Digiqole ad

Dusobanukirwe n’amuga n’uburyo acurwamo

 Dusobanukirwe n’amuga n’uburyo acurwamo

KABAGEMA Egide, Umukozi ushinzwe ubwanditsi bw’inkoranyamagambo

Amuga ni amagambo akoreshwa mu buhanga, mu bumenyi cyangwa mu mwuga runaka. Tuvuge nk’amagambo y’ubumenyi akoreshwa mu buhinzi ni amuga y’ubuhinzi, akoreshwa mu bucamanza ni amuga y’ubucamanza, akoreshwa mu buvumvu ni amuga y’ubuvumvu.

KABAGEMA Egide, Umukozi ushinzwe ubwanditsi bw'inkoranyamagambo
KABAGEMA Egide, Umukozi ushinzwe ubwanditsi bw’inkoranyamagambo

Byumvikane rero ko hari amagambo asanzwe dukoresha n’amagambo kabuhariwe agenewe umwuga, akaba ari yo muga.

 

Ese amuga ahangwa ate ?

Umukozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ushinzwe Ubwanditsi bw’Inkoranyamagambo, KABAGEMA Egide, asobanura ko hari amuga abantu bahanga iyo babonye hadutse igitekerezo gishya cyangwa ikintu gishya.

Ni uko mudâsobwâ, murâandasî, isaânzuure,… yaje.

Ni uburyo bwo guhangirahô amuga, bwamye buriho, ba sogokuru na ba sogokuruza ni bwo bakoreshaga kuko bamye bafite imyuga. Iterambere ariko ryazanye ibitekerezo n’ibintu bishya kandi biza ku buryo bwihuse cyangwa se mu gihe gito.

Ikindi, Leta yahise ibona ko mu rwego rwo gufasha kongera ubumenyi mu Kinyarwanda, hagomba kubaho abakozi bahanga amuga kugira ngo Ururimi rw’Ikinyarwanda rugwize ubushobozi bwo gusakaza ubumenyi mu Kinyarwanda.

Ibyo ni byo bita guhanga amuga ku buryo bugambiriwe. Aha abanyendimi bahanga amuga ariko akemezwa n’abanyamwuga kuko ni bo bazi neza igikubiye mu ryuga, bityo uburyo kuvuga ubumenyi runaka ni bo bashobora kumenya niba habaye ihusha mu nyito cyangwa ko iryuga riboneye.

Ni ukuvuga ko uruhare runini ari urw’abanyamwuga kuko mu by’ukuri ni bo bahanga iryuga naho abanyendimi barariboneza bakanarisakaza.

 

Ese hasabwa iki kugira ngo iryuga rige mu Nkoranyamagambo ?

KABAGEMA Egide asobanura ko kugira ngo iryuga ryitwe iryuga rica mu byiciro bibiri by’ingenzi by’ubucuramuga: icya mbere ni uguhanga no kuboneza iryuga. Ni ukuvuga ko iryuga rihangwa n’abaturage ubwabo cyangwa n’ababishinzwe.

Aha atanga urugero kuri “Mudasobwa”. Ati: “Igikoresho cya Ordinateur cyaduka, abantu barakitegereje, bamwe bati: ‘iki ni mubazi, abandi bagihimba andi mazina.’ Birakomeza birazenguruka birazenguruka hagira uwaduka aravuga ati: ‘Ni mudasobwa’ n’abandi barebye baravuga bati ‘koko iki kintu ni mudasobwa’. Izina riba rirogeye ribaye impamo, “ordinateur” ihinduka “mudasobwa” gutyo mu Kinyarwanda.”

Gusa, na Leta hari ayo yagiye ihanga. Abantu benshi bazi amuga yahimbwe n’urwego rwa Leta rwitwaga “Urutonde” hagamijwe gushaka amuga yakoreshwa mu burezi.

Ikiciro cya kabiri ni ukwemeza iryuga. Rishobora kwemerwa ku mpamvu y’uko ryogeye, ryabaye impamo cyangwa se niba ryarahanzwe ku bushake bw’inzego zibishinzwe rigomba gukosorwa n’abahanga bakageza aho bavuga bati: “mu Kinyarwanda turabona inshoza iyi n’iyi yakwitwa itya”.

Nyuma y’ibyo ni bwo urwego rubifitiye ububasha ari rwo Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, rwemeza ko ayo magambo ari amuga akinjizwa mu nkoranyamagambo. Bivuze ko n’umuntu ku giti ke yahanga amuga ariko akayazanira Inteko ikabanza kuyemeza mbere y’uko nyirayo ayasakaza.

Ikindi si ku muga gusa n’izindi nkoranya zisanzwe zagombye guca mu Nteko kuko ari yo ishinzwe kubungabunga no guteza imbere Ikinyarwanda.

 

Ese kubona amuga y’Ikoranabuhanga mu Kinyarwanda biroroshye ?

Bwana KABAGEMA Egide avuga ko byoroshye cyane kubona amuga y’ubumenyi runaka igihe cyose hari abahanga basobanukiwe n’imiterere y’iyo ngeri n’ibikoresho bijyanye na yo.

Ati: “Muri iki gihe  ndumva mu Rwanda dufite abantu bize Ikoranabuhanga benshi cyane ku buryo rero gushaka amuga y’Ikoranabuhanga yakoreshwa mu Kinyarwanda  byoroshye cyane.”

Asoza avuga ko urwego rwo guteza imbere amuga ari ikintu Leta yagombye gushyiramo imbaraga nyinshi cyane kubera ko burya uko ubuhanga cyangwa ubumenyi bukubiye mu muga   bwinjira mu bantu ni ko n’iterambere ryiyongera.

Ntawushobora kumenya icyo atumvise, kandi ikoranabuhanga rikunze kutugeraho rihetswe n’ayo muga tuvuga ari na yo akenera gushakirwa amagambo y’Ikinyarwanda.

Ubucuramuga rero ni umwe mu miyoboro ifasha mu iterambere ryihuse ry’abaturage kuko icyo umuntu yumvise neza agikora neza bityo akaba  yakwiteza imbere akagira imibereho myiza.

Abakozi ba RALC n'abavuzigakondo biga ku nkoranyamuga y'ibinyabuzima
Abakozi ba RALC n’abavuzigakondo biga ku nkoranyamuga y’ibinyabuzima
Inkoranyamuga y'ibinyabuzima
Inkoranyamuga y’ibinyabuzima
Ifoto y'urwibutso y'abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku nkoranyamuga y'ibinyabuzima
Ifoto y’urwibutso y’abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku nkoranyamuga y’ibinyabuzima

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • me2u naryo ni iryuga?

  • IKIRYABAREZI ni imuga.

Comments are closed.

en_USEnglish