Digiqole ad

“Kwibohora bivuze kwibeshaho mu bwisanzure,” Paul Kagame

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Nyakanga Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’isabukuru ya 20 yo Kwibohora, umunsi uzaba tariki ya 4 Nkakanga 2014, Perezida Paul Kagame yavuze ko kwibohora bivuze kwibeshaho mu bwisanzure n’ubwo ngo hakiri ba mwe mu Banyafurika n’Abanyarwanda birirwa baririmba indirimbo z’ubwisanzure ariko batumva neza ibyo bavuga.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yaganiraga n'abanyamakuru
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aganira n’abanyamakuru

Abanyamakuru babajije ibibazo bijyanye n’umunsi utegurwa wo kwibohora ku nshuro ya 20, ariko banagaruka ku bibazo bindi bireba  u Rwanda nk’icya FDLR n’umubano n’ibihugu bya Tanzania, Congo Kinshasa n’Ubufaransa.

Perezida Kagame yabajijwe ku byo abari mu mahanga bavuga ko Abanyarwanda barya ariko nta bwisanzure bafite.

Iki kibazo Perezida yagisubije agira ati “Kurya no kwisanzura ntibijyana? Niba bijyana ni byo nifuriza Abanyarwanda, kwisanzura utarya ntibyaramba, wapfa. Abavuga ibyo ni abavuga ibyo batazi ni ugukina n’amagambo.

Abanyarwanda, ibyo tubifuriza birazwi, tubifuriza kwibeshaho ubwabo, iyo uhaye Umunyarwanda ubushobozi  bwo kwigira ikiba gisigaye ni ikihe? Ikibazo ni uko Abanyafurika ba mwe bamira bunguri ibyo bumva bakirirwa baririmba ibyo batazi.

Kugaburirwa n’undi, ubwo ubwisanzure burihe? Abanyafurika baragowe, abandi batera indirimbo nabo bakikiriza n’iyo yaba ibatuka. Kwibohora bivuze kwibeshaho no kwibeshaho mu bwisanzure, kwibohora bivuga ibyo ngibyo jyewe ni ko mbyumva na mbere ni uko nabyumvaga.”

Umunyamakuru ukorera igitangazamakuru The Citizen cyo muri Tanzania, yabajije Perezida Kagame niba ashobora kujya muri icyo gihugu mu ruzinduko aramutse atumiwe, ndetse n’ubutumwa yabaha atumiwe.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yagize ati “Ahumbwo mbaza uti Ntatumiwe najyayo?? Ntumiwe muri Tanzania nakwishimira kujyayo, kuko Tanzania dusangiye byinshi, birenze uko turi abaturanyi. Akababaro k’Abatanzania ni ak’Abanyarwanda n’ibyishimo byabo ni ibyacu.”

Perezida Kagame yabajijwe ku bibazo byinshi u Rwanda rugihanganye nabyo cyane bifitanye isano na Jenoside n’abayigizemo uruhare uburyo byabonerwa umuti.

Yatangaje ko ibibazo by’Abanyarwanda bigomba gukemurwa nabo, ari na yo mpamvu ngo u Rwanda rugenda rugerageza kongerera inzego ubushobozi.

Perezida Kagame yagize ati “Ibibazo byo mu myaka 20 ishize, Jenoside ifite impamvu zayo zayiteye abayigizemo uruhare baracyahari, ibibazo by’Abanyarwanda byari mu Rwanda ariko bigaragara ko haza izindi mpamvu zituruka hanze (external factors), tugomba kwicara nk’Abanyarwanda tukabikemura.”

Gusa ngo akenshi ibibazo by’Abanyafurika bijya gusa ari na yo mpamvu biba bigomba gukemurirwa ku rwego rw’akarere.

Yagize ati “Ibibazo by’Abanyafurika birasa, ni yo mpamvu tugomba kubikemura ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’akarere. Si ukunyuranya, ahubwo ni ukuzuzanya, ni yo mpamvu haba hari igisirikare cy’igihugu hakabaho n’imitwe y’ingabo ku karere ibihugu bihuriyeho, mu rwego rwo gukemura ibibazo duhura na byo.”

Perezida Kagame yumva ibibazo by'abanyamakuru
Perezida Kagame yumva ibibazo by’abanyamakuru

Perezida Kagame abajijwe uko afata ibivugwa ko Umutwe wa FDLR waba uri gushyira intwaro hasi no kuba waritabiriye inama yabereye mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Yasubije agira ati “Njyewe ubwange simpangayikishijwe n’ibi bintu, ntabwo mbura ibitotsi kubera byo, ikibazo bakigize ikintu gikomeye cyane. FDLR ifite uruhare muri Jenoside. Reba uko aba bantu bakoze Jenoside bakomeje kwidegembya mu mijyi y’ibihugu duturanye no ku isi, bakagombye kujyanwa mu butabera.

Aho gukora ibyo ahubwo usanga abantu batanga ibisobanuro ngo FDLR ntikiri ba bandi bakuru bakoze Jenoside ngo ni abana babo… abakobwa babo… Babaha icyubahiro cy’uko batwiciye abantu. Ikibazo ni icyo. Isi ibaha icyo cyubahiro badafite.”

Kuri iki kibazo kandi Perezida Kagame yavuze ko kuri iki kibazo cya FDLR abona isi ikitwaramo nk’indyarya, rimwe ngo amahanga araza akifatanya n’u Rwanda ku kababaro ka Jenoside yanyuzemo, ariko ayo mahanga akarenga agashyigikira FDLR yagize uruhare muri iyo Jenoside.

Aha yavuze ko icyo u Rwanda rushoboye gukora ari kimwe gusa; kutemerera uwariwe wese kuza guhungabanya umutekano w’abanyarwanda.

Ati “Nta kindi twakora kuko ijwi ryacu ni rito, ariko mu Rwanda hari icyo twakora mu kurengera umutekano w’Abanyarwanda. Bashobora kwangiza byinshi twagezeho ariko ntibazangiza ubushake bwacu bwo kurengera ubuzima bwacu.

Ntibashobora kuza gusenya ubuzima bw’Abanyarwanda nta mahirwe na make bahabwa. Nta n’umwe waza gukinira hano ku buzima bw’Abanyarwanda uwo ariwe wese. Ndabisubiramo ko tuzamurasa ku manywa y’ihangu uzabigerageza uwariwe wese, uko mwagenda mukabivuga kose.”

Abajijwe niba abavuye mu ishyaka FPR Inkotanyi ari uko bibagiwe impamvu yatumye batangiza urugamba rwo kwibohora.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame avuga ko buri wese afite ibyamujyanye kandi ko nta mwanya afite wo kubatekerezaho.

Yagize ati “Abavuye muri RPF buri wese afite urubanza, uwayivuyemo afite impamvu ze zamujyanye sinshinzwe kubisobanura. Umuntu ntakwiye kugirwa igitangaza no kwirirwa bamuvuga ngo yaragiye. Ntabwo umuntu umwe yatuma ubuzima bw’abandi buhagarara, icyo ndeba ni aba bataragenda, abo Banyarwanda batazi n’icyo kibajyana ni bo bagize ubukungu bw’igihugu nibo ndeba.”

Abandi bayobozi bari kumwe na Perezida Kagame muri iki kiganiro
Abandi bayobozi bari kumwe na Perezida Kagame muri iki kiganiro
Perezida Kagame asubiza ibibazo by'abanyamakuru
Perezida Kagame asubiza ibibazo by’abanyamakuru


Photos/PPU

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ndizerako abibazaga icyo kwibohora bivuze, abatari babyumvitse , president wa republika yabasubize , kandi ikintu mwemerera nuko ibyo avuze abishyira mubikorwa nako kenshi avuga ibyo yarangje gukora , abaturage yabahawe , ari kubaremera kwihaza aribyo byo kwibohora kwanyako , ubwisanzure nukuba weabasha kwitunga natwe usaba. wakoze cyane president wa republika

    • Turafana tugakabya ntamuyobozi wagakwiyekuvugako azarasabantu izubariva kandigihano cyurupfu kitabahomu Rwandz

  • dufite umuyobozi mwiza kandi dukesha iri terambere dufite, imana ije umuha umugisha kuko iyo tutaza kumugira ubu u Rwanda ruba rutakiba ku ikarita y’isi

  • muri nr 1 umuseke.IYO ABAZUNGU BATUBESHYA NGO TWARIBOHOYE, barangiza bagashiraho umuyobozi bashatse, bagakuraho uwo badashaka: soma igitabo cya President Laurend Baagbo, reba Centrafrica muri 3 ans itwawe nabantu 4, bashyirwaho naba Faransa, none ubu ntibaririmba independance???nabbajwe na NIGERIANAHORA NUBAHA, ejo yahamagaje societe ya usa ihemba 1.2 M ngo ibahe amakuru ya boko-haram gusa, ubushize President wayo yari za Paris, Londre kuririra abazungu ngo bamufashe icyavuyemwo murakibona mwe AFRICA WEEEEE

  • Noneho inzira iracyarindende kuko tutarabigeraho.

    • @Mahina, kwibohora ubutengetsi bubi bwateraga amacakubiri mu banyarwanda no gukandamiza abenshi mulibo cyangwa kubaheza mu rwababyeye twabigezeho. Ahasigaye n’ukwibohora ubutindi, ubukene, ubucucu no kwitezimbere muli rusange. Iyo kandi n’inzira itajya irangira.

      • Umubare wabarishyanga urutakure abarishyanga muri 1990 kwibohora rero sinzahubivana.

  • yewe karemo we pole sana, ngo kwibohora ntubyumva ntabwo wabyumva kuko byagenze uko utifuzaga, nubwo utumva ariko nzi neza ko wabohowe niyo mpamvu ubonye ako kanya ko kuvuga incuri, nonese nabahunga ikibarimo se babuze abandi kubohorwa? pole kabisa niyo wumvise ibyabo nabo ntibazi aho babarizwa kwibohora kwabo kuri kure pe! ntibasiba gukangurirwa gutaha nonese mbere ya 90 ninde wanutsagayo amazuru yewe nabaje kungufu ngirango uzi induru mwavuzaga namazina mwahimbaga ngo inyenzi zabateye, ariko pole byagenze uko utabishakaga. komeza wibohore kugeza ku ndiba yumutima.

    • Karemo we biragaragarako ufite nibiremo kumutima, the Abanyarwanda ntabiremo dufite kuko twaribohoye,kandi ntituzigera tugira ibiremo baba kumutima no kumyenda twambaye.Gusa nawe warukwiye gusubiza amaso inyuma ukareba ago u Rwanda rugeze ugasiga ibiremo byawe ukaza tugakomeza kubaka urwatubyaye. Horana Imana nogukurwaho uburemo kumutima.

  • Arakoze nyakubyara gusubiza kubibazo bya FDLR n’Ibihugu biyishyigikiye. Abanyarwanda mubyotumaze kwibohora ningoyi yubwoba nayo twarayibohoye ntitugikangwa niterabwoba rya FDLR nibaze abakoze Genoside bakurikiranwe nubutabera kandi abera dufatanye kwibohora izindi ngoyi duhuriyeho nk’abanyarwandi. Kandi Bibilia ivugango Nzahora abana gukiranirwa kwa base. Ibyokuvuga ngo FDLR iriho ni noverable sibyo.

  • kugeze ubu ntamuntu uraswa bivuze ngo si ugupfa kurasa , abiha gukina ni ubuzima bwabantu kandi hari ibindi byagakorwa abo nibo president aba vugako  bakwiye kuraswa, turashima cyane President kagame , ko iyo avuze ikintu kijyana ni igikorwa , we are so prouod of him

  • sha kereka indashima naho ubundi ntacyo perezida wacu ataduhaye… abanyarwanda twishimiye aho atugejeje muri iyi myaka 20

Comments are closed.

en_USEnglish