Umuvunyi Mukuru yarenganyijwe n’inkiko mu manza za ruswa!
*Umuvunyi arifuza ko hajyaho urukiko rwihariye rwajya ruca imanza za ruswa
*DAF na Gitifu w’Akarere bagizwe abere kandi hari ibimenyetso bibahamya ruswa
*DAF ngo yakoresheje umugore we mu kwakira ruswa ya miliyoni eshanu
*Amategeko y’u Rwanda amwe akingira ikibaba abayobozi bakuru
Imbere ya Komisiyo ya Politike, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, Umuvunyi Mukuru Mme Aloysie Cyanzayire yasubije bimwe mu bibazo Abadepite bagaragaje kuri Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka 2015- 2016, yagaragaje ko hari abantu inkiko zigira abere kandi hari ibimenyetso bifatika bya Ruswa.
Muri bimwe mu bibazo byabajijwe n’abagize Komisiyo, harimo iby’uko ibibazo Urwego rw’Umuvunyi rwakira bikiri umurengera, ibirarane bikaba byinshi, aho mu bibazo 6 000 byakiriwe, 701 gusa ari byo byakemuwe.
Habajijwe ikibazo cy’abaturage bagifite umutungo wa Leta bibarujeho n’aho kigeze, abataramenyekanishije imitungo yabo nk’uko bisabwa n’amategeko, raporo z’inzego za Leta zitagezwa k’Umuvunyi n’ikibazo cy’uko abahamwa n’ibyaha bya ruswa ari abafatanwa amafaranga macye.
Muri rusange zari ingingo 10 yagombaga gutangaho ibisobanuro hakiyongeraho ibibazo by’Abadepite bashakaga ibisobanuro by’inyongera.
Umuvunyi Mukuru ku kibazo cya ruswa, yagaragaje igisa n’akarengane Urwego rw’Umuvunyi rwahuye nako mu madosiye abiri ajyanye na ruswa, aho yavuze ko ibimenyetso bifatika kandi bifitiwe gihamya byari bihari ariko inkiko zikagira abere abaregwaga.
Izo dosiye ebyiri ziri muri 17 uru rwego rwakiriye nk’uko biri muri Raporo yarwo ya 2015-2016 kuri paji ya 68.
Mu madosiye abiri, Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire yavuze ko iya mbere yaregagwamo Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imari (DAF), n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akerere n’Umuyobozi w’Akarere (bose ntihavuzwe amazina yabo).
Dosiye y’aba bantu yashyikirijwe Ubushinjicyaha buregera Urukiko rwisumbuye.
Muri iyi dosiye, umugore w’Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imari yakiriye amafaranga miliyoni eshanu (Frw 5 000 000) yahawe na rwiyemezamirimo nka ruswa, biza kumenyekana kuko na sheki yayakiriyeho ihari.
Uyu muyobozi w’Ubutegetsi n’Imari yaje kubanza kuvuga ko umugore we yari afitanye ubucuruzi na rwiyemezamirimo, ariko nyuma yo kumwereka ko nta bucuruzi bigeze bagirana, yemeye ko ari ruswa yakiriwe ndetse ngo avuga abandi bari kumwe muri dosiye.
Indi dosiye ni aho abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bamaze igihe bagenzura ikibazo cya ruswa mu itangwa ry’amasoko, ndetse baza gufata umuyobozi wari ubishinzwe acura inyandiko mpimbano zo kwiregura, dosiye igezwa mu Bushinjacyaha na bwo burayiregera.
Icyatangaje Umuvunyi Mukuru, nubwo hari ibimenyetso bifatika, muri izo dosiye zombi ngo abaregwa bagizwe abere, ndetse n’abari bemeye ko bakoze amakosa.
Kuri icyo kibazo cy’inkiko ngo “zubahiriza ihame ry’uko uwibye menshi adahanwa”, Umuvunyi Mukuru yavuze ko hakwiye kujyaho uburyo bwo gutanga amakuru yuzuye kandi afite ibimenyetso.
Mme Aloysie Cyanzayire yavuze ko bifuza ko hajyaho Urukiko rwihariye rwajya ruca imanza za ruswa, rukaba rufite abacamanza bihariye batojwe kurwanya ruswa.
Umwe mu badepite yabajije icyo Urwego rw’Umuvunyi rukora iyo inkiko zifashe umwanzuro nk’uwo, Cyanzayire abasubiza ko habaho kujurira nabwo byaba uko bikaba biri mu kwigenga kw’inkiko.
Gusa ngo no muri forum Urwego rw’Umuvunyi ruhuriramo n’inzego z’ubutabera hari ubwo babivugaho, bagatanga n’ingero, hakabaho ubugenzuzi abakozi bakoze amakosa bagahanwa.
Kuki Ibifi binini ari ntakorwaho kandi birigisa akayabo?
Ijambo ibifi binini ntiryavuzwe, ariko rimenyerewe nko kugaragaza abayobozi bo hejuru bashinjwa kunyereza imari igaragara ya Leta ariko mu nkiko ntibakurikiranwe.
Mme Alysie Cyanzayire yagize ati “Mu Banyarwanda miliyoni 12 abakurikiranwaho ruswa nini ni abo mu cyiciro cy’abakozi n’Abayobozi bakuru, babaye ari bo benshi byaba ari ikibazo bagenda baza (mu madosiye) urusorongo.”
Yavuze ko nubwo abantu babyumva gutyo ko abakurikiranwa kandi bagahamwa n’ibyaha bya ruswa ari abarya nto, ngo n’abarya ruswa itubutse hari igikorwa; yatanze urugero rw’Umuyobozi w’Ishuri wahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa miliyoni 700 akaba azasohoka mu bahamwe n’icyaha mu gihe kiri imbere.
Mme Cyanzayire avuga ko amategeko y’u Rwanda arimo icyuho aho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta bidafatwa nk’ibyaha bya ruswa, mu gihe mu masezerano u Rwanda rwasinye ibyo byaha bishyirwa mu bimunga ubukungu bw’igihugu na ruswa.
Bityo ngo icyo Urwego rw’Umuvunyi rusaba ni ukwihutisha kuvugurura amategeko agahuzwa n’amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya u Rwanda rwashyizeho umukono kugira ngo n’abanyereza umutungo wa Leta bajye baburanishwa mu rwego rumwe n’abarya ruswa.
Raporo y’Umuvunyi ya 2015-2016 igaragaza ko mu birego bijyanye na ruswa no kunyereza umutungo wa Leta, muri 17 byakiriwe, ibyinshi birimo abakozi b’Amashuri yisumbuye, abayobozi bo ku rwego rw’Umurenge, Uturere, dosiye imwe gusa niyo ivugwamo Umunyamabanga Uhoraro wa Minisiteri uregwa ibyaha bifitanye isano n’itangwa ry’amasoko.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW