Digiqole ad

Urukiko rwakatiye Umunyamakuru Shyaka Kanuma iminsi 30

 Urukiko rwakatiye Umunyamakuru Shyaka Kanuma iminsi 30

Shyaka Kanuma

Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rukorera mu murenge wa Rusororo rwanzuye ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa iminsi 30 by’agateganyo kubera impamvu zikomeye zo gutoroka ubutabera.

Shyaka Kanuma
Shyaka Kanuma

Mu isomwa ry’urubanza ritamaze igihe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 16 Mutarama 2017, Umucamanza yavuze ko Shyaka Kanuma wayoboraga ikinyamakuru Rwanda Focus (ubu cyahombye kigafunga imiryango), afungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Yavuze ko urukiko rwafashe uyu mwanzuro rugendeye ku buremere bw’impamvu zifatika zagaragajwe n’ubushinjacyaha ko Shyaka Kanuma arekuwe nk’uko yabyufuzaga yatoroka.

Umucamanza yavuze ko kuba Shyaka atarihanganye ubwo yabazwaga na CID ariko akaza gufatirwa i Kayonza nijoro agana i Nyagatare, ari ikimenyetso cy’uko ashobora gutoroka.

Mu iburanisha ry’ubushize, Shyaka Kanuma yabwiye Urukiko guca inkoni izamba bakamurekura akaburana ari hanze kubera ko ngo byari kumufasha gukomeza gahunda zo gufunga ikigo cye no kubimenyekanisha mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro.

Yanagaragaje ko afite abana bato bamukeneye, kandi ngo nk’inyangamugayo ntabwo yari gutoroka ubutabera, kuko ngo ajya i Nyagatare agafatirwa i Kayonza ari nijoro, ngo ntiyari yaramenyeshejwe ko afunzwe.

Shyaka Kanuma akurikiranyweho icyaha cyo gucura no gukoresha inyandiko mpimbano, n’icyaha cyo kunyereza imisoro ingana na miliyoni 65,2 z’amafaranga y’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Twizera ubushishozi bw’ubutabera bwacu mu Rwanda, kuba bamukatiye iminsi mirongo itatu ntakibazo dore ko akiburana naba umwere azarekurwa cg icyaha nikimuhama amategeko yubahirizwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish