Digiqole ad

Breaking: Kuri miliyoni 3,2 Emmanuel Imanishimwe azakinira APR FC

 Breaking: Kuri miliyoni 3,2 Emmanuel Imanishimwe azakinira APR FC

Emmanuel Imanishimwe wari umaze imyaka ibiri muri Rayon sports ni umukinnyi wa APR FC bidasubirwaho

Nyuma y’ikiganiro cyatumijwe na FERWAFA, kigahuza abayobozi ba APR FC na Rayon sports, kirangiye Emmanuel Imanishimwe yemerewe gukinira APR FC, ariko Rayon sports ikishyurwa 3 200 000frw.

Emmanuel Imanishimwe wari umaze imyaka ibiri muri Rayon sports ni umukinnyi wa APR FC bidasubirwaho
Emmanuel Imanishimwe wari umaze imyaka ibiri muri Rayon sports ni umukinnyi wa APR FC bidasubirwaho

Kuri uyu wa kane tariki 13 Ukwakira 2016, nibwo ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, bwahuje amakipe abiri yari afitanye ibibazo by’abakinnyi.

Imanishimwe Emmanuel wasinyiye Rayon sports nyuma y’umunsi umwe asinyira APR FC.

Iyi nama yahuje impande zombi, yemeje ko azakinira APR FC, ariko igaha Rayon sports 40% y’amafaranga yaguzwe, nk’uko amasezerano y’uyu musore abiteganya. Ubwo bitewe n’uko yaguzwe miliyoni 8, APR FC izatanga miliyoni 3,2 kuri Rayon Sports.

Abasore bakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, bagiye muri Rayon sports, Yves Rwigema, na Nova Bayama.

Hemejwe ko bazakinira Rayon sports, ariko Rayon sports igaha APR FC indezo y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 kuri buri umwe. Bivuga ko Rayon sports izaha APR FC miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Kalisa Adolphe Camarade wari uhagarariye APR FC muri iyi nama, yatangarije Umuseke ko ibiganiro byagenze neza.

Camarade yagize ati: “Ibiganiro byagenze neza. Imanishimwe ni umukinnyi wacu, azadukinira mu myaka ibiri.  Nova Bayama na Yves Rwigema na bo bazakinira Rayon, gusa bafite ibyo batugomba. Inama yemeje ko tugomba kwishyurana bitarenze iminsi 30.”

Yavuze ko impamvu  APR FC yemeye kurekura abakinnyi yareze kuyivamo, abantu yareze ari abana, ikabishyurira ishuri n’ibindi byose nkenerwa, ariko ikabatanga ku mafaranga ibihumbi 500 gusa, ngo ni uko ishaka ko abana b’Abanyarwanda batera imbere.

Ati “Dukunda iterambere ry’umupira muri rusange. Niba abana bashaka gukinira Rayon, nta mpamvu yo kubazitira.”

Iyi nama ntacyo yemeje ku kibazo cya Rwatubyaye Abdoul na we wasinyiye Rayon sports avuye muri APR FC, kuko ikibazo kiri hagati ya MFK Tropocany yo muri Slovakia na Rayon sports.

Izo ngo ni zo kipe afitiye amasezerano, bityo ngo ni kibazo mpuzamahanga, FERWAFA nta mwanzuro yagifataho.

Iyi nama yiga ku bibazo by’aba bakinnyi yamaze amasaha atatu, kuko yatangiye saa 15:30, irangira saa 18:20. (N’ubu iracyarimo ariko bari kwiga ku bibazo by’abandi bakinnyi).

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Akaruta akandi karakamira ntakundi Apr igaraje imbaraga!!

  • Iyo APR igira imbaraga niba yarategereje Ferwafa ngo yumvikane na Rayon.Bagiriye neza Emmanuel,ibindi ni urucabana.

  • Igihe kizagera APR yisame yasandaye.

  • Rayons sp turagukunda!!twebwe umuryango wacu!!

  • kuki ugoreka inkuru? camarade yavuze kuriya aruko bamubajije ngo ko emmanuel yasinye 2 ntahanywe? asubizako icyingenzi ataruguhana aruko abana babanyarwanda batabuzwa amahirwe, bivuzeko banze kumuhana kuko arumunyarwanda ubundi yari buhanywe

  • Ese Miliyoni 4.5 Rayon yamuguze Emmanuel yarazishyuye?

  • Icyo iyi nkuru itavuze ni uko amafranga Rayon Sports yahaye Imanishimwe agomba gusubizwa na APR FC ikanishyura “recrutement” y’uyu mukinnyi (igice) kuri Rayon Sports, ikindi gice kigahabwa ASPOR naho umukinnyi agatwara asigaye!

    Ni ubwo amategeko atakurikijwe bwose, ikibazo cyakemuwe neza kuko Rayon Sports yabonye amafranga, APR FC ihanirwa amanyanga yakoze isinyisha umukinnyi ufite andi masezerano naho uriya musore w’umunyamafuti (cyangwa w’injiji biva) akababarirwa kuko ubundi kumuhagarika byari urucabana!

  • Ariko rero ni uko nyine APR ikoresha amafaranga y’abaturage naho ubundi irasesagura rwose.
    nimurebe amafaranga iguze uyu mangwende:
    Ayo APR yamuhaye : 8.000.000 frws
    Indezo : 3.200.000 Frws
    Wongereho n’aba atavuzwe.

Comments are closed.

en_USEnglish