LIPRODHOR ikeneye inguzanyo ya miliyoni 50 ngo yishyure umwenda wa Miliyoni 174
Nta Polisi ibahagaze hejuru, abanyamurayngo b’umuryango uharanira guteza imbere uburenganzira bwa muntu, LIPRODHOR (Ligue Poru la Promotion et la Defense des Droits de l’Homme au Rwanda) ku wa gatandatu tariki 14 Mutarama 2017 babashije guterana mu nama rusange baganira ku buryo bwo gukemura ibibazo bikomeye byugarije uyu muryango.
Muri ibyo bibazo harimo icy’abanyamuryango bamaze igihe badatanga imisanzu, intege nke umuryango LIPRODHOR ufite mu guharanira uburenganzira bwa muntu nk’inshingano nyamukuru itumye ubaho, n’ikibazo cy’amadeni uyu muryango ufitiye abari abakozi bawo n’abafatanyabikorwa.
Kubera iyo mpamvu y’amadeni ajyanye n’ibirarane by’imishahara n’ibindi bijyana na byo, abakozi barindwi bareze LIPRODHOR basaba ko yabishyura miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, n’abafatanyabikorwa bacumbikiraga uyu muryango i Musanze bawureze kubera amadeni.
Muri raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2016 LIPRODHOR yabashije gukora, harimo ko bakiriye ibirego bijyanye n’uburenganzira bwa munti 42, ibyinshi muri byo, bigera kuri 34 byari amakimbirane ashingiye ku mitungo.
Iyo raporo, mu gace gato kajyanye n’imikoreshereze y’amafaranga n’umwenda utubutse LIPRODHOR ifitiye abakozi n’ibindi bigo, hagaragaramo ko ugera ku Frw 174 455 763.
Ibirarane by’imishahara n’ibindi bijyana na byo ku bari abakozi b’uyu muryango, ariko bikaba bitarabarwa neza, LIPRODHOR yemera ko uwo mwenda ari Frw 80 718 352. Umwenda na wo ujyanye n’ibirarane by’imishahara ariko byamaze kubarwa ku buryo bitahinduka, ni Frw 14 645 811.
Umwenda ujyanye n’amafaranga y’ubwishingi bw’abakozi atarajyanywe muri RSSB ni 11 420 242, amafaranga ya T.P.R 51 893 674, amafaranga y’ubukode bw’inzu umuryango ukoreramo 4 464 000, amafaranga ajyanye na mission atarahawe abakozi 2 441 784 n’amafaranga yo kwishyura Abavoka mu manza, ay’igaraje n’ibindi 8 891 900.
Hashyizweho Komite igomba gusuzuma ibi bibazo by’umwihariko ikibazo cy’ibirarane by’abakozi byamaze kubarwa ariko bikaba bitarasinyiwe ko byemejwe.
Umuyobozi w’umuryango Me Nkurunziza Jean Pierre yavuze ko mu gihe cy’ukwezi icyo kibazo cyo kubara ibirarane kizaba cyarangiye, ahagashyirwaho uburyo byishyurwa.
Me Nkurunziza Jean Pierre avuga ko biyemeje ko LIPRODHOR izafata umwenda muri banki bagatangira kwishyura buhoro buhoro iyo myenda bafite.
Yagize ati “Twabonaga dukeneye nka miliyoni 50 nizo zadufasha gukemura ikibazo cy’abakozi kandi turizera ko zizaboneka. Inteko rusange yafashe icymezo cyo gushyiraho Komisiyo izabonana n’abo bakozi kugira ngo haboneke uburyo bwo kubishyura, ntibazishyurirwa rimwe, uko amafaranga azajya aboneka bazajya bayahabwa, na bon i abanyamuryango barabizi ko nta mafaranga yari ahari.”
Mu nkuru y’ubushize ya LIPRODHOR, Me Nkurunziza Jean Pierre yari yabwiye Umuseke ko abakozi bareze bashaka miliyoni 113, ariko urukiko rwemeza ko uyu muryango uzishyura Frw 35 000 000.
Inama rusange y’uyu muryango yateranye tariki 14 Mutarama 2017, yitabiriwe n’abanyamuryango basaga 30, barimo n’abagera kuri barindwi bemejwe mu buryo bwemewe n’amategeko.
LIPRODHOR ni umuryango watangiye mu 1991, ugamije kurengera uburenganzira bwa muntu ariko mu myaka ya 2013 wagize ibibazo bikomeye byo gucikamo ibice, ubu Komite nshya irimo kugerageza guhangana na byo, muri rusange bafite abanyamuryango 101 ariko ngo amarembo arafunguye no ku bandi.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
LIPRODHOR yarapfuye, none abagize uruhare mu irunduka ryayo bararwana no kugira ngo umuzimu wayo ukomeze ubarwe mu miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu! Nibashyingure birangire.