Digiqole ad

Pasiteri Wilson Bugembe mu giterane i Kigali

Mu giterane cyateguwe n’urusengero Healing Center Church rubarizwa i Remera batumiye Pasiteri Bugembe Wilson umwe mu bakunzwe cyane muri Uganda.

Aha Pasitori Bugembe (Ibumoso) yarimo kuririmbana na Bobi Wine
Aha Pasitori Bugembe (Ibumoso) yarimo kuririmbana na Bobi Wine

Ni ku nshuro ye ya mbere, uyu mugabo uzaba aturutse muri Uganda azaba aje gutaramira Abanyarwanda.

Uretse Wilson Bugembe uzaba uri muri iki giterane hazaba hari n’Umuhanzi Dudu Theophile Ndizihiwe wo mu gihugu cy’u Burundi ndetse n’abandi bahanzi benshi batandukanye bo mu Rwanda.

Nkuko twabitangarijwe na Gato Daniel umwe mu bateguye iki giterane gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, iki giterane cyatangiye kuva ku tariki ya 29 Mutarama kikaba kizasozwa ku cyumweru tariki ya 3, kikaba kiba buri munsi nimugoroba guhera saa kumi n’imwe.

Pasiteri Bugembe na Dudu ngo bazagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, bakazafatanya n’Abanyarwanda barimo Patient Bizimana, Nelson Mcyo, The Blessing Family n’abandi.

Uru rusengero rufite abakristo biganjemo urubyiruko, ruyoborwa na Pasiteri Ntayomba Emmanuel, akaba umwe muzazigisha ijambo ry’Imana, kandi ngo kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu.

Pasiteri Bugembe Wilson ni umwe mu ba Pasiteri bakomeye cyane muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, kimwe mu bintu byagiye bimuranga bikanavugwa cyane mu buzima bwe hakaba harimo gukorana ibikorwa bitandukanye n’abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe.

Bamwe mubo yaririmbanye nabo bazwi cyane barimo, Jose Chameleone, Bobi Wine n’abandi. Uretse kuba ari umuvugabutumwa, akaba ari n’umuririmbyi Pasiteri Bugembe yagiye atsindira akanahabwa amashimwe (Awards) atandukanye haba muri Uganda no hanze yayo.

KANYAMIBWA Patrick
UM– USEKE.COM

en_USEnglish