Digiqole ad

Irushanwa ry’abana Airtel rising stars rizatwara miliyoni 100

Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda, irushanwa Airtel Rising stars ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe y’umupira w’amaguru agera kuri 80 y’abana aturutse mu bice byose by’igihugu rizamara ukwezi kose rikinwa rikazatwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100.

AIRTEL RISING STARS
AIRTEL RISING STARS

John Magara umuyobozi ushinzwe itumanaho muri sosiyete ya Airtel yabwiye itangazamakuru ko iyi mikino y’abana y’abakiri bato yitabiriwe n’amakipe agera kuri 80 mu gihugu hose .

Magara ati “Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 80 yose rizamara ukwezi kumwe, rizadutwara amafaranga arenga miliyoni 100.”

Abajijwe niba ukwezi kumwe ku makipe 80 ataba ari igihe gito, John Magara yasubije ko muri iri rushanwa Umukino uzajya umara iminoto 50 aho kuba 90 twari dusanzwe tumenyereye.

Bitandukanye n’uburyo amarushwa y’umwaka ushize yagenze ay’uyu mwaka azitabirwa n’amakipe y’abana b’abakobwa ndetse byavuye ku makipe 60 hiyongeraho 20. Iri rushanwa rizakinirwa mu bice bitanu bigize igihugu cy’u Rwanda ni ukuvuga mu ntara 4 ndetse n’umujyi wa Kigali.

Abakobwa bazajya bakina ku wa gatandatu mu gihe abahungu bazajya bakina ku cyumweru.

Ni ubwa kabiri mu Rwanda iri rushanwa rikinwa, mu gihe ahandi mu bihugu 16 AIRTEL ikoreramo rizaba ari ku nshuro ya 4 rikinwa , aho aba bana b’abahungu n’abakobwa mu marushanwa bahatana maze ikipe itsinze ikajya mu mikino ya nyuma ibera muri kimwe muri bihugu cyatoranyijwe.

Iri rushanwa rizwi ku izina rya Airtel Africa Championship rihuza amakipe yaturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika bikorerwamo na sosiyeti y’itumanaho ya Airtel iry’uyu mwaka rikazabera mu gihugu cya Gabon.

Mu Rwanda, umwaka ushize iri rushanwa ryabaye mu mpera z’ukwezi kwa Mata, riza gutwarwa n’ikipe ya Lionceau y’i Rubavu ndetse iba ari na yo ihagararira u Rwanda mu marushanwa ya nyuma yabereye mu gihugu cya Nigeria.

Ikipe y’abahungu ya Nijeriya ni yo yaje gutwara igikombe na ho Tanzania mu bakobwa iba ariyo icyegukana.

NKURUNZIZA Jean Paul
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish