Digiqole ad

Bamuguye gitumo yikoreye urumogi

Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Rwamagana bwataye muri yombi umugabo witwa Muhire Rashid, nyuma yo kumufatana ibikapu 2 n’igice by’urumogi.

Utu ni udupfunyika tw’urumogi. Polisi y’Igihugu ntihwema kuvuga ko urumogi n’ibindi biyobyabwenge byangiza ubuzima. Photo/Internet
Utu ni udupfunyika tw’urumogi. Polisi y’Igihugu ntihwema kuvuga ko urumogi n’ibindi biyobyabwenge byangiza ubuzima. Photo/Internet

Muhire ubu ufungiye kuri station ya Polisi ya Kigabiro, yafashwe tariki ya 30 z’uku kwezi mu Murenge wa Mwurire, Akagali ka Kadasumbwa, akaba yari atwaye ibiyobyabwenge yabihishe mu modoka yo mu bwoko bwa Carina ifite plaque RAC 719A nk’uko urubuga rwa Polisi y’igihugu dukesha iyi nkuru rwabitangaje.

Superintendent Benoit Nsengiyumva, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba wemeje ifatwa ry’uyu mugabo, yatangaje ko bakiri gushakisha aho byari bijyanywe babifashijwemo n’uyu wafashwe.

Nsengiyumva kandi yongeyeho ko ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge biri ku kigero cyo hejuru muri iyi Ntara ugereranyije n’ibindi byaha ariko ngo bahagurukiye kubihashya bivuye inyuma.

Akomeza avuga ko bari gukorana na community policing committees mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ryabyo, yongera ho ingufu n’ubufatanye bikenewe kugira ngo babashe gushakisha no guca ibiyobyabwenge.

Ku bijyanye n’icyi cyaha cyo gucuruza urumogi Polisi y’igihugu iherutse gufata abandi bantu umunani mu bice bitandukanye by’igihugu, babiri mu bafashwe aribo Jean Baptista Niyibizi na Ruth Duhimbazimana bafatiwe muri Kagali ka Rugeshi, mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, bafite udupfunyika1440 tw’urumogi.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese unywa cyangwa ukoresha ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50000 kugeza ku bihumbi 500000.

Iyi ngingo kandi ivuga ko umuntu wese ukora, utwara, cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu cyangwa se agacibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500000 kugeza kuri miliyoni eshanu.

Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM

en_USEnglish