Digiqole ad

Donadei wavuye nabi muri Rayon arifuza gutoza APR FC, AS Kigali cyangwa Police FC

 Donadei wavuye nabi muri Rayon arifuza gutoza APR FC, AS Kigali cyangwa Police FC

David Donadei yasheshe amasezerano muri Rayon Sports atamazemo igihe

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, David Donadei wayivuyemo nabi asheshe amasezerano, ubu akaba atoza muri Maroc, arifuza kugaruka mu Rwanda. Mu makipe yifuza gutoza harimo APR FC, AS Kigali, Police FC cyangwa gusubira muri Rayon Sports na byo ngo arabyifuza.

David Donadei yasheshe amasezerano muri Rayon Sports atamazemo igihe
David Donadei yasheshe amasezerano muri Rayon Sports atamazemo igihe

Tariki 14 Nzeri 2016 ni bwo Rayon Sports yatangaje Umufaransa David Donadei nk’umutoza mukuru. Nyuma y’ukwezi kumwe gusa yahise asesa amasezerano, anashinja ubuyobozi bw’iyi kipe kuba ibisambo.

Mu kiganiro Donadei yagiranye n’abanyamakuru tariki 21 Ukwakira 2016, yatangaje ko agiye kuva muri Rayon Sports, kuko abayobozi bayo ari indyarya, ababeshyi, kandi bakaba ibisambo kuko banyereza umutungo w’ikipe.

Uwo munsi Donadei yabonanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, basesa amasezerano. Asubira iwabo mu Bufaransa. Nyuma yabonye akazi ko gutoza Fath Union Sport de Rabat yo muri Maroc.

Mu gihe habura amezi abiri ngo amasezerano ye arangire muri Maroc, ngo arifuza kugaruka mu Rwanda nk’uko yabyanditse ku rubuga rwa facebook.

David Donadei yagize ati: “Muri Maroc ni heza ariko ndashaka guhindura igihugu kuko contrat yanjye izarangira muri Mutarama 2017 kandi muri uko kwezi nzagaruka mu Rwanda nsabe niba najya muri Rayon, APR cyangwa Police FC.”

Akomeza yandika ngo “Muri Maroc barifuza ko nongera amasezerano, nkakora undi mwaka ariko narabahakaniye. Nubwo hari amakipe yo mu bindi bihugu ashaka ko nayatoza umwaka utaha, mbona mu Rwanda ari ho nzaza kuko numva hari akazi nasize ntarangije.”

Mu Rwanda, David Donadei yatoje Rayon Sports imikino ine; atsinda umukino umwe, atsindwa umwe, anganya ibiri.

Arifuza kugaruka mu Rwanda akarangiza akazi ngo yasize atarangije
Arifuza kugaruka mu Rwanda akarangiza akazi ngo yasize atarangije

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Hahahahahah Donadei kweli, kwanza ikinyabupfura gike agira ntago cyamwemerera gutoza Police FC cyangwa APR ikindi imyaka yamaze mu Rwanda nta kintu gihamabye yeretse abakunzi ba ruhago hano mu Rwanda, kereka wenda niyigira muri APR idafite umutoza naho Police yo ndabona Seninga azitwara neza kabsa kuko n’umutoza w’umuhanga

    • Mike ko uvuga ibitandukanye n’ukuri! ni ku bushake, cga uribeshya?? Ngo imyaka yamaze? ni ingahe harya?

  • ARIKO NUBUNDI SINZI BIBA NDEBA NABI ARIKO BIMWE NTIBIRABA”Mu kiganiro Donadei yagiranye n’abanyamakuru tariki 21 Ukwakira 2016″, IBINDI CHAMPIONAT YARI ITARATANGIRA kdi masudi djuma yaratozaga”Tariki 14 Nzeri 2016 ni bwo Rayon Sports yatangaje Umufaransa David Donadei nk’umutoza mukuru”

  • Kuki c yifuza kugaruka gukorana na bayobozi bibisambo banyereza imitungo w’ikipe!??
    Bwenge buke gsa

  • Yarabasebeje none ngo ndashaka kugaruka kubatoza!
    Abazungu baratwifatiye kweli!!

  • Ubanza ari bya bindi Abanyarwanda bavuga ngo “nta nkumi yigaya”! Keretse ikipe imuhaye akazi ko kuzajya avuga magambo naho gutoza byo wapi….

  • Mukosore ntabwo ari 2016

Comments are closed.

en_USEnglish