*Impunzi ngo zigomba kubaha buri Munyarwanda wese zikamufata nk’umuntu uzicumbikiye, *Abaturage na bo begereye inkambi ya Mahama bagomba kumenya ko impunzi ari abashyitsi babo. Mahama – Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi nyuma y’amakimbirane ya hato na hato hagati yazo n’abaturage baturiye inkambi, Minisitiri Mukantabana Seraphine ufite impunzi mu nshingano yazibwiye ko zigomba kumenya ko zitari hejuru […]Irambuye
Bamwe mu baturage banze kuva ku izima bakaba bakwirakwiza ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, Police ikomeje kubaburira kureka ibyo bikorwa, aho gukomeza gucungana n’inzego z’umutekano, ubu harashakishwa ba rwiyemezamirimo n’abakozi babafasha muri ibi bikorwa. Inzego z’Umutekano zikomeje Gushakisha abinjiza ibiyobyabwenge by’umwihariko Polisi ikaba iburira abakora inzoga z’inkorano kubireka bitarabaviramo igihombo n’ibihano bikomeye. Uhagarariye Police mu karere ka […]Irambuye
*Prof Nkusi Laurent yibaza itandukaniro ry’ikizamini cy’akazi na concours (isuzumabumenyi), *Hon Sen Dr.Ntakuliryayo asanga hakwiriye kujyaho Ikigo cya Leta kihari gishinzwe gutanga ibizamini by’akazi ka Leta, *Hari ubwo usanga ngo nk’Abarimu bakoreshwa ibizamini n’abatazi iby’uburezi, cyangwa bakabazwa ‘definitions’, *Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ngo ifite ingamba ariko inakeneye inama za buri wese zakemura iki kibazo. […]Irambuye
Episode ya 14 ……………..Brendah – “Sha Mama akigukubita imboni byabaye ibindi, yanjyanye mu cyumba maze ambaza aho nkuzi n’aho twamenyaniye maze ndirekura nanjye mubwira byose kuva ku ijambo rya mbere twavuganye, ako kanya nta kintu kindi yambajije ahubwo nimugoroba nibwo twicaranye maze yongera kumbaza koko niba ngukunda nongera kubihamya arambaza ngo ntabwo ushobora kuba warayobye? […]Irambuye
Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, umaze igihe mu Bwongereza kubera impamvu zo kwivuza yasabye abagize Inteko Nshingamategeko kumwongerera igihe yagombaga kumara kwa muganga. Buhari yavuze muri Nigeria hashize ibyumweru bibiri byari biteganyijwe ko asubira mu gihugu cye kuri uyu wa mbere tariki 6 Gashyantare 2017. Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida, rivuga ko […]Irambuye
Tubanje kubiseguraho kubwo gukerererwa kwa Episode ya 13, turaharanira ko bitazongera…Murakoze. ………… Papa Brown yigiye hino yitegereza Gaju ubundi arakata yigira hirya ahanga amaso ukwezi kwarengaga, nyuma y’akanya katari gato amarira yaragabanutse maze na Gaju Olga asa nk’ugaruye ubwenge yitegereza umuryango we maze ako kanya ahita apfukama hasi yongera kurira. Mama Brown yahise aza […]Irambuye
AMAFOTO: Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi cyane ku izina rya The Ben kuri uyu wa gatanu ubwo yerekezaga mu gitaramo akorera i Rubavu yasuye ishuri rya Nyundo rifasha abafite impano y’umuziki kuzamuka, akaba yavuze ko iri shuri ari igikorwa gikomeye ku muziki w’u Rwanda. The Ben, Riderman na King James barahurira kuri Stage Umuganda i Rubavu kuri […]Irambuye
*Impunzi zifite imbaraga n’ubwenge bwazifasha kubaho, *Hari amahirwe igihugu cyazicumbikiye gifite zakoresha. Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ibikorwa remezo by’ubuvuzi mu nkambi ya Mahama mu cyumweru gishize, yasezeranyije impunzi zarenze ikigero cyo kwiga ko zigiye guterwa inkunga mu gukora imishinga ibyara inyungu, kugira ngo izabafashe kubaho badategeye […]Irambuye
*Iyi nama yemeje amateka Irya Perezida ryirukana ba Officiye muri Polisi 66, n’Irya Minisitiri ryirukana ba Sous-Offisiye 132. Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Village Urugwiro kuri uyu wa gatanu yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye harimo MUKARULIZA Monique wayoboraga Umujyi wa Kigali wagizwe Ambassaderi w’u Rwanda muri Zambia. Iyi nama yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yagize […]Irambuye
Episode 10 ……… Nahise nitanguranwa. Njyewe – “Bre! Wigira ubwoba humura ni njyewe.” Brendah – “No! Nelson urakora iki hano?” Njyewe – “Bre! Ni wowe utumye ndi hano!” Brendah umwana wari utuje yatangiye gusa n’ucika intege, mbona atangiye kubura uko yifata maze ahita abyiringira amaso anshaho nanjye mpindukira vuba mugenda inyuma, tugiye nka metero 100 […]Irambuye