Digiqole ad

Undi murinzi wa Joseph Kony yiciwe muri Centrafrique

Umuvugizi w’Umutwe ushinze kubungabunga Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Lieutenant-Colonel Felix Bass, yatangaje ko Binansio Okuma wari uzwi cyane nka Binany, wari umurinzi wa bugufi wa Joseph Kony yiciwe muri Centrafrique.

Undi murinzi we yakubiswe incuro
Undi murinzi we yakubiswe incuro. Photo: Internet

Uyu murinzi wa Joseph Kony uyobora umutwe wa Lord’s Resistance Army (LRA) yishwe n’ingabo za Uganda mu gitero zagabye mu muri iki cyumweru zigamije kwivugana abarwanyi b’uyu mutwe ukomeye kubangamira amahoro mu Karere nk’uko Radio Opaki yabitangaje.

Si ingabo za Uganda zikomeje ibikorwa byo guhiga bukware abarwanyi ba LRA muri Centrafrique gusa kuko bari hamwe n’abasirikare ba Congo, aba Sudani y’Amajyepfo na Centrafrique.

Colonel Bass yagize ati “Binany wari umujenerali yishwe mu gitero cyagabwe n’abasirikare ba Uganda mu gace kamwe ko muri Centrafrique kuko nk’uko mubizi Kony arimo gihigwa bukware kubera ibikorwa by’ubwicanyi akomeje gukora mu karere.”

Uyu musirikare yavuze ko Binansio Okuma yari umuntu wa gatanu ukomeye inyuma ya Joseph Kony kuburyo ngo bizeye ko nawe amaherezo ye ari bugufi.

Colonel Bass ati “Ibikomeje gukorwa muri hagunda yo guhashya uyu mutwe biragaragaza ko igihe cyo kurangiza ibikorwa byabo by’ubugizi bwa nabi kiri hafi.”

Si uyu wenyine wishwe mu bantu ba bugufi barinda Joseph Kony kuko kuwa 18 Mutarama 2013, igisirikare cya Uganda cyivuganye Brigadier Binani wari Umuyobozi Mukuru w’abarinda Joseph Kony aho yari ari muri Centrafrique.

Mu kwezi kwa Gicurasi 2012 nabwo uwitwa Cesar Acellan wari mu bantu ba hafi ba Kony yatawe muri yombi ku mupaka uhuza Centrafrique na Congo Kinshasa

Umuyobozi wa LRA Joseph Kony yashyiriweho n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha impapuro zimuta muri yombi kuva mu mwaka w’2005, kubera uruhare akurikiranyweho ku byaha byibasiye inyokomuntu.

Mu kwezi kwa gatatu 2012 nibwo Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe washyizeho abasirikare ibihumbi 5000 bo guhiga bukware Joseph Kony n’abarwanyi be, abo basirikare bayobowe n’igisirikare cya Uganda bari hamwe n’abandi basirikare bo muri Sudani y’Amajyepfo, aba Congo Kinshasa FARDC n’abo muri centrafrique.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

en_USEnglish