Digiqole ad

Bugesera: Mwogo haracyari ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma y’imyaka 20

Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera, abarokotse Jenoside bagararije ubuyobozi ubutumwa bugufi bandikirwa n’abantu batazi bubatera ubwoba kandi ngo n’ubushize ibi byarabaye nk’uko byagarutsweho kuri iki cyumweru tariki ya 29 Kamena 2014.

Aho ku Kagera ni ho Abatutsi baroherwaga
Aho ku Kagera ni ho Abatutsi baroherwaga, aha ni mu muhango wo kubibuka

Uyu muhango watangijwe no gushyira indabo ku mva ziri mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, ahari Kiliziya ubu hari urwibutso.

Nyuma abarokokeye Mwogo berekejeyo mu mihango yahabereye irimo urugendo rwavuye ku rugabano rw’icyari Segiteri Musovu na Mwogo (imwe yari muri Komine Gashora indi iri muri Komine Kanzenze) rwerekeza ku mugezi w’Akagera karoshywemo Abatutsi batagira ingano bari batuye Mwogo.

Uyu murenge wa Mwogo ufite amateka yihariye kuko wari ukikijwe n’uruzi rw’Akagera bityo ngo ibitero byaturukaga i Musovu byari bigamije kugira ngo bibahinde barohame mu ruzi rw’Akagera kuko nta handi bari kubona inzira.

Umusaza Rurangwa Antoine, yasobanuye amateka ya Mwogo n’uburyo Abatutsi bakomezaga gutotezwa no kugeragerezwaho Jenoside mu bihe bya kera kuva mu 1959, 1962, 1992 no mu 1994.

Rurangwa yagaragaje ko n’ubwo hari Abahutu bishe Abatutsi hari n’abandi bagize uruhare mu kubarokora akaba yitanzeho urugero rw’uko ubwo yahigwaga yagiye ahungira mu miryango itatu y’Abahutu akaza kugira amahirwe akarokoka.

Gusa ariko yagaragaje ko n’ubwo Leta yakoze byinshi mu kubanya Abanyarwanda mu murenge wa Mwogo ngo hakirimo ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko bigaragazwa n’ubutumwa bugufi bwandikirwa abarokotse Jenoside.

Ubu butumwa n’ubwo butari busobanutse neza burimo amagambo agira ati “Ntacyo mwakoze mwabagaye amasaka, ni mugende mwibuke iminuko yanyu…”

Igitangaje aho muri Mwogo ngo hari umupadiri w’umwera wajyaga yigisha mu Kiliziya, abantu akagira ati “Ni nde Muhutu naha ibibiriti 10 ngo agende atwike inzu z’Abatutsi 10,” ibi nabyo byavuzwe na Karangwa ko byabayeho.

Rurangwa yashimiye imiryango y’Abahutu bamuhishe barimo umusaza Leonald, Rwagasore n’uwitwa Muhayimana Emmanuel. Uyu Muhayimana ngo yagaragaje ubutwari cyane mu guhisha Karangwa mu gihe cy’iminsi 30 yose.

Uyu musaza ngo amwumvise akinguye urugi aje kumuhungiraho yagize ati “Ko uje hano kandi bavuze ko uhisha Umututsi na we bamwica!!!! Ariko ndaje nguhishe baze banyice na we bakwice nta kundi byamera.”

Rwagasore we ngo nyuma yo guhisha Karangwa yarakubiswe, anagurisha umurima we ngo yigure kuko bari bagiye kumwica, gusa yitabye Imana ntiyahabaye ngo ashimirwe iyo neza.

Mu buhamya bukomeye, Mukakarangwa Elinestine, yavuze uburyo yatemwe akajugunywa mu Kagera nyuma y’aho abavandimwe n’ababyeyi be bari bamaze kwicwa ariko ngo nyuma yaje kurokorwa n’umuryango w’Abahutu b’Abasilamu bari bihishe nyuma yo gukekwaho guhisha Abatutsi.

Mukakarangwa yamaganye abavuga ko Jenoside yatewe n’uko indege ya Habayirimana yari imaze guhanurwa, ngo na mbere hose Burugumesitiri Semanywa yicishije nyirarume Biregeya wari umucuruzi amuziza ko ari Umututsi.

Mukakarangwa ati “Ikivi tutushije abana bacu bazacyusa,” aha akaba yavugaga ko abarokotse bagomba gukomera bakava mu bwigunge.

Nyuma y’urugendo abaturage ba Mwogo haburiye kuri Kiliziya Gatolika ya Mwogo iri mu mudugudu wa Kagerero.

Pasiteri Rurangirwa Emmanuel, Umushumba w’ururembo rwa Kigali mu itorero ADEPR yavuze ko kwibuka ari igikorwa cy’ubutwari nk’uko ngo Umuhanuzi Nehemiya wo muri Bibiliya yabyanditse.

Rurangirwa yagize ati “Ubu buzima ducamo busa n’ubw’abatubanjirije, Nehemiya yabwiraga Abayuda barokotse Jenoside bakorewe n’Umwami Nabikadinosoro wa Babiloni, gukomera. Natwe twubake amatorero n’umuryango nyarwanda, twubake icyizere duhereye ku butumwa duhabwa n’abayobozi.”

Ruzagiriza Vital, umuyobozi w’umurenge wa Mwogo yavuze ko abarokotse Jenoside badakwiye kwigunga, ahubwo ngo bakwiye guharanira iterambere.

Uhagarariye IBUKA mu murenge wa Mwogo yavuze ko babangamiwe n’ibibazo birimo icyo kuba abarokotse bacyohererezwa ubutumwa butera ubwoba, imitungo yangijwe batarabona, ndetse no kuba Mwogo yagira itariki yihariye yo kwibuka Abatutsi bari bahatuye bishwe muri Jenoside.

Rwabukanga Vedaste yagize ati “Abarokotse ntibasabwa imbabazi, ntibanahabwa indishyi, icyo kibazo barakigendana n’ubwo bakora bashaka ubuzima birabagoye, ubutumwa bugufi bubatera ubwoba burabagoye.”

Gusa mu kurema agatima abarokotse yagize ati “Abacitse ku icumu mwihangane, Imana yaturinze izakomeza iturinde. Mushake ubuzima ntimucike integer, ni yo izi intangiriro n’iherezo.”

Umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’akarere ka Bugesera, Rwikangura yavuze ko iki gihe Atari igihe cyo guterwa ubwoba n’ubutumwa bugufi, avuga ko ababwohereza badashakira amahoro Abanyarwanda n’abana babo bityo ko bakwiye kwimwa amatwi.

Rwikangura avuga ko kwibuka ari umugisha kutibuka bikaba umuvumo, kandi ko abacitse ku icumu bakwiye kumva ko umutekano wabo uhari.

Avuga ku by’ubutumwa butera ubwoba yagize ati “Ibyo ni ukumoka kw’imbwa bitabuza umuntu guhita.”

Umuyobozi wungirije mu karere ushinzwe imibereho myiza, Uwiragiye Priscilla yatangarije abari aho ko ingengabitekerezo ya jenoside muri Mwogo ikwiye guhagarara ngo kuko n’ubwo iki gikorwa cyo kwibuka cyabaga ubushize, umusaza warokotse Jenoside yatemaguriwe amateke n’abantu bazazwi.

Yagize ati “Igihe cyo kwibuka ni ukwamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo tukavuga tuti ntibizongere ukundi.”

Yijeje abacitse ku icumu umutekano kandi avuga ko itariki bazumvikanaho y’igihe Mwogo izajya yibuka akarere kazayemera ndetse anavuga ko nk’uko babyifuza bazubakirwa urukuta ruriho amazina y’abishwe muri Jenoside rukajya rufatwa nk’ikimenyetso cyangwa urwibutso.

Umuyobozi mu karere wungirije ari gushyira indabo mu ruzi rw'akagera
Umuyobozi mu karere wungirije ari gushyira indabo mu ruzi rw’akagera
Aho ku Kagera ni ho Abatutsi baroherwaga
Aho ku Kagera ni ho Abatutsi baroherwaga
Umuyobozi w'umurenge wa Mwogo n'uwa Ibuka mu karere bagiye gushyira indabo mu ruzi rw'Akagera
Umuyobozi w’umurenge wa Mwogo n’uwa Ibuka mu karere bagiye gushyira indabo mu ruzi rw’Akagera
Inshuti n'abavandimwe bajugunywe mu Kagera bazahora bibukwa
Inshuti n’abavandimwe bajugunywe mu Kagera bazahora bibukwa
Ubwo bunamiraga Abatutsi baguye muri Kiliziya ya Nyamata
Ubwo bunamiraga Abatutsi baguye muri Kiliziya ya Nyamata
Mwogo igoswe n'Akagera
Mwogo igoswe n’Akagera
Ku zuba rikomeye ariko ntiryabujije ko abantu bajya kwibukira ku ruzi rw'Akagera
Ku zuba rikomeye ntibyababujije gukora urugendo bajya kwibukira ku ruzi rw’Akagera
Abari mu rugendo bavuye ku ruzi rw'Akagera
Abari mu rugendo bavuye ku ruzi rw’Akagera
Uhagarariye IBUKA imbere ibumoso na Pasiteri Rurangirwa ukuriye ururembo rwa Kigali muri ADEPR
Uhagarariye IBUKA imbere ibumoso na Pasiteri Rurangirwa ukuriye ururembo rwa Kigali muri ADEPR
Inshuti n'abavandimwe bari bitabiriye uyu muhango
Inshuti n’abavandimwe bari bitabiriye uyu muhango
Ufite mikoro ni Antoine arashimira Leonald mugufi wambaye ikoti rya kaki, na Emmanuel umukurikira na we wambaye iby'igitare kuba baramuhishe muri Jenoside andi ni abo mu muryango we yaberekaga
Ufite mikoro ni Antoine arashimira Leonald mugufi wambaye ikoti rya kaki, na Emmanuel umukurikira na we wambaye iby’igitare kuba baramuhishe muri Jenoside andi ni abo mu muryango we yaberekaga
Leonald asubuhanya n'umwana wa Antoine
Leonald asubuhanya n’umwana wa Antoine
Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yanenze ingengabitekerezo ya Jenoside iri muri Mwogo
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza yanenze ingengabitekerezo ya Jenoside iri muri Mwogo
Uwo uvuga ni Mukakarangwa watemwe akajugumwa mu Kagera ariko nyuma Imana ikamurokora
Uwo uvuga ni Mukakarangwa watemwe akajugumwa mu Kagera ariko nyuma Imana ikamurokora
Umuhango witabiriwe n'abantu benshi
Umuhango witabiriwe n’abantu benshi

Amafoto/ Belekimas

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mbega amateka ateye agahinda!Burya koko kwibuka ni ngombwa kugirango amateka mabi cyane abanyarwanda banyuzemo abakiri bato bayamenye.

  • Ariko Mana! Inkarabamaraso ntizijya ziga ngo zimenye ko biriya bihe byashize, ziracyakomeza gutoteza ababarokotse? Ariko nazi neza umugisha bagize wo kudakorerwa ibyo bakoze abandi, cyangwa nugushyekerwa babona yuko nta gihano kibakwiye bigeze bahabwa bityo bakumva ko bashobora gukomeza gutoteza abacitse kwicumu.

Comments are closed.

en_USEnglish