byarabaye, ikindi ngo ni ubushobozi bw’uyu muntu yagaragaje kugira ngo akomeze kuyobora uru rwego nk’uko yabikoze muri manda ye ya mbere.
Ati “Ku byo nabonye ubwanjye, n’uko ntekereza, n’uko u Rwanda nk’igihugu n’Abanyarwanda babibona mu buryo bwagutse, Banki y’Isi muri rusange yakoze akazi gakomeye cyane yari yashyiriweho, by’umwihariko mu bijyanye n’iterambere, igihugu cyacu kibandaho cyane ariko by’umwihariko uyu Perezida Kim Yong Jim afite amateka akomeye mu bijyanye n’iterambere kandi yerekanye ubushobozi bwo gushyira ayo mateka afite mu bikorwa y’ibyakagombye kugerwaho, nk’uko yabigaragaje mu gihe gihise.
Ni umuntu ushyigikira iterambere, muzi na mbere atarayobora Banki y’Isi ni umwe mu bashinze Umuryango Partners In Health, wakoze akazi gakomeye mu bijyanye n’ubuzima n’iterambere rijyanye n’ubuzima. Ku bw’ibyo, nka we nk’umuntu n’urwego ayobora, Dr Jim mushyira ku rwego rwo hejuru kubera ibyo yakoze, ku bw’ibyo urumva ko afite ijwi ryacu ryose nk’u Rwanda.”
Patrice Talon wa Benin na we yavuze ko Jim yerekanye ubushake n’ubushobozi mu bijyanye n’iterambere kandi ngo ni ryo ibihugu bya Africa bikeneye, na Benin ngo na bo ijwi ryabo bazarimuha kuko yagaragaje ko ari umufatanyabikorwa w’icyo gihugu.
Yavuze ko icyo kibazo bakiganiriye nk’abakuru b’ibihugu byombi, rero ngo nta mpungenge bombi biyemeje kuzaha ijwi ry’ibihugu byabo Dr Jim Yong Kim ushaka manda ya kabiri ku buyobozi bwa World Bank Group.
Mu bikubiye mu masezerano yabaye hagati ya Benin n’u Rwanda, ni uko ibihugu byombi bizafatanya mu guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari, by’umwihariko Benin nk’igihugu cyateje imbere ubuhinzi bw’ipamba, Perezida Talon yavuze ko ipamba ryabo rizafasha u Rwanda n’inganda za Africa y’Iburasirazuba mu gukora imyenda.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
wamufabo we byihorere burya ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera. ibyo byose uvuga nubwo arukuri hari abanyaewanda bigira abahinyu kubwinyungu zabo kugiti cyabo no kwikunda cyane bakarenza urugero
Comments are closed.