Digiqole ad

Amafaranga y’Umurenge SACCO ntakwiye gucungwa nk’umurima w’ibirayi – RCA

 Amafaranga y’Umurenge SACCO ntakwiye gucungwa nk’umurima w’ibirayi – RCA

Appolo Munanura Umuyobozi wa RCA avuga ko amafaranga adacungwa nk’umurima w’ibirayi

Kuri uyu wa kane abayobozi ba Koperative zo kubitsa no kuguriza Imirenge SACCO mu Rwanda hose, bahuye n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) baganira ku mutekano w’amafaranga abikwa muri za SACCO.

Appolo Munanura Umuyobozi wa RCA avuga ko amafaranga adacungwa nk'umurima w'ibirayi
Appolo Munanura Umuyobozi wa RCA avuga ko amafaranga adacungwa nk’umurima w’ibirayi

Umuyobozi wa RCA, Appolo Munanura yabwiye abayobozi ba SACCOs ko umutekano wazo ari ngombwa kuko ari ahantu habikwa amafaranga y’Abanyarwanda kandi menshi bakaba badakwiye gukomeza gukina nayo kubera umutekano muke.

Munanira yavuze ko gusanga banki icunzwe n’umuntu ufite ikibando bigomba kuba amateka ahubwo bagakaza umutekano w’amafaranga y’abanyamuryango babo.

Yabasabye ko batangira gushaka abacunga umutekano wa SACCOs bakoresheje umuntu ufite imbunda nibura ku buryo SACCO zizatangirana n’ukwezi k’Ukuboza,  SACCOs zose zikazaba zifite umutekano uhamye.

Mu minsi ya vuba, Umurenge SACCO Imbaduko  wo mu Murenge wa Burega, mu Karere ka Rulindo yatewe n’abajura bayibamo amafaranga y’u Rwanda miliyoni 4,9 banica umwe mu baharindaga bamuteraguye ibyuma.

Umuyobozi wa RCA ati “Ibyo byaduhaye isomo ry’uko tugumba gukaza umutekano w’Imirenge SACCOs.”

Yavuze kandi ko hari abayobozi ba za SACCOs bitiranya amafaranga y’abanyamuryango nk’ayabo, bakayakoresha ibyo bishakiye ndetse n’abandi bakayanyereza.

Ati “Abantu bazi ko barya amafaranga y’abaturage, nubwo atari mwese ariko mujye muzirikana ko aba umwe agatukisha bose kuko ibibazo biri muri SACCOs ahanini biterwa n’abayobozi  bazo. Tugiye gukorana n’inzego zose z’umutekano ku buryo abantu banyereza umutungo wa SACCO bahagurukirwa.”

Umuyobozi  wa RCA yasabye abayobozi b’Imirenge SACCOs ko nibura yagira umuntu uwurinda kandi afite imbunda ngo kuko banki irimo amafaranga y’abaturage batayirinda nk’abarinda umurima w’ibirayi.

Aba bayobozi kandi baganiriye kuri gahunda yo kwihutisha ikoranabuhanda mu Mirenge SACCOs mu rwego rwo kwirinda ba rusahurira mu nduru bakomeje kunyereza umutungo w’abanyamuryango.

RCA yifuza ko buri Murenge SACCO yagira isanduku y’umutekano ku buryo abanyamuryango bazajya bagira uruhare mu kwicungira umutekano w’amafaranga yabo.

Abayobozi b'Imirenge SACCOs
Abayobozi b’Imirenge SACCOs
Abayobozi b'Imirenge SACCOs 413 bari i Kigali bose mu nama na RCA
Abayobozi b’Imirenge SACCOs 413 bari i Kigali bose mu nama na RCA

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Hajye hanakorwa rotation kubakozi bahagarariye RCA mu ntara kuko usigaye ibyari ubugenzuzi byarahindutse ubushuti busazwe

  • @kadogo. wowe urwanya ubucuti ushaka urwango se nanakwibaza igipimo upimisha ubucuti aho ugikura ,ko ntaho nzi bakiga ubwose tuvuge ko wagenzuye igihugu cyose ukabibona ukoresheje igipimo cyawe ntazi nonese niba ufite ubushobozi bwo kumenya ibyagezweho n’abagenzuzi kuki udakoresha ubwo bubasha mu kubahindura ngo ukemure ikibazo? icyo mbonye mu busesenguzi nuko uri mubo ushaka ko bahindura kuko aho woherejwe utahishimiye ukaba ushaka ko baba impinduka bakakohereza aho uri kwifuza cg ukaba ufitanye ibibazo n’abo mukorana ibindi ntuze kutujijisha

Comments are closed.

en_USEnglish