Digiqole ad

Malawi: Umugabo wasambanyije abagore n’abakobwa 104 arwaye SIDA yahanwe

 Malawi: Umugabo wasambanyije abagore n’abakobwa 104 arwaye SIDA yahanwe

Eric Aniva yemereye BBC ko yasambanyije abagore n’abakobwa b’abangavu bagera ku 104

Umugabo witwa Eric Aniva, wamamaye cyane ku izina rya “Hyena” (Impyisi) muri Malawi kubera gusambanya abana b’abakobwa n’abagore yasabiwe gufungwa imyaka ibiri, akajya anakora imirimo y’agahato.

Eric Aniva yemereye BBC ko yasambanyije abagore n'abakobwa b'abangavu bagera ku 104
Eric Aniva yemereye BBC ko yasambanyije abagore n’abakobwa b’abangavu bagera ku 104

Muri Nyakanga uyu mwaka Eric Aniva yemereye BBC ko amaze gusambanya abana b’abakobwa n’abapfakazi basaga 100.

Mu gace Aniva atuyemo, hari umuco wo guhumanura abagore bapfushije abagabo basambana n’umwe mu bagabo bo muri ako gace, kandi yishyurwa amafaranga ngo asambanye umukobwa wabonye imihango ya mbere, bifatwa nko kumwinjiza mu cyiciro cy’abakuru.

Gusa uyu muco umaze imyaka ibiri uciwe muri iki gihugu cya Malawi nubwo usanga hakiri uduce tumwe na tumwe bitaracika aho bikorwa rwihishwa.

BBC ivuga ko Eric Aniva yatawe muri yombi ku busabe bwa Perezida Peter Mutharika asaba ko agezwa imbere y’ubutabera bukagira icyo bukora kubera ko yasambanyije abagore abizi neza ko afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Perezida Mutharika akaba yarashakaga ko Eric Aniva anaburana ku byaha byo gusambanya abana bato ariko habura ubimushinja mu rukiko.

Aniva yahamijwe n’urukiko ibyaha byo kurenga ku mahame y’umuco wa Malawi, agasambanya abapfakazi, nubwo umwunganizi we avuga ko agomba kujurira icyemezo cy’urukiko, rwo kumuhanisha imyaka ibiri no gukora imirimo y’agahato.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish