Digiqole ad

Zimbabwe: Leta isigaranye amadorali 217 gusa

Umuntu wese ntiyakumva ko isanduku y’igihugu ibura amafaranga kugera n’aho isigarana amadorali y’amerika 217 gusa nkuko byatangajwe na BBC. Ibi niko bimeze mu gihugu cya Zimbabwe aho Banki Nkuru y’Igihugu isigaranye amafaranga ya Leta angana n’amadorali 217 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi ijana na mirongo itatu n’umunani (138,000).

Minisitiri Tendai Biti arimo kubwira abanyamakuru uburyo igihugu kizima gisigaranye amadorali 217. Photo: LePoint.fr
Minisitiri Tendai Biti arimo kubwira abanyamakuru uburyo igihugu kizima gisigaranye amadorali 217. Photo: LePoint.fr

Aya mafaranga y’intica ntikize yasigaye mu isanduka ya Leta nyuma yo guhemba abakozi ba Leta mu cyumweru gishize nk’uko Minisitiri w’Imari Tendai Biti yabitangarije Al Jazeera.

Yagize ati “Mu cyumweru gishize ubwo twahembaga abakozi ba leta twasigaranye amadorali 217.” Ibi yabitangarije abanyamakuru avuga ko bamwe mu bakozi ba leta bakize kurusha leta muri iyi minsi.

Ati “Ubutunzi bw’igihugu bwifashe nabi magingo aya kuburyo ntareka kuvuga ko tutazagera kubyo twiyemeje.”

Ubukungu bwa Zimbabwe bwatangiye kuzamba ubwo Perezida Robert Mugabe yategeka ko abazungu bari barikubiye ibikingi babyegurira abanyagihugu.

Kuva icyo gihe ubukungu bwarazambye cyane kugera n’aho ifaranga rya Zimbwabwe ryataye agaciro kugera ku kigereranyo cya miliyoni 231 ku ijana (231,000,000%)

Gusa igihugu cyakomeje guhanyanyaza, ubukungu busa n’aho busubiye ku murongo ariko ntibiragera aheza hifuzwa, none bigeze aho isanduka ya leta isigaramo amadorali 217.

Asubiza abanyamakuru icyo igihugu kigiye gukora, Minisitiri Tendai Biti yavuze ko bagiye kwitabaza abaterankunga ngo bagoboke iyi sanduka ya leta yugarijwe n’ubukene bukabije.

Nubwo amafaranga nta yahari ariko, Komisiyo y’amatora yatangaje ko hakenewe miliyoni 104 z’amadorali ngo azagende neza.

Ingengo y’Imari ya Zimbabwe y’uyu mwaka irangana na tiriyali 3,8.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

en_USEnglish