Radio Inteko igiye kwimurirwa muri ORINFOR

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuwa 21 Mutarama 2013; Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yavuze ko Radio Inteko n’izindi zifuza gutangira gukora zishamikiye ku bigo bya leta zidakwiye kubaho. Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze asubiza Umunyamakuru Jean Lambert Gatare agaragaza impungenge ku iterambere ry’ibitangazamakuru, yabajije aho itangazamakuru ry’u Rwanda rigana mu gihe ibigo bya Leta bikomeje gushaka […]Irambuye

Bamuguye gitumo yikoreye urumogi

Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Rwamagana bwataye muri yombi umugabo witwa Muhire Rashid, nyuma yo kumufatana ibikapu 2 n’igice by’urumogi. Muhire ubu ufungiye kuri station ya Polisi ya Kigabiro, yafashwe tariki ya 30 z’uku kwezi mu Murenge wa Mwurire, Akagali ka Kadasumbwa, akaba yari atwaye ibiyobyabwenge yabihishe mu modoka yo mu bwoko bwa Carina […]Irambuye

Undi murinzi wa Joseph Kony yiciwe muri Centrafrique

Umuvugizi w’Umutwe ushinze kubungabunga Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Lieutenant-Colonel Felix Bass, yatangaje ko Binansio Okuma wari uzwi cyane nka Binany, wari umurinzi wa bugufi wa Joseph Kony yiciwe muri Centrafrique. Uyu murinzi wa Joseph Kony uyobora umutwe wa Lord’s Resistance Army (LRA) yishwe n’ingabo za Uganda mu gitero zagabye mu muri iki […]Irambuye

Byinshi ku ntwari z’u Rwanda

Uko umwaka utashye tariki ya mbere Gashyantare, u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari. Intwari z’igihugu zifite ibikorwa by’ubutwari zakoze bituma zishyirwa mu nzego z’Intwari z’Igihugu zinyuranye nk’uko twabigarutse ho mu nkuru yacu y’ubushize. Mu nkuru twabagejejeho kuwa 29 Mutarama 2013 (kanda hano uyisome) twavuze inzego z’intwari z’igihugu arizo Imanzi, Imena n’Ingenzi. Twanabaviriye imuzingo ibintu 9 biziranga […]Irambuye

Gutorerwa kujya muri Salax Awards ni ishema -Indangamirwa

Ibyishimo byinshi, urugwiro rubaranga, gukorana umurava imyitozo baba barimo, bakanyuzamo bagatera urwenya ndetse bagatebya bimwe bya kinyarwanda, niko twabasanze bameze ubwo twabasuraga aho bakorera imyitozo kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Mutarama 2013. Ni abasore n’inkumi bakiri batoya bigaragarira buri wese bibumbiye mu Itorero Indangamirwa, iyo muganiriye bakubwira ko bashishikajwe no kubungabunga umuco w’igihugu […]Irambuye

Zimbabwe: Leta isigaranye amadorali 217 gusa

Umuntu wese ntiyakumva ko isanduku y’igihugu ibura amafaranga kugera n’aho isigarana amadorali y’amerika 217 gusa nkuko byatangajwe na BBC. Ibi niko bimeze mu gihugu cya Zimbabwe aho Banki Nkuru y’Igihugu isigaranye amafaranga ya Leta angana n’amadorali 217 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi ijana na mirongo itatu n’umunani (138,000). Aya mafaranga y’intica ntikize […]Irambuye

Mozambique: Abantu 70 bahitanywe n’imyuzure

Abantu bagera kuri 70 nibo bamaze gutangazwa ko bahitanywe n’imyuzure yatewe n’imvura imaze iminsi igwa mu gihugu cya Mozambique. Uretse aba mirongo irindwi bahitanywe n’imyuzure, abarenga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000) bakuwe mu byayo n’iyi mvura igikomeje kugwa kugeza n’ubu, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri icyo gihugu. Mu cyumweru gishize nibwo imvura yari yibasiye […]Irambuye

Niwe muntu wa mbere ufite isura mbi ku isi

Umugabo yabonye akayabo k’ibihumbi 10,000 by’amadolari bitewe no kuba ariwe ufite isura mbi ku isi kandi ariwe ubyikoreye atariko yavutse. Tang Shuquan wo mu Mujyi wa Chengdu mi gihugu cy’u Bushinwa yabonye aka kayabo ndetse anabona umudari w’uko afite isura mbi ugereranyije n’abantu bose baba ku isi. Uwo mudari ukaba utangwa na Guiness de Record […]Irambuye

Kumena uduheri two mu maso bishobora kuguhitana

Kwikoraho kenshi mu isura, cyane cyane igice cy’ahari izuru ndetse n’ahahegereye, si byiza na buke kuko uramutse umennye uduheri cyangwa ukahakomeretsa uko ubonye kose bishobora kukumerera nabi hafi kuba byanaguhitana. Akenshi abantu ntibakunda kuba bakwibuza kwikoraho mu isura. Akenshi baba bumva bakwiyemeza kwikuraho ikintu cyose gisa nk’aho kitaboneye babasha kwibonaho mu ndorerwamo. Ikibi rero akenshi […]Irambuye

Pasiteri Wilson Bugembe mu giterane i Kigali

Mu giterane cyateguwe n’urusengero Healing Center Church rubarizwa i Remera batumiye Pasiteri Bugembe Wilson umwe mu bakunzwe cyane muri Uganda. Ni ku nshuro ye ya mbere, uyu mugabo uzaba aturutse muri Uganda azaba aje gutaramira Abanyarwanda. Uretse Wilson Bugembe uzaba uri muri iki giterane hazaba hari n’Umuhanzi Dudu Theophile Ndizihiwe wo mu gihugu cy’u Burundi […]Irambuye

en_USEnglish