Gutorerwa kujya muri Salax Awards ni ishema -Indangamirwa
Ibyishimo byinshi, urugwiro rubaranga, gukorana umurava imyitozo baba barimo, bakanyuzamo bagatera urwenya ndetse bagatebya bimwe bya kinyarwanda, niko twabasanze bameze ubwo twabasuraga aho bakorera imyitozo kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Mutarama 2013.
Ni abasore n’inkumi bakiri batoya bigaragarira buri wese bibumbiye mu Itorero Indangamirwa, iyo muganiriye bakubwira ko bashishikajwe no kubungabunga umuco w’igihugu kandi ni mu gihe agahugu katagira umuco karacika.
Ubwo twabasuraga i Nyamirambo twasanze barimo kwitoza mu byiciro bibiri bitandukanye, abahungu ukwabo abakobwa ukwabo ariko bose hamwe mu ntego imwe yo gutegura ibintu bifite isuku bazagaragariza abakunzi bayo mu minsi iri imbere, kuri ibi hinyongera no gutegura imbyino bazabyina mu bukwe butandukanye baba bafite dore ko batumirwa henshi.
Abasore bitozaga indirimbo z’intwatwa babyinisha ingufu nyinshi naho abakobwa barashayayaga, banashagirira. Ibi ni bike kuko mu miniko yabo itandukanye barangwa no gubyina imbyino zitandukanye zirimo igishakamba, ikinimba, ikinyemera, imihamirizo itandukanye nk’uko Umuyobozi w’Itorero Indangamirwa yabidutangarije.
Yagize ati “Intego yacu ni ukwiteza imbere binyuze mu muco nyarwanda, dusigarira umuco kugirango utazaciga, umuco ni ni ibintu twiyumvamo kandi agaciro kacu ni umuco.”
Gutorerwa kujya muri Salax Awards ni ishema kuri twe
Ni ku nshuro ya kabiri Itorero Indangamirwa ryongera gutoranywa mu bazahatanira ibihembo muri Salax Award ndetse umwaka ushize ubwo bari batoranyijwe bahize abandi begukana umwanya w’umuhanzi mu njyana y’Umuco “Best Traditional Artist.”
Aganira n’Umuseke.com, Umuyobozi w’Indangamirwa Egide Gatari yavuze ko ari ishema kuba barongeye gushyirwa ku rutonde rw’abazahatanira biriya bihembo ndetse ngo ni ibyo kwishimira kuko ari ikimenyetso kigaragaza ko ibikorwa Indangamirwa zakoze mu mwaka w’2012 byanyuze benshi.
Nk’uko Gatari abivuga, umwaka ushize bakoze ibikorwa byinshi birimo gususurutsa abantu mu nama zitandukanye, mu bukwe, no mu bitaramo bitandukanye birimo icyo “Kwita Izina” bakoreye mu Kinigi, ndetse n’Igitaramo bise “Yarutanagishije Umuco” cyabaye mu mpera z’umwaka ushize. Ibyo byose ngo byanejeje abakunzi b’Indangamirwa, abakunzi b’Umuco wa Kinyarwanda ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange.
Egide Gatari uvuga ko amashimwe yo muri Salax atangwa n’abafana kubera gushima ibyo baba barakoze umwaka ushize avuga ko yizeyeko abafana babo babahora hafi, gusa anabasaba gukomeza kubaha amajwi babatora kugirango bazahacane bazongere begukane igihembo begukanye mu mwaka w’2011 mu cyiciro cya “Best Traditional Artist.”
Itorero Indangamirwa ni itorero ry’Umuryango Dukundane Family ryatangiye rigizwe ahanini n’abanyeshuri bize mu kigo cya Mutagatifu Andereya (Saint Andre) i Nyamirambo ariko hagiye hiyongeramo n’urundi rubyiruko rutandukanye ndetse ngo ntawuhejwe nk’uko Gatari abitangaza.
Kanda hano uhe amahirwe abo wifuza gutora muri Salax Awards 2012
Amafoto y’Indagamirwa mu bihe bitandukanye:
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM