Kenya: Abantu 4 bahitanywe n’impanuka y’indege yagonze umuturirwa

Indege yo mu bwoko bwa ‘cargo Fokker 50’ yari itwaye ibyatsi byitwa ‘khat’ bikundwa cyane n’Abasomali, yagonze inyubako y’ubucuruzi hashize akanya gato igurutse ihitana abantu bane nk’uko bitangaza n’abashinzwe iby’indege muri Kenya. Mu itangaza bashyize ahagaragara riragira riti “Indege yo mu bwoko bwa cargo Fokker 50 yarimo abantu bane yasandaye muri iki gitondo igonze inyubako […]Irambuye

Bamuroshye mu Akagera aboshye, ararokoka!!!

Ndayambaje Christophe uzwi ku izina rya Kayaga, ni umugabo w’imyaka 34, Jenoside yabaye afite imyaka 14, Interahamwe zaramufashe zishaka uburyo zimwicamo nabi bishoboka zisanga akwiye kuboherwa amaboko inyuma akajugunywa mu Kagera, zamuroshyemo gutyo. Igitangaje ni uko atapfuye. Uyu Ndayambaje ni mwene Senjari Aloys na Mukandutiye Dafrose, yavukanaga n’abana barindwi na we wa munani ndetse na nyina […]Irambuye

Abagore barifuza kuba benshi mu butumwa bw’amahoro ku Isi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Nyakanga mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda hateraniye ihuriro ry’abagore bagize inteko zishinga amategeko ku isi. Muri iyi nama yabo bakaba basabye ko umubare w’abagore bajya mu butumwa bw’amahoro ahatandukanye ku Isi ukwiye kongerwa mu rwego rwo kujya kurengera abagore bagenzi babo bahura n’ingaruka nyinshi z’intambara n’amakimbirane mu bihugu. […]Irambuye

“Kwibohora bivuze kwibeshaho mu bwisanzure,” Paul Kagame

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Nyakanga Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’isabukuru ya 20 yo Kwibohora, umunsi uzaba tariki ya 4 Nkakanga 2014, Perezida Paul Kagame yavuze ko kwibohora bivuze kwibeshaho mu bwisanzure n’ubwo ngo hakiri ba mwe mu Banyafurika n’Abanyarwanda birirwa baririmba indirimbo z’ubwisanzure ariko batumva neza ibyo bavuga. Abanyamakuru babajije ibibazo […]Irambuye

Ku myaka 70 yifuza gushimira P.Kagame kurokora Abanyarwanda

Nyuma yo guhabwa ubufasha bw’ibikoresho binyuranye n’abakozi b’ibitaro bya Kibagabaga ndetse agasanirwa inzu, umukecuru Mukagatete Marthe w’imyaka 70 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, atuye mu murenge wa Ndera avuga yifuza gushimira Perezida Paul Kagame uruhare rwe mu kurokora Abanyarwanda. Inkunga igizwe n’ibikoresho bitandukanye birimo sima, inzugi z’ibyuma, amabati n’ibindi bikoresho nkenerwa by’ubwubatsi ni byo aba […]Irambuye

"Demokarasi mu Rwanda igomba gushingira ku mateka," Dr. Felicien Usengimana

Mu nama yabaye mu mpera z’iki cyumweru yahuje Ubuyobozi bw’ishuri Gatolika rya Kabgayi (ICK) n’abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), umuyobozi wungirije w’iki kigo, Dr Félicien Usengimukiza yavuze ko Demokarasi n’imiyoborere myiza nta tandukaniro bigira. Iyi nama yabereye mu karere ka Muhanga, igamije kwerekana itandukaniro riri hagati ya Demokarasi n’imiyoborere, ndetse n’inyungu abaturage bakuramo iyo bafite […]Irambuye

Amahoro Tennis Club yateguye imikino yo kwibohora

Amahoro Tennis Club yateguye irushanwa rya Tennis ry’umunsi wo Kwibohora kubufatanye na Banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD) rigomba kumara iminsi umunani ,ryatangiye tariki ya 28 Kamena rikazasozwa tariki ya 6 Nyakanga 2014. Umuyobozi wa Amahoro Tennis Club,Twagiramungu Fabien avuga ko iri rushanwa ari umwihariko w’iyi kipe ari na yo mpamvu aribo baritegura aho kugira ngo […]Irambuye

Irushanwa ry’abana Airtel rising stars rizatwara miliyoni 100

Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda, irushanwa Airtel Rising stars ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe y’umupira w’amaguru agera kuri 80 y’abana aturutse mu bice byose by’igihugu rizamara ukwezi kose rikinwa rikazatwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100. John Magara umuyobozi ushinzwe itumanaho muri sosiyete ya Airtel yabwiye itangazamakuru ko iyi mikino y’abana y’abakiri bato yitabiriwe n’amakipe agera […]Irambuye

Bugesera: Mwogo haracyari ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma y’imyaka 20

Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera, abarokotse Jenoside bagararije ubuyobozi ubutumwa bugufi bandikirwa n’abantu batazi bubatera ubwoba kandi ngo n’ubushize ibi byarabaye nk’uko byagarutsweho kuri iki cyumweru tariki ya 29 Kamena 2014. Uyu muhango watangijwe no gushyira indabo ku mva ziri mu rwibutso rwa Jenoside […]Irambuye

en_USEnglish