Digiqole ad

Muhanga: Impanuka yahitanye umuntu umwe abandi batatu barakomereka

 Muhanga: Impanuka yahitanye umuntu umwe abandi batatu barakomereka

i Muhanga

Imdoka ebyiri zagonganye ahitwa ku Kivumu mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga, umuntu umwe ahita apfa abandi batatu barakomereka.

i Muhanga

Ku isaha ya saa saba n’igice z’amanywa ni bwo imodoka nto y’ivatiri (voiture) yavaga i Muhanga igana i Kigali, yagonganye n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite no RAB 861Z itwara abagenzi yavaga i Kigali igana i Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Andre Hakizimana yabwiye Umuseke ko iyi mpanuka yabereye ku Kivumu mu murenge wa Cyeza, i Muhanga igakaba yahitanye umukobwa witwa Uwase Aline w’imyaka 21.

Mu bakomeretse barimo Muhoza Tharcisse wari utwaye iyo Toyota Hiace, Ntabana Jean Pierre na Rwamakuba Elize bajyanywe mu bitaro by’i Kabgayi.

Elize MUHIZI
UM– USEKE.RW

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish