Guverinoma ya Gambia iriho muri iki gihe iyobowe na Perezida Adam Barrow yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres imumenyesha ko yo idakomeje umugambi wo kwikura mu Rukukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) umugambi watangijwe na Perezida wavuyeho Yahya Jammeh. Ubutegetsi muri Gambia bwandikiye Antonio Guterres bumubwira ko Leta nshya ishyigikiye iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, demokarasi, imiyoborere […]Irambuye
Mu murenge wa Mahama, mu karere ka Kirehe haravugwa indwara yitwa “Nkongwa” yibasiye amasaka aho ishaka ryuma rihagaze rigahita rivunika. Abahinzi bavuga ko iyi ndwara yafashe igice kinini cy’uyu murenge kandi ngo nta muti bafite wafasha kwica udukoko turya amasaka. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mahama buvuga ko amasaka atari igihingwa cyatoranyijwe guhingwa muri kariya gace, gusa […]Irambuye
Albert BIHIBINDI umunyabukorikori utungunya ibikomoka ku ruhu birimo ibikapu, inkweto, imikandara n’ibindi avuga ko yatangiye adoda inkweto, ubu umushinga we uhagaze miliyoni 20 (20 000 000Rwf). Umuseke wasuye Bihibindi aho adodera intweto n’ibindi byambarwa biva mu ruhu. Avuga ko umushinga we wo gukora ibikomoka ku ruhu umutunze. Ati “Natangiye ndoda inkweto bisanzwe, nyuma nza kubona amahugurwa […]Irambuye
Umuvandimwe wa Perezida Kim Jong-un, witwa Kim Jong-nam biravugwa ko yishwe arozwe mu murwa mukuru wa Malaysia, Kuala Lumpur n’abagore babiri bo muri Korea ya Ruguru bamusanze ku kibuga cy’indege nk’uko byemezwa n’abayobozi muri Korea y’Epfo. Mukuru wa Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un badasangiye nyina yiciwe muri Malaysia, nk’uko byemezwa n’Ibiro ntaramakuru Yonhap […]Irambuye
Muvunyi Peter ni umunyeshuri muri KIM akaba n’umurika imideli. Muvunyi wanabaye igisonga cya Rudasumbwa muri kaminuza ya KIM 2012 (Kigali institute of Management), aganira n’Umuseke yagarutse ku myambaro ye ihagaze 77 000 Rwf. Muvunyi yambaye isaha yo mu bwoko bwa Jeep, avuga ko yayiguze 20 000Rwf, inkweto za godas yaziguze 20 000Rwf, ipantalo y’umukara yayiguze […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bw’umugore n’umwana SOAWR, Oxfam na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango bize uburyo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Maputo muri Mozambique u Rwanda rwashyizeho umukono ku itariki 11 Nyakanga 2003. Aya masezerano ya Maputo areba cyane ku burenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage, n’uburenaganzira bw’abagore muri Afurika, aho yemejwe […]Irambuye
Abagore n’abakobwa benshi bakunda kwambara inkweto ndende, bamwe muri bo bakazambara umwanya munini. Ubushakashyatsi bwerekanye ko abagore n’abakobwa bakunze kwambara inkweto ndende umwanya munini byangiza amagufwa agize ikirenge. inkweto ndende muri iki gihe zikunze kwambarwa n’abakobwa n’abagore bakiri bato, n’ubwo zigaragara neza, zibera abantu benshi ariko zigira ingaruka mbi nyinshi ku mubiri w’umuntu. Ubushakashatsi bwagaragaje […]Irambuye
*Indege za Rwandair zizaba zemerewe kuvana abantu n’ibintu i Kigali, zibageze i Bamako zibe zafata abandi bagaruka cyangwa bajya ahandi. *Rwandair ngo iriteguye ndetse izanagura indi ndege igezweho Boeing 737-800 muri Gicurasi. Kuri uyu wa mbere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ubwikorezi, Dr Alex Nzahabwanimana yasinye amasezerano asesuye y’ubucuruzi bujyanye n’ubwikorezi bwo […]Irambuye
*Akarere ka Kamonyi kahaye icumbi MUKARUBAYIZA umukecuru w’incike, *Ubuyobozi bwemeye kumukodeshereza umwaka wose kandi burateganya kumwubakira inzu ye bwite. Nyuma y’uko Umuseke ubagejejeho inkuru y’umukecuru MUKARUBAYIZA Vénantie wabaga mu nzu ikikijwe n’ibihuru kandi idakinze, ndetse yenda kumugwaho, kuri ubu Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bumaze kumuvana aho hantu abantu bavugaga ko umuntu adakwiye kuba. Ubwo Umuseke […]Irambuye
Kuba abaturage bakirwa nabi, bagahabwa na serivise zitabanogeye ni kimwe mu byo Abanyabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yo mu karere ka Rusizi bashaka kongera kwibutsa abayobozi b’ibanze ngo bizabafasha kwesa imihigo bahereye ku bagenerwabikorwa ari na bo “bayoborwa” biri mu byo bamaze iminsi batozwa n’ikigo RIAM. Aba Banyamabanga Nshingwabikorwa bavuga ko iyi gahunda izabafasha gukora neza ndese […]Irambuye