Digiqole ad

Episode ya 44: Soso ibyishimo biramurenze, asaba Eddy ikintu gikomeye…….

 Episode ya 44: Soso ibyishimo biramurenze, asaba Eddy ikintu gikomeye…….

Episode 44 …….Soso yandebanye indoro imbwira byinshi, burya kwitegereza mu maso y’umuntu ntako bisa, buriya bituma umenya byinshi kuko amaso ntabeshya ahubwo aca amarenga!

Nakomeje kwishimira kwibona mu mboni ze, hashize akanya gato ahita ambwira.

Soso – “Eddy singukangura humura kuko inzozi urimo nizo na njye ndimo, kandi ninagukangura humura urasanga nkikureba mu maso!”

Nyewe – “Ooooh My God ushimwe ku munsi mwiza nk’uyu wiremeye kugira ngo nishime!”

Soso – “Eddy woooow! Urishimye!?”

Njyewe – “Bitavugwa!”

Soso – “Bizi njyewe, ubu ndumva atari njyewe Soso ahubwo ndimo babiri, sukukubeshya ndumva nuzuye cyaneeee mbega nasendereye !!”

Njyewe – “Woooow!”

Nkigira icyo mvuga akokanya nahise numva umufuniko wa mutzing kuri njye  ngo pooo!!, mpindukiye nsanga Ben na James bari kudufotora eeeeh!

Tayali James ndamuzi yashakaga no kunyereka aga Telephone keza  gashya yari yaguze! Batangira no kuduserereza!

Djalia – “Ariko manaaa! Mbega Eddy! Uzi ko mwari mwasinziriye!!”

Ben – “Njye nari ngiye kugura Rufuku ngo nze mborose !”

Twese – “Hahhhhhhhhh!”

James – “Hahhhh ariko Eddy, ubundi ubwo uwakubaza izina ryawe waryibuka!!”

Njyewe – “Hahhhh, umva sha bya hatari!”

Ben – “Hahhhhhh, witwa nde se ubundi! ”

Njyewe – “Hahhhhh, umva yewe hari utatuzi se muri mwe, erega mwatwihaye! Koko hari utazi ko uyu ari Eddy nkaba Soso!!”

Gyz bose noneho suguseka bagiye hasi amashyi ibiki byose mbese buri wese uko umutima we wabimutegekaga ! Mu by’ukuri sinamenye igihe iyo mbogo nayirasiye! Nabonye igaramye aho! Sinavuze gutyo kubera ko mbishaka, ahubwo na njye sinzi aho byavuye, iyo badaseka ntabwo nari no kumenya ko mvuze ngo  ndi Soso, nari nkwiye gusekwa ariko na none  ibyo byanyeretse ko akuzuye umutima koko gasesekara no ku munwa!

Fille – “Mbega weeee! Eddy njye byandenze! Iyaba wabonye amafoto ba James babafotoye! Mwari mwagiye neza neza!”

Twese – “Hahhhhhhhh!”

Tugiseka njye na Soso, ndetse na ba Ben batwishimira,  ako kanya James ahita afata umwanya agorora umuhogo aritunganya neza !

James – “Murakoze, uyu yitwa Eddy, muramuzi, uyu nawe ni umuvandimwe Ben twungutse!! Ben, uriya ni Soso, Eddy ni we wamupresenta neza, uyu ni Ma Swi Djalia ndetse na Sister Fille! Rero uyu mwanya ni uwanyu! Uyu mwanya nawubageneye ngo twishime ndetse buri wese yumve ko habaho umunezero duterwa no kuba twaramenyanye!

Nubwo bigoye kugaragaza ibyishimo cyane cyane iyo byakurenze ariko ubu ndahamya neza ko ndebye mu maso ya buri umwe wese uri hano nabonamo ibinezaneza!!

Mu biduteranyirije hano rero, icya mbere kinakomeye ni uko twungutse inshuti twifuzaga kugira! Icya kabiri ni uko twifuzaga guhuza abo imitima yishimanye mu bihe byatambutse na n’ubu bikaba  bigikomeje! Icya gatatu ni uko nashakaga kugarika inkoko amaguru akareba hejuru tukishimira ko nafashe agashahara kanjye ka mbere!”

Ubwo twahise duseka tujya hasi ! James arakomeza!

James – “Murakoze guseka kuko inseko yanyu inyereka ibyishimo bitari uburyarya! Wowe Ben utari ubizi, uyu Djalia ni we twagendanye ingendo z’ubuto bwacu hariya mu Ruhango ubwo twari mu buzima bw’ishuri uyu munsi akaba acyimfashe ku rutugu ngo twurire umusozi w’umunezero uva mu rukundo tudatera isekuru!

Uyu Fille na we, yagize uruhare mu mateka yanjye ku buryo ntashobora kumushyira ku ruhande kuko ari mu barimu beza bakabaye bigisha icyo urukundo bivuze! Niyo mpamvu tutamushyize kure ahubwo twamwiyegereje ngo azajye atubera urwibutso!

Eeeeh Man, mvuze urwibutso nibuka Eddy! Umva Ben, Eddy rero ureba arihariye kuri njye, amateka ye uwayandika amasomero yakuzura gusa wumve ko ari umuvandimwe nakwita kuva kuri Mama kugeza kuri sogokuruza! Eddy ushobora kunyakira se uga presenta uwo muntu ukuryamye mu gituza ! Ndabizi nshobora kumuvuga ibitakubereye ukampa inkonji!”

Twabaye nk’abasekamo na njye ndikoroza bya bindi byanjye ari na ko bongera guseka nkongera nkikoroza na none bagaseka ngeze aho ndi calma !

Njyewe – “Bro, urakoze cyane, so wansabye gupresenta uyu mwana w’umunyarwandakazi turi kumwe! Uyu rero kumupresanta bijya bingora! Gusa icya mbere yitwa Soso kuva namumenya yambereye imwe mu nkingi igize kubaho kwanjye kuburyo igihe cyose iyo agira atya akandekuza  nari kugwa!

Soso, sinzi niba namwita byose, ooooh mbonye izina akwiye, Soso ni byose kuri njye, kuko yambereye impamvu yo kubaho nishimye mu gihe gikwiye! Ese ubu nako reka ndekere aho nshatse kumupresanta navuga igisigo kitarangira, umutima urabihamya!”

Ubwo bose bari banteze amatwi buri wese ariruhutsa wabonaga bari bagiye kure!

Ben – “James nawe Eddy! Ijambo rimwe nababwira ni uko mufite umugisha.”

Ben yahise azamura ikirahuri cye natwe tuzamura ibyacu ibyishimo birakomeza! Ubwo ako kanya nongeye kubona ameza yuzuye ibintu bisa  n’amaguru y’inkoko, Soso umukobwa wari sharp cyane ahita ahaguruka afata akabase ampereyeho atangira kudukarabya  intoki twese arangije aragaruka yicara iruhande rwanjye, Ben na Fille, James na Djalia  na njye na Soso buri wese asangira n’undi!

Muri uko kurya twese twari busy ukuntu, numvaga mfite byinshi byo kubwira Soso, nareba abandi hirya nabo bari mu byabo nkumva ndabikunze! Mbega nahise mbona ko ubuzima buhoro buhoro bugenda buhinduka, Soso nakomeje guha udu stories twamushimishaga  muri cya gihe cyashize! Nawe akanyuzamo akantamika eeeeeh mbega!!

Twarasoje barandurura bazana n’indi round dukomeza gutera blague ku buryo abantu bose bari aho bari baturangariya bifuza gusangira natwe, ibyo byose byanyerekaga ko ntakiruta gusangira n’inshuti! Ndetse ko ibyishimo bitera abandi umunezero!

Hashize akanya James aba aravuze!!

