Digiqole ad

Mozambique: Abantu 70 bahitanywe n’imyuzure

Abantu bagera kuri 70 nibo bamaze gutangazwa ko bahitanywe n’imyuzure yatewe n’imvura imaze iminsi igwa mu gihugu cya Mozambique.

Aka kace kibasiwe n'umwuzure bitarinda Photo: RTBF
Aka kace kibasiwe n’umwuzure bitarinda Photo: RTBF

Uretse aba mirongo irindwi bahitanywe n’imyuzure, abarenga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000) bakuwe mu byayo n’iyi mvura igikomeje kugwa kugeza n’ubu, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri icyo gihugu.

Mu cyumweru gishize nibwo imvura yari yibasiye agace k’amajyepfo ya Mozambique, none muri icyumweru yibasiye Intara ya Nampula. Muri iyi Ntara abana babiri bapfuye bagwiriwe n’inzu nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ibiza.

Ubuyobozi bwasabye abaturage bo mu gace k’amajyaruguru guhunga iyo myuzure ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi. Abagizweho ingaruka ni abaturiye uruzi rwa Zambezi aho abagera ku bihumbi ijana bakozweho n’iki kiza.

Kuva mu kwezi kwa 10 umwaka ushize ubwo hatangira ibihe by’imvura, abantu bagiye bitaba Imana, ndetse icyo gihe abagera kuri 40 bahitanywe n’iyo myuzure.

Banki y’Isi yahise ifata iya mbere mu kureba icya korwa niko guranga miliyoni 50 z’amadolari ngo abahuye n’akaga batabarwe mu maguru mashya.

©Belga

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

en_USEnglish