Nyuma yo kubona ko ababyeyi badashishikariza abana gusobama bavuga ko ibitabo bihenze kandi burya ngo igihenze kurusha ibindi ni ubumenyi buba burimo. Kuri uyu wa gatanu umuryango wita ku burere bw’umwana Save the Children ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo n’iy’Uburezi batangije ubukangurambaga bise ‘Chocolate Book Campain’ bugamuje gukangurira ababyeyi gukundisha abana kugira umuco […]Irambuye
Ubwo hasozwaga etape ya gatanu ya Tour du Rwanda 2016, hagaragaye ubwumvikane buke hagati y’abakinnyi ba Team Dimension Data for Qhubeka. Bishobora guteza ihangana rikomeye mu bakinnyi bakina mu ikipe imwe. Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ugushyingo 2016, hakinwe agace ka gatanu k’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku igare, Tour du Rwanda 2016. Etape […]Irambuye
*Imyaka ngo basigaye bayigurishiriza mu murima itarera, uguze akazisarurira, *Ubuyobozi ntibwemera uburemere bw’ikibazo nk’uko kivugwa n’abaturage, *Mayor wa Nyamasheke ku wa kane yatabaje ku bari muri Sena ko imyaka mu karere ke igiye gushira. Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke baravuga ko inzara iturutse ku bahashyi baza kugura ibiribwa nk’ibijumba n’ibitoki bavuye i […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ugushyingo 2016, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abadepite batatu bashya, Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elizabeth na Bitunguramye Diogene basimbuye, Abadepite bagiye mu zindi nshingano na Hon Nyandwi Desire uherutse kwitaba Imana. Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elizabeth na Bitunguranye Diogene baturuka mu muryango RPF-Inkotanyi basimbuye Nyirasafari Esperance wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, […]Irambuye
Abasore bakiri bato, abakuze barengeje imyaka y’urubyiruko, bose hamwe 2000 mu Ntara zitandukanye bahawe impamyabushobozi z’uko bahuguwe mu myuga n’ubumenyingiro, ngo bafite icyizere cy’akazi, naho Minisitiri w’Intebe wayoboye umuhango ngo igihe kirageze Made in Rwanda, ihaze isoko ryo mu Rwanda. Aba bahuguwe biganjemo urubyiruko byakozwe muri Gahunda ya “NEP Kora Wigire” ifasha urubyiruko kubona ubumenyi […]Irambuye
*Wowe wumva ko iyo Umunyarwanda akennye bitakureba, ejo cyangwa ejo bundi ingaruka zizakugeraho, *Hakwiye ko abantu bose bafatanya bakazamura abakiri mu bukene bukabije, *Umwe mu ba Mayor ati “Muri Korea bateye imbere bitewe no guhana, mu Rwanda turajenjeka”, *Perezida wa Sena we ngo ibibazo byose biri mu kuba gahunda za Leta zitagerwaho abayobozi bashaka kubyegeka […]Irambuye
Kigali – Inama nyafrica imaze iminsi itatu ihuje abagize Inteko nshingamategeko Nyafurica n’abahagarariye Mimisiteri z’Ububanyi n’Amahanga muri Africa, na bamwe mu bahagarariye imiryango nka EAC na COMSA n’abikorera baganira ku iterambere rya Africa, barasaba ibihugu bitaremeza ameserano ajyanye n’imiyoborere myiza kuyemeza Africa igakomeza kunga ubumwe. Ibihugu 25 bya Africa ni byo, byasinye aya masezerano y’imiyoborere […]Irambuye
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwongeye gukomwa mu nkokora, mu gihe hafunguwe inama ya 15 ihuza ibihugu bigize amasezerano y’i Roma ashyiraho uru rukiko, Perezida Vladimir Putin yashyize umukono ku nyandiko igaragaza ubushake igihugu cye gifite bwo kuva mu bihugu binyamuryango by’aya masezerano. U Burusiya bwari bwemeye gusinya amasezerano ashyiraho ICC mu 2000, nubwo mu 1998 bwari […]Irambuye
Aba Frères batatu barohamye mu kiyaga cya Muhazi ku cyumweru, nyuma y’iminsi ine ishakishwa hagaragaye imirambo ibiri ireremba hejuru y’amazi, icyateye impanuka cyiracyakorwaho iperereza. Fidel Ingabire Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo yatangirije Umuseke ko impanuka y’ubwato bwari butwaye abo ba Frères yabereye mu kiyaga cya Muhazi, mu kagari ka Kibara mu […]Irambuye
*Umurundi wambutse mu Rwanda iyo afashwe n’Imbonerakure ahohoterwa kimwe n’Umunyarwanda wambutse ajya i Burundi. Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru ku gice cyegereye umupaka w’U Burundi n’abo mu Ntara ya Kayanza ku gice cyegereye u Rwanda bari batunzwe n’imibarinire yabo mu bucuruzi n’imigenderanire. Baremeza ko ubu ibintu bimeze nabi nyuma y’uko uruhande rw’U Burundi noneho […]Irambuye