Digiqole ad

Kumena uduheri two mu maso bishobora kuguhitana

Kwikoraho kenshi mu isura, cyane cyane igice cy’ahari izuru ndetse n’ahahegereye, si byiza na buke kuko uramutse umennye uduheri cyangwa ukahakomeretsa uko ubonye kose bishobora kukumerera nabi hafi kuba byanaguhitana.

Utitondeye uduheri two mu maso byagutera ingorane. Photo: Internet
Utitondeye uduheri two mu maso byagutera ingorane. Photo: Internet

Akenshi abantu ntibakunda kuba bakwibuza kwikoraho mu isura. Akenshi baba bumva bakwiyemeza kwikuraho ikintu cyose gisa nk’aho kitaboneye babasha kwibonaho mu ndorerwamo.

Ikibi rero akenshi kirimo ni uko abantu bihutira kumena utubyimba, n’uduheri tuba twaje mu isura, cyane cyane ahari izuru no hafi yaryo, kandi aho ni ahantu habi cyane hashobora gutera urupfu, nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza.

Nk’uko byanditswe ku rubuga rwa Doctoroz.com, impamvu itera kuba bene aha hantu hashobora guteza ingorane zikomeye ni uko imitsi ihazana amaraso ihita ifatira ku mijyana iri mu gice cy’inyuma cy’umutwe aho n’ubwonko bufatiye.

Kuva muri iryo huriro ry’imitsi n‘ubwonko, ni bugufi cyane bw’agace k’ubwonko kitwa sinus, kakira amaraso yose avuye muri urwo ruhurirane rw’imitsi. Kuba rero aka gace kagira ikibazo icyo aricyo cyose cy’ubwandu bishobora guteza ingorane zirimo; ibibzo byo kutabona neza, kugira paralyze, kurwara umutwe, ndetse n’urupfu.

Uburyo rero udukoko two mubwoko bwa bagiteri, tubasha kugera muri kariya gace k’ubwonko, ahanini biterwa n’uburyo dufatamo amasura yacu.

Igitera izuru kuba ariryo rikwiye kurindwa

Izuru ni igice cy’ibanze cy’umubiri gihura n’ibishobora kwangiza umubiri biri mu kirere, kikaba kinafite ububasha bwo kubyirinda. Rero ntabwo bitangaje kuba haba ari naho haba ibyakwangiza umubiri byinshi byibera mu rurenda rwo mu mazuru.

Kenshi na kenshi rero, zaba za bagiteri ndetse n’imyanda yose iri mumwuka ntibibasha kurenga muzuru ngo bibe byagera ahandi mumubiri kuko izuru ari igice nanone gifite ubwirinzi buhanitse.

Uburyo bigendamo, ni uko hari utwoya duto tuba tugaragiwe n’ibimyira turi mumazuru dufasha muguhagarika ibibi byose byabasha kwinjira mumazuru, tukabibuza kugera mu nzira y’ubuhumekero, ndetse no mu maraso.

Ni agace ko hafi y’izuru, mu kanwa, iminwa, ndetse n’imitsi yo mu maso hacu, hamwe n’amaso niho hantu hashobora kuba inzira ya bugufi yo kugeza bagiteri kubwonko, bikaba byabasha kugirira nabi umuntu ndetse no kurwego rwo gupfa.

Gukora uko ubonye rero muri ako gace, cyane cyane kuhakomeretsa, ni bibi cyane kuko bishobora guha urwaho za bagiteri, rwo kugendagenda uko zishakiye, zikaba zagera no kubwonko byoroshye.

Uburyo kiriya gice cy’isura cyangizwamo

Igihe cyose ushikuje urwoya rwo muzuru, kumunwa, ukipfumuza kimwe muri ibyo bice, cyangwa ukaba wamena agaheri, akabyimba, nabwo muri ibyo bice, bagiteri zishobora kwirundanyiriza mu bikomere n’udusebe duto tutagaragarira amaso, bityo bikaba byatuma habaho ikitwa infection cyangwa kwandura, kuko ibisebe byaba iby’ibikomere cyangwa iby’ahabazwe ku bushake kwa muganga, biba ariho hantu hakunda kwanduzwa cyane na za bagiteri.

Umuti mwiza rero wo kurinda aka gace kagaragiye izuru, ukaba ari ukwirinda kugira icyo uhakoraho icyo aricyo cyose.

Ubu nibwo buryo bwiza bwo kurinda iki gice kigaragiye izuru, no kugifata neza:

• Guhanaguza neza igitambaro gisukuye kandi cyabugenewe, mumazuru yacu, kandi buri munsi.

• Guhanagura neza n’ubwitonzi mumazuru, kandi hakirindwa gukoresha inzara cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose kitari igitambaro cyabugenewe.

• Kwirinda kumena cyangwa gushitura uduheri utubyimba, twaba twaje muri bene kiriya gice, ndetse ukanirinda gushitura no gupfura utwoya twaho uko ubonye.

• Kwivuza hakiri kare igikomere icyo aricyo cyose cyaje mu maso.

• Gukoresha ibikoresho byabugenewe byogosha, bigakata neza amoya, aho kuyapfura.

• Niba hari ukwipfumuza kugiye kubaho ugomba kubanza ukabitekerezaho bihagije

©Abasirwa.org

UM– USEKE.COM

en_USEnglish