James – “Ndumva twakwimuka tukajya kumanuza ibi byishimo umuziki, buriya na wo utuma abantu nka ba Soso batuza bakagumamo neza!!!”

Twahisemo Djalia ahagurutsa James ba Ben bakurikiraho, Soso na njye amfata ukuboko ajya imbere ku ngendo nziza y’abeza nakundaga, ndamukurikira!

Ubwo twakomeje kugenda aho club yariri ntihari kure hari inyuma gato, dukata aho ngaho turinjira dusanga ibintu byashyushye birenze, tuba twicaye gatoya ngo tubanze twumve injyana, kubera urusaku rwa musics byabaye ngombwa ko buri wese ushatse kugira icyo abwira undi amwongorera ibintu byatumye urugwiro rwiyongera!

Hashize akanya Djalia namwe muzi kuri musics aba arahagurutse ajya mu kibuga  James aba amusanzemo!

Hashize akanya Fille na we aba afashe Ben na bo binjira mu kibuga, uuuuh  yampaye inka Eddy ni njye nsigaye!!

Byabaye nk’ibinshanga murabizi ko mu kubyina ndi umusimbura, ndeba hirya ndeba hino, Soso nkomeza  kumuha udu stories atifuzaga kuvamo, ngize Imana numva Dj akubisemo slow music za Celine Dion mpita niruhutsa Soso ndamwihagurukiriza  njya kumwihoberera mu kibuga rwagati! Ooooh ni cyo nkundira Slow! Ni injyana idasebya kuko ntawe  utazi kuyibyina!

Ubwo Soso wari wagaragaje ibyishimo, yakomeje kumbyinira neza akamfata akankomeza aba arambwiye!

Soso – “Eddy ndumva bindenze!”

Njyewe – “Bb humura ntibikakurenge, uri kumwe na Eddy wawe!”

Soso – “Ooooooh Eddy koko uri uwanjye, ndabyemeye! Ndaryama mu gituza cyawe nkumva undi mu maraso utembera neza, umutima wanjye ugaterana umutuzo!”

Njyewe – “BB humura nkurimo n’iyo byagenda gute sinarota nkuvamo, uko nkura ndagukurana!”

Soso – “Eddy igihe cyose nari maze nifuza kongera kukubona, byambujije kwishima uko mbishaka pe! Ariko uyu munsi ibyishimo mfite ahaaaaaa! Eddh Koko ni wowe byishimo byanjye!”

Njyewe – “Oooooh Bb nkunda amagambo aryoshye azira uburyarya akuvamo!!”

Soso – ” Uuuh Eddy really??”

Njyewe – “Yup! Nibyo rwose!”

Soso – “Ooooh Eddy !”

Soso yarantunguye ankubita iki Bizou cyiza kiryoshye ooohlala, byabaye nk’urushinge anteye numva umubiri wanjye wuzuye ibyishimo dukomeza kubyina gake twitonze ariko n’amasaha akomeza kwicuma gahoro gahoro nka saa sita dupanga gutaha!

Twarishyuye turasohoka dugera hanze koko buri wese yari afitiye ubwuzu mugenzi we, twimanukira buhoro cyane mu muhanda, twagendaga duhagarara wahindukira ukabona nka James ateruye Djalia wakongera guhindukira ukabona Ben na Fille bahoberanye! Mbega byari mood nziza y’ibyishimo za zindi zibaho gake mu buzima!

Soso yahise ampagarika andeba mu maso arambwira!

Soso – “Eddy, ubu koko nzabishobora!?”

Njyewe –  “Iki Bb??”

Soso – “Kubana n’undi muntu utari wowe!?”

Njyewe – “Oooh Bb nubwo igihe cyo  kubitekereza kitaragera, ariko bibaye wagerageza kandi wabishobora, sibyo Soso mwiza!”

Soso – “Eddy, ubu mbanye n’undi muntu wanyibagirwa!??”

Njyewe – “Bb sinakwibagirwa niyo ba formata ubwenge n’umutima byanjye wowe wasigaramo!”

Nakomeje kwibaza impamvu Soso ambaza ayo magambo yose iranyobera ndebye Soso mu maso mbona hari ikintu gikomeye ashaka kumbwira! ,

Soso – “Eddy, urambwiza ukuri !?”

Njyewe –  “Soso, amaso yawe andebana ubwuzu sinayahangara ngo mbeshye!!”

Soso- “Eddy, nyemerera iri joro ribe iryanjye nawe kuko rishobora kuba urwibutso nzajya mpora nibuka umunsi nahinduye ubuzima!……………..!”

Ntuzacikwe na Episode ya 45 na My Day of Surprise na Eddy …………………….

UM– USEKE.RW

49 Comments

  • Untanze namanike. Ndiuwa1

  • Uwambere ni njyewe ugasomye ubanza Soso hari undi bagiye kubana ariko akaba ashaka kwihera Eddy bwambere hhhh

  • Ndakabatanze tuuu

  • Nijye Wa mbere ntawe tubiburana. Ali ubufasha kiza ali rurangiza. Nyamuneka mutebuke

  • ko bitangiye gushyuha ra

  • Bwakeye kubakunzi ba Eddy?Ndizetako ntawantanze Ku gasomo.Aya masomo ntazabe ibisigara Ku maso gusa.Biduhindure mu bikorwa byacu bya buri munsi.Imana ibahe imigisha yuzuye.Amen.

  • Ohh lala mbega noneho Fille ntagisuzugura
    Umuseke akandi vuba amatsiko ni menshi

  • Eeeeehhhhhh, My God! Soso ararikocoye kandi ni ijambo rikomeye. Ese mama Eddy arabyitwaramo ate? Kwemera no guhakana byose biri mu biganza bya Eddy. Ese ni iki gikurikira kimwe muri buri gisubizo yatanga. Umuseke mutumare amatsiko!

  • Numero 1

  • Ntibishoboka! Ndabatanze sha mwese! Mbega Inkuru ngufi kandi ifite nyinshi uvuze.! Mujye mushyiraho tubiri basis.

  • Murebe uko mwajya muduha storu ndende kuko iyi muduha nintoya cyane, mugerageze mwongere kbs. Yarinziza thx.

  • mbaye number1… eheeee ubwooo aramusaba ikiii umuseke…ndabakunda cyn

  • Numero 1

  • Mana weeeee, sha Eddy wambabariye ugaha urukundo rwa Soso agaciro koko? Erega ntasezerano rya Kabebe uzaba wishe, nta gihango mufitanye nta buhemu buzakubarwaho, mbabarira ureke kubabaza Soso wibuke ko papa kabebe utazi icyo akwangira ntaho cyagiye rero aho yaguca urwaho yakurangiza

  • Bjr nkomeje kuba uwa mbere kubisoma. Mana we Eddy se arasubiza iki Soso???Fille se na Ben bo buriya bite?? Amatsiko hafi aho…

  • Eh! Mureke gushukwa ni irari ry’umubiri bityo ibyishimo byanyu bitarangirira aho. Soso, wikwibagirwa ibyo wasezeranyije maman wawe. Gusa ndabakunda cyane. Special thanks to Umuseke.

  • yoooooh,mbega igeze aharyoshye rwose

  • Nahageze disi . Eddy itware neza wihubuka sha. Udahura nimitego yurukundo

  • Uwa mbere kbs. Mbega umunyenga w’urukundo. Edy aramenye adateshuka kw’isezerano afite.

  • bjr aka gastory ni inyamibwa ndumva amaherezo Eddy azatakaramo to

  • Nari maze iminsi nsanga mwantanze none ubu mbaye uwa 1!!gusa birashimishije

  • Yallah, ibi nibiki? Ngo soso arashaka kurarana Na Eddy? Birabe ibyuya nti bibe amaraso.

  • Waouuuuuuuuuu.
    Icwiiiiiiiiiii. Ndaryohewe pe. Episode indenze pe
    Sinabona uko mbivuga

  • Number one

  • ahaaa!

  • mbaye uwa mbere kari keza

  • uwambereeeeeeeeeeee sha kbs iyinkuru itqigisha byinshi byiza njyewe yanyigishije kwihangana

  • mbaye uwa1 ‘yooo Soso agiye gushaka c umugabo disiiiii

  • mbaye uwa mbere. Aka gakuru ni ntagereranwa. Amatsiko akomeje kuba menshi pe!!!

  • Mana yange mbega urukundo ruryoshye. Nishimiye cyane Fille na Ben. Kudos Umuseke.

  • nibyiza cyane

  • Number 1

  • Thanks

  • Soso se yaba agiye gushaka akaba aje gusezera kuri Eddy?

  • Noneho mbaye uwa 1

  • Ahwiiiiii.mbega ibyishimo byabana!buri wese yakagombye kuba afite amateja yibi byishimo ndasaba buriwese usoma iyi nkuru kuzagira icyo ayivanamo.abagishaka kwinjira muri grp ya whatsap yabasombyi biyi nkuru ni karibu mushobira guhamagara cg mukohereza ubutumwa kuri nimero 0782848247.iyi nimero ntabwo aryo iba kuri whatsap ariko urayihamagara cg ukoherezaho msg usaba ko bagushyira kuri grp noneho nkagushyiraho.abantu bagiye banyandikira ariko bakaba batibona kuri grp nuko batampaye nimero zabo bakoresha kuri whatsap.thx

  • Ahhhh. Byaryoshye. Ndabatanze mweseee.

  • Nabera ubanza mbaye uwambere ubundi nsanga mwese mwantanze. Eddy arabigira ate?

  • mbega byiza noneho kano nikarekare

  • mbaye uwa 1

  • Eddy na Soso ntibakore bibi.

  • Soso agiye kubishya umukino pe?ubwo c Eddy?nawe agiye kumbabaza.Agiye kuba imfubyi incuro ya kane(kubura ababyeyi,kubura nyirakuru,bababyeyi bamukundaga,na Soso)oya soso ashatse undi sinakongera gusoma iyi story

  • Well, ndabona ababyeyi ba soso bashaka kumushingira arikowe akaba atabishyaka ahubwo yiyunvamo kuzabana na Eddy. Bishyo soso akaba ashaka gukangura Eddy kurango ave munkundo zabana ahubwo abigire serious, ubundi Soso nawe amwereke ababyeyi. Ndabona Soso ashako Eddy arikonjora kubijanye no kuzabana maze akava mubyabana. Naho ubundi Eddy niyirangaraho bazamumutwara.

    • bigezahobishushye kbs,gusa ndabona soso yaje aje ubanza atazamusiga,reka dutegereze

  • bigezahobishushye kbs,gusa ndabona soso yaje aje ubanza atazamusiga,reka dutegereze

  • Muzatugereranyirize igihagararo ndetse nishusho ya Eddy uko imeze,kuko usibye ikinyabupfura nubwenge afite ashobora no kuba ari i beau gar kbsa.Ariko arabeshya uyumunsi niwe na Soso tu!!!!!!!!

  • Eddy agiye kurya soso

  • Mbanje kubasuhuza ncuti,gusa niba harikintu kinsekeje nuko buri wese wasomye yavuzengo niwe wambereee!!!!!!!,congs kumuseke kdi muduhe akandi,Eddy mbabarira nturyamane na SOSO ndakwingize,wasanga arumutego yaguteze kuko adashaka kuguhomba akaba ari muri ovulation,wakozaho ugafatwa kdi nkuzi nkinyangamugayo ntiwamwihakana,ubuse future yawe ntuzaba uyishe??,muhe aga kiss umubwireko umukunda biramuvamo.

  • Ryumwana sha muriyiminsi ntiwarya ibiryo gusa. hahhhhhh

Comments are closed.

en_USEnglish