Digiqole ad

Niwe muntu wa mbere ufite isura mbi ku isi

Umugabo yabonye akayabo k’ibihumbi 10,000 by’amadolari bitewe no kuba ariwe ufite isura mbi ku isi kandi ariwe ubyikoreye atariko yavutse.

Iyi sura niyo yamuhesheje amadorali ibihumbi 10000. Photo: Internet
Iyi sura niyo yamuhesheje amadorali ibihumbi 10000. Photo: Internet

Tang Shuquan wo mu Mujyi wa Chengdu mi gihugu cy’u Bushinwa yabonye aka kayabo ndetse anabona umudari w’uko afite isura mbi ugereranyije n’abantu bose baba ku isi.

Uwo mudari ukaba utangwa na Guiness de Record nkuko byatangajwe na Channels TV, ukaba ari umudari uhabwa abantu baba barakoze ibintu by’akataraboneka kuri iyi si.

Tang Shuquan yakoze uko ashoboye ngo isura ye ayihindure nabi kurusha abantu bose baba ku isi, akaba yarabonye iki gihembo nyuma y’imyaka myishi yakoze ubutaruhuka kugira ngo isura ye ise nabi kurusha abantu bose. Ibi ngo ntibyizanye nk’uko byemezwa na Channels TV kuko yakoze imyitozo ya karahabutaka.

Uyu mugabo yavuze ko niharamuka haje undi muntu uzamurusha kugira isura mbi ku isi, we azagororerwa igihembo cy’amadolari 15,000.

©IMBERE.COM
UM– USEKE.COM

en_USEnglish