Ruhango: Umurambo w’umugabo watowe ku irimbi rya Kirengeri

Umugabo witwa Bakundakabo Francois ukomoka mu murenge wa Ndaro mu karere ka Ngororero, umurambo we watoraguwe mu irimbi rya Kirengeri mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, ngo abamwishe ntibaramenyekana. Amakuru avuga ko mu rukerera rw’uyu munsi nka saa kenda, abantu bataramenyekana basanze uyu mugabo akura amateke mu murima utari uwe, baramukubita bamusiga ari […]Irambuye

Brazzaville: Bwa mbere habereye ikiganiro ku munsi w’Intwari z’u Rwanda

Ku nshuro ya mbere Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo yateguye ikiganiro kijyanye n’Umunsi w’Intwari, cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017. Iki kiganiro cyitabiriwe n’Abanyarwanda 80 batuye mu mujyi wa Brazzaville. Casimir NTEZIRYIMANA, Umujyanama wa kabiri muri Ambassade y’u Rwanda muri Congo-Brazzaville, yasobanuye ko mu Rwanda rwo […]Irambuye

Rusizi na Nyamasheke ntibakibwirwa ngo “Banyarwanda (kazi) namwe BanyaCyangugu nshuti

Iyi ni imwe mu mvugo zaranze ingoma y’uwari Perezida Juvenal Habyarimana aho ngo abatuye muri utu turere twa Rusizi na Nyamasheke (hitwaga Cyangugu) ngo babazwaga n’ihezwa ryabakorerwaga mu buyobozi bwo kuva 1973 – 1994,  “Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Banyacyangugu nshuti z’u Rwanda”, iyo mvugo yasubiwemo kuri uyu gatatu tariki ya 01 Gashyantare, 2017 hizihizwa Umunsi w’Intwari […]Irambuye

DRC: Umunyepolitiki Etienne Tshisekedi yitabye Imana i Bruxelles

Etienne Tshiskedi wa Mulumba Perezida  w’ishyaka Union pour la démocratie et le progrès social (UDPS), ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila, yitabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare i Bruxelles mu Bubiligi azize indwara y’ibihaha, yari afite imyaka 84 y’amavuko. Mu buzima bwe yaranzwe no kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwose bwabayeho muri […]Irambuye

RGS 2016: Gahunda ziteza abaturage imbere zifite amanota mabi

Mu cyegeranyo gishya ku miyoborere mu Rwanda (Rwanda Governance Scorecard 2016), gahunda ziteza imbere abaturage n’uruhare bazigiramo bifite amanota mabi ugereranyije n’ayo ibindi bipimo byagize, kuri Prof. Shyaka Anastase uyobora ikigo RGB cyasohoye ubushakashatsi, ngo haracyari inenge mu ishyirwa mu bikorwa by’izi gahunda. RGS 2016, yakozwe hagendewe ku nkingi (indicators) umunani, amashami 37 (sub-indicators) n’ibigenderwaho […]Irambuye

Rwamagana yemeye amakosa yo gucunga nabi abakozi yatumye itakaza miliyoni

Mu gusesengura raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015/2016, Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza bakiriye akarere ka Rwamagana, kaciwe miliyoni 43 z’amafaranga y’u Rwanda kuva 2009-2015 kubera abakozi bagatsinze mu nkiko, kemeye ko hari amakosa yabaye, ariko ngo hafashwe ingamba zo kudasubira mu nkiko. Abakozi bareze inzego za Leta kubera ibyemezo byabafatiwe bitubahirije […]Irambuye

Urukiko rwanze ubujurire bw’umunyemari Mimiri ukekwaho guhohotera uwo bashakanye

*Mu mpamvu zikomeye zatumye Mimiri afungwa by’agateganyo harimo ko atunze intwaro bitemwe n’amategeko, *Umukobwa wa Mimiri yemeza ko Se ari umwere, ko ikibazo cy’imitungo ari ipfundo ry’amakimbirane iwabo *Mu bana ba Mimiri ngo harimo umuhungu ukubita se amuziza imitungo Mu isomwa ry’urubanza ryagombaga gutangira ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, ariko umucamanza ku bw’impamvu z’akazi […]Irambuye

Abadepite bagiriye uturere inama yo kudahubuka mu gufata imyanzuro

*Igihombo Leta yagize kubera abayitsinze, ba nyirabayazana ntibazakiryozwa kuko amabwiriza yasohotse nyuma. Kuri uyu wa mbere Komisiyo y’Abadepite y’imibereho myiza y’abaturage yakomeje imirimo yo gusesengura raporo ya komisiyo y’Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015/2016 yakira inzego zitandukanye zagaragaye muri iyi raporo ko zahombeje igihugu bitewe n’imicungire mibi y’abakozi. None mbere ya saa sita, komisiyo yakiriye […]Irambuye

en_USEnglish