Digiqole ad

Hon Ntawukuliryayo ntiyemera ko umuntu agira 48/50 muri ‘Ecrit’ agatsindwa ikizamini cy’Akazi

 Hon Ntawukuliryayo ntiyemera ko umuntu agira 48/50 muri ‘Ecrit’ agatsindwa ikizamini cy’Akazi

Hon Senateri Ntawukuliryayo Jean Damascene asanga haganira ku cyatuma amanota ya Interview yizerwa

*Mu bajuririye amanota ya Interview 46,2% ubujurire bwabo bwari bufite ishingiro,
*Abasenateri barasaba ko abakosora ikizamini n’abagitegura bakwiye kuba ari abanyamwuga,
*Ikizamini cya Interview kibajijweho byinshi n’Abasenateri.

Ubwo Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage muri Sena yaganiraga na Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta, Hon Sen. Ntawukuliryayo Jean Damascene na bagenzi be bagaragaje ko hakwiye kubaho ubunyamwuga mu gutegura no gukosora ibizamin by’akazi.

Hon Senateri Ntawukuliryayo Jean Damascene asanga haganira ku cyatuma amanota ya Interview yizerwa

Iyi Komisiyo ya Sena yaganiraga na Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta ku byerekeranye na raporo yayo y’ibikorwa bya 2015-2016.

Abasenateri bungaranaga ibitekerezo kuri iyi raporo imaze igihe isohotse aho hakiri ibibazo mu micungire y’abakozi ba Leta, mu bijyanye no kubazamura mu ntera, kubakorera imyirondoro (profiles), kubagenzura mu kazi, ndetse n’ibibazo byagiye bigaragara byo kutanyurwa n’amanota yo mu kizamini cyo kuvuga (Interview), aho ubujurire 46,2% Komisiyo yasuzumye bwari bufite ishingiro.

Hon. Senateri Ntawukuliryayo Jean Damascene avuga ko nk’uko hashyizweho uburyo bwo gukoresha camera ahakorerwa ikizamini cyo kuvuga, hakwiye gusuzumwa niba nta kindi cyakorwa bitewe n’uko abajuririra amanota atangwa muri iki kizamini ari benshi, kandi bikajyana n’uko imyigishirize mu Rwanda iteye.

Ati “Gutanga ikizamini cyanditse n’icyo kuvuga ni byo niko itegeko ribiteganya, ariko iyo urebye abishimiye ikizamini cyanditse bari hejuru ya 70%, mu kitanditse ni 50% iyo urebye ubujurire Komisiyo yakiriye usanga 46% bufite ishingiro, ese ubwo biratubwira iki? Gutanga ikizamini cyanditse n’icy’ikiganiro, warashyizeho uburyo buhambaye bwa camera, ikizamini cyanditse kigahabwa 50% n’icyo kuvuga 50%, twese twabaye abanyeshuri n’abarimu, ntabwo twakwiye kuba dusuzuma niba ibi bintu nta kibazo kirimo?”

Hon Ntawukuliryayo akomeza avuga ko umunyeshuri wese ugiye gukora ikizamini aba afite akantu k’ubwoba, ariko ngo kuba mu Rwanda mu myigishirize iriho itaragera ku rwego rw’uko umunyeshuri arangiza amashuri yaramenyereye kuvugira imbere y’abantu, ndetse ugasanga n’uburyo bwo gusobanura igitabo (défense de la memoire) bugenda buvaho muri Kaminuza ari ikindi kibazo gikomeye.

Ibyo ngo bishobora kuba ari imwe mu mpamvu zituma abanyeshuri bagira ubwoba bageze imbere y’abababaza banigirije karavate n’amakote, kandi ngo kuba ubujurire bungana kuriya bwari bufite ishingiro, ngo byaba n’intandaro y’abantu benshi batagirira ikizere itangwa ry’akazi mu Rwanda bavuga ko harimo ruswa.

Ati “Jyewe umunyeshuri wagize amanota 48/50 mu kizamini cyanditse wamujyana mu kizamini cyo kuvuga akabura amanota atuma agira 70% ntabwo mbyemera, icyo gihe umuntu yakwibaza ngo ese mwamubajije ku bundi bitandukanye n’ibyo yanditse, aho niho harimo ikibazo.”

Hon Senateri Prof Laurent Nkusi we avuga ko bikweiye ko ikizamini cy’akazi gitegurwa neza kandi kigategurwa n’abantu babifitiye ubushobozi.

Perezida wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Habiyakare Francois avuga ko kuba abumva ko itangwa ry’akazi ryahabwa amanota 71% baravuye kuri 63% mu myaka itatu ishize, ari intambwe nziza yatewe ariko ngo hakwiye kubaho ubunyamwuga (professionalisation) mu bigo bitanga bikanakosora ibizamini by’akazi.

Avuga ko gutanga ikizamini cy’akazi cyo kuvuga ari ibintu byigwa, ku buryo ikibazo kivugwa ku kizamini cyanditse, bibaye iby’umwuga ngo nta n’ikimenyene cyaba kikirimo.

Ati “Ndusanga kugira ubwo bunyamwuga ‘professionalisation’ bushoboke, ari uko hajyaho urwego rushinzwe ibizamini by’akazi ariko ntibijye muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta kuko icyo gihe inshingano zayo zaba zihindutse.

Agnes Kayijire, Visi Perezida wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta avuga ko gusuzuma niba ikizamini cyanditswe n’icyo kuvuga byagira amanota angana byombi (50% buri kimwe), ari ibintu bishobora gukomeza kuganirwaho, bitewe n’umukozi ukenewe uwo ari we n’urwego yakagombye kuba afite.

Nubwo ari Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Abasenateri badahuriza kuri nde ushobora gukemura ikibazo cy’ikimenyane cyakunze kuvugwa mu mitangire y’akazi cyane mu kizamini cyo kuvuga, bahuriza ku kuba habaho urwego, hari uwarwise (Recruitment Center) ruzaba rushinzwe gutegura no gukosora ibizamini by’akazi kandi rukagirwa n’abanyamwuga muri buri rwego rw’amasomo abarugize bakajya bahugurwa mu buryo buhoraho bwo kuba abanyamwuga.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW   

15 Comments

  • Nyakubahwa senateur sinzi niba turibwemera yaho examen ecrit nibyo ihabwa menshi ariko kandi interview uba udefanda ibyo wanditse kandi werekana tes competances niba uzi kwandika ariko utazi kurwana kubyo wanditse ntanyungu yo kugufata nk’umukozi
    Urugero: customer service ntabwo i waba utavuga neza ururimi ( ikinyarwanda,icyongereza,igifaranza,igiswahili) ngo noneho kuko uzi gramaire baguhe akazi no ugomba no kumenya strategies zo kuvuga abantu bakakumva iyi ngingo bazongere bayiganireho kuko nkiyo mdebye miss Rwanda mbona ko ntawatsinda interview mubarangije bose kabone niyo baba bavuye muri kaminuza

    • No1; Umuti uhari ni umwe gusa. Gukuraho Ecrit, hakajya habaho tombola mu ruhame y’abajya muri interview (urugero abantu nibura 10 ku mwanya 1).
      No2;Ibyo byanze, hakwiye kujyaho amategeko agenga ikimenyane, agahana abakabya. Erega ikimenyane kiri mu maraso yacu abanya-Africa, niba uteye imbere ugomba gushaka uko wazamura “abandi”, kukivanaho ntabwo BISHOBOKA rwose, IT IS OUR NATURE.

  • Najye rwose nshyigikiye icyo gitekerezo cyabariya ba Senator.ko hajyaho(Recruitment Center) naho ubundi haracyari ikimenyane na ruswa bikabije mu gutanga akazi.

  • Mu magambo birashoboka ariko mu ngiro ndababwira ukuri ko no muri USA bibayo.

    Kereka muri Private Sector, aho uteza imbere Company ye ariwe wihitiramo umukozi abona wamuzamura naho mu kazi ka Leta aho nibahomba ntacyo bizabagira..nanjye uwahantereka sinatinya guha umuntu akazi kubera Sentiments…

    Ikindi mumenye ko hari n’abahabwa ibizami by’akazi mbere akaza yabyize, ako se ko nako muragahakana??

    IMANA ifashe abadafite akazi, naho uzabona uwe agaha azakamuhe kuko n’ubundi nta gihe ibi bintu bizaba fair.

    Ndasinye….uzabiabasha azasinyure.

  • Aba ba senateurs ibyo bavuga nabo barabivugisha umunwa gusa, naho ukuri ko barakuzi, kuko iyo bigeze mu bikorwa hari ubwo wasanga nabo ubwabo bakoresha ikimenyane. Wasanga abana babo aribo bahabwa akazi kandi wenda batatsinze ikizamini. Kuko biragaragara ko uko system ubu iteye, nta mwana wa Senateur wabura akazi kubera ko we afite kivugira. None se umwana wa rubanda rugufi azahabwa akazi iruhande rwe hari umwana wa Senateur nawe ugashaka??? Niba bashaka social justice, nibasabe ko system yose ihari ubu ihinduka, kuva kuri A kugeza kuri Z.

    Gutanga imyanya mu mashuri, gutanga imyanya y’akazi, gutanga amasoko, kwinjira mu gipolisi, kwinjira mu gisirikari, guhabwa buruse yo kwiga mu mahanga,etc…. etc… ibyo byose kubibona bigomba icyenewabo, nyirandakuzi, ruswa, n’ibindi

    • ba senateur bajyaho bate? kuko bashoboye? cg baragororerwa? kuko wenda bafite uruhare mu manyanga y’amategeko bashyizeho ( aha ndavuga muri Afrika)
      naho mu rwanda Senateur …Depite baba kuri list nayo ni technique ijya gusa niyo ya interview

      ba nyakubahwa rero umwera uturutse ibukuru ukwira hose

  • Nanjye sinumva ukuntu umuntu yaba yatsindiye ku manota 48/50 mu byandikwa akabura nibura amanota 30/50 mu gusobanura ibyo yanditse. Harimo tena aho ngaho! Ese ubundi abo bamubaza bo baba babifitiye ubuhe bushobozi uretse kunigiriza za karavati n’amakositimu biremereje gusa?

  • Bazagenzure neza ibizami bikoreshwa na RALGA ku isoko yahawe n’Uturere. Bazibonera neza ibibazo biri muri recruitment.

  • Natareba neza nahariya Rutaremara arongera ahamweguze.

  • Ahaaaa we!None se ko Ujya mu Karere runaka ugasanga hatsinze abahakomoka gusa nibo bonyine baba bazi u bwenge gusa?

  • Ibyo Honorable NTAWUKURIRYAYO avuga ni byo. Umuntu ugira 48/50 n’ubundi aba ari umuhanga. Kuvuga ibyo yanditse ntiyabirushwa n’uwabonye 25/50; Ibyo rwose ni ibyumvikana. Gusa jye ndanenga itegeko ryashyizeho Ko ECRIT na INTERVIEW binganya amanota. Ecrit iguha ishusho y’ubuhanga umukozi ugiye guha akazi afite bujyanye nyine n’ibyo agiye gukora. Bivuga ko naramuka amenyereye, cyangwa ukamuhugura, azavamo umukozi w’INGENZI. Interview ikakwereka umukozi uri OPEN, ufite indagaciro, ufite icyo azi (information ) ku kazi agiye guhabwa. Gusobanura ibintu, gutinyuka, n’ibindi. Aha rero, kuko ibi igipimo cyabyo abatanga interview badashobora kukibona kimwe(subjectivité) ariho ikimenyane kiziramo, amanota arazamuka cyangwa akamanuka bitewe na za sentiment; Ushobora kwikundira umuntu utanamuzi, ushobora kuba hari uwakuriye akara, ushobora kuba umuzi bisanzwe, mushobora kuba mwaravuganye no kuri ya RUSWA(amafaranga cg iy’igitsina kuko ababigenzuye bahamya ko rwose ihari).
    Jye rero mbona ECRIT igomba kurusha interview amanota; Uwatsinze kubera INTERVIEW ku muvanamo umukozi w’umuhanga byagora kurusha uwagaragaje ubuhanga muri ECRIT.

    Dore jye uko nayatanga: ECRIT : 60, CV: 10, Interview 30.

    Nshimiye aba SENATERI baganiriye kuri iki kibazo, kuko akazi niyo ntandaro yo kugira imibereho myiza ku muntu wize. Kuko udafite akazi uba nta gaciro kuko uba utunzwe no kwanduranya wirirwa usabiriza. Ntuzashaka umugore kuko udafite icyo uzamutungisha. Mbese ku isi yose akazi ni ZAHABU. KUBA HABAMO AKARENGANE N’IKIMENYANE, RUSWA cyangwa sentiments, ni ugukurura amacakubiri mu BANYARWANDA. Biragoye kugira umushomeri mu Rugo kandi uri NYAKUBAHWA, ariko hakwiye kurarama,ngo ntawiyambura akaryoshye, ariko hajyeho SYSTEM iha amahirwe buri wese.
    NAWE VUGA UKO UBONA BYAGENDA.

  • Ibyo Honorable NTAWUKURIRYAYO avuga ni byo. Umuntu ugira 48/50 n’ubundi aba ari umuhanga. Kuvuga ibyo yanditse ntiyabirushwa n’uwabonye 25/50; Ibyo rwose ni ibyumvikana. Gusa jye ndanenga itegeko ryashyizeho Ko ECRIT na INTERVIEW binganya amanota. Ecrit iguha ishusho y’ubuhanga umukozi ugiye guha akazi afite bujyanye nyine n’ibyo agiye gukora. Bivuga ko naramuka amenyereye, cyangwa ukamuhugura, azavamo umukozi w’INGENZI. Interview ikakwereka umukozi uri OPEN, ufite indagaciro, ufite icyo azi (information ) ku kazi agiye guhabwa. Gusobanura ibintu, gutinyuka, n’ibindi.

    Aha rero, kuko ibi igipimo cyabyo abatanga interview badashobora kukibona kimwe(subjectivité) ariho ikimenyane kiziramo, amanota arazamuka cyangwa akamanuka bitewe na za sentiment; Ushobora kwikundira umuntu utanamuzi, ushobora kuba hari uwakuriye akara, ushobora kuba umuzi bisanzwe, mushobora kuba mwaravuganye no kuri ya RUSWA(amafaranga cg iy’igitsina kuko ababigenzuye bahamya ko rwose ihari).

    Jye rero mbona ECRIT igomba kurusha interview amanota; Uwatsinze kubera INTERVIEW ku muvanamo umukozi w’umuhanga byagora kurusha uwagaragaje ubuhanga muri ECRIT.

    Dore jye uko nayatanga: ECRIT : 60, CV: 10, Interview 30.

    Nshimiye aba SENATERI baganiriye kuri iki kibazo, kuko akazi niyo ntandaro yo kugira imibereho myiza ku muntu wize. Kuko udafite akazi uba nta gaciro kuko uba utunzwe no kwanduranya wirirwa usabiriza. Ntuzashaka umugore kuko udafite icyo uzamutungisha. Mbese ku isi yose akazi ni ZAHABU.

    KUBA HABAMO AKARENGANE N’IKIMENYANE, RUSWA cyangwa sentiments, ni ugukurura amacakubiri mu BANYARWANDA.

    Biragoye kugira umushomeri mu Rugo kandi uri NYAKUBAHWA, ariko hakwiye kurarama,ngo ntawiyambura akaryoshye, ariko hajyeho SYSTEM iha amahirwe buri wese.
    NAWE VUGA UKO UBONA BYAGENDA.

  • IBYO NIBYO UBUNDI INTERVIEW YABAYE ICYITWAZO CYO GUHA AKAZI ABATSINZWE MURI ECRIT. USANGA UWABAYE UWA NYUMA MURI ECRIT ARIWE YABONYE AKAZI NGO YATSINZE CYANE MURI INTERVIEW.

    NDETSE HARI NUBWO BYANGA BAKAYAMUHA MENSHI ARIKO AGAKOMEZA KUTABA UWA MBERE BITYO UWO BASHAKA BAKAKAMUHA NONEHO BAGASHAKA UMWANYA BAHA UWA MBERE KANDI IBYASABWA GA KU MWANYA WAMAMAJWE BITANDUKANYE CYANE N’IBYASABWA GA KU MWANYA WAPIGANIWE.
    MUZAJYE MURI RURA MUREBE IBIHAKORERWA N’ISHYANO RY’UBU ESCRO MUGUTANGA AKAZI.

  • Ariko mperuka ecrit yari 70% interview ari 30% uwaje kubihindura urumva ko hari icyo yari agambiriye kandi yakugezeho,uyu munsi se araje abihindure ,naho muntu watsinze 48% ntawamukopeje ntiyabura na 35%rwose kereka abanan,ubumuga bwo kutavuga.naho ubundi aba ari umuhanga.kandi akenshi burya umuhanga aba ari umuhanga pe .erega abanyarwanda turaziranye ni ikise kitazwi ,,,,

  • Sinemeranya na Commision ishinzwe abakozi ba Leta ko ikimenyane cyagabanutse. Naho abao basenateri barigiza nkana kuko nabo bajyaho ntakizamini gikozwe kdi benshi bagaragaza integer nke mu mategeko no munyungu za Rubanda aribo bahagarariye.
    Nta gahunda igaragara yo hufasha urubyiruko kubona akazi, uburezi burapfa bareba ahubwo bakabara statistics zacuzwe …
    Abadepute bose ntawukora ikizamini cy’akazi kdi uburyo bajyaho turabuzi
    Hari byinshi bikwiye gukosorwa mu mitangire y’akazi uretse ikizamini cy’akazi gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish