Gicumbi: Muri Cyumba haracyari imisarane igizwe n’ibiti bibiri ishobora guteza ibyago
Umunyamabanga Ushinzwe Imibereho myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihu, Dr Mukabaramba Alvera, kuri uyu wa 19 Mutarama 2017 yasuye umurenge wa Byumba, asaba ko hakongerwa imbaraga mu isuku.
Dr Mukabaramba yabasabye kwikosora bakareka guhora bavugwaho umwanda, avuga ko abaturage bagomba kujya bafashanya, haba mu kubaka ubwiherero ku baturage batishoboye no kubafite intege nke bari mu zabukuru.
Yagize ati: “Muri aba mbere mu mwanda, gusa mugomba kwiyubakira ubwiherero. Nubwo muri gutera intambwe haracyari abagifite imisarane idasakaye, indi ugasanga ishobora guteza impanuka kuko igizwe n’ibiti bibiri, umwana ashobora kugwamo.”
Yongeyeho ko ashimira bamwe mu banyamakuru batangiye gahunda zo kubaka igihugu bahereye ku buzima bw’abaturage.
Ati “Hari itsinda ry’abahanzi, abanyamakuru n’abanyamugeni bagera kuri 12 biyemeje gufasha igihugu mu guhindura imibereho myiza y’abaturage kandi dushaka ko baziyongera.”
Yavuze ko iri tsinda ry’abahanzi n’abanyamakuru ryibanda ku bukangurambaga bwo guhindura imibereho myiza y’abaturage haba mu kubicisha mu nkuru bakora, mu ndirimbo no mu bugeni bwabo.
Iryo tsinda ryitwa AMC (Arts, and Media for Change) rigizwe n’abantu 12 rihagarariwe na Celestin Ntawuyirushamaboko, babashije kubaka ubwiherero bw’abaturage batishoboye banatanga inkunga y’amabati yo kuzabusakara.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza mu karere ka Gicumbi, Benihirwe Charlotte na we yemeza ko ubukangurambaga bukomeje kwiyongera, dore ko mu gihe cyashize abataragiraga ubwiherero bari ku gipimo cyo hejuru.
Avuga ko mu batuye Akarere ka Gicumbi, abagera ku 10% ari bo bafite ubwiherero butuzuye neza, bityo ngo bazakomeza gufatanya no mu muganda bajye baterana inkunga.
Umurenge wa Cyumba ni umwe mu mirenge ikigaragaraho ikibazo cy’ubwiherero butujuje ubuziranenge, ngo ni yo mpamvu ubu bukangurambaga bwahabereye ariko ngo bari biyemeje kurangiza ikibazo bitarenze Ukuboza 2016 nubwo bitagezweho.
Ati “Byibura twihaye intego ku buryo mu kwezi kwa gatatu 2017 bizaba byatunganye ku buryo abaturage bazaba bafite ubwiherero bwuzuye neza.”
Usibye igikorwa cy’isuku bari bitabiriye mu murenge wa Cyumba na Manyagiro, banabayeho guha abaturage amabati 80 yo gusakara ubwiherero bwabo, kandi Dr Alvera Mukabaramba yatanze inka 40 za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku baturage hagamijwe kuzamura imibereho yabo.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/GICUMBI
2 Comments
Rwanda Singapore oyeeeeee ????????????
Ngo aha inka abaturage.Ese mwatubwira niba yarayavanye mwikofi rye? Mujye mureka kubeshya abanyarwanda.Umukene akena, yicwa ninzara mu gihugu bitewe n’impamvu nyinshi.Kuza gutonyanga akantu ngo yahaye abantu iki, yabemereye umuhanda aha, yagabiye aba..ibyo abanyarwanda bomuri 2017 ntabwobigishoboka.Mu muco nyarwanda iyo wagabiraga umuntu akakwita sobuja akanakwirahira wabaga wamugabiye inyana yawe bwite.Abakuru bankosore.
Comments are closed.