Digiqole ad

Abagore barifuza kuba benshi mu butumwa bw’amahoro ku Isi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Nyakanga mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda hateraniye ihuriro ry’abagore bagize inteko zishinga amategeko ku isi. Muri iyi nama yabo bakaba basabye ko umubare w’abagore bajya mu butumwa bw’amahoro ahatandukanye ku Isi ukwiye kongerwa mu rwego rwo kujya kurengera abagore bagenzi babo bahura n’ingaruka nyinshi z’intambara n’amakimbirane mu bihugu.

Ihuriro ry'abagore baturutse mu bihugu 165 bateraniye mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda kuri uyu wa mbere Nyakanga
Ihuriro ry’abagore baturutse mu bihugu 45 bateraniye mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere Nyakanga

Ni kunshuro ya mbere u Rwanda rwakira iri huriro ryitabiriwe n’abagore bagera ku 175 baturutse mu bihugu 45,  165 muri bo ni abagize inteko zishinga amategeko iwabo.

Umunyapolitiki w’umudagekazi  Silvana Kocho-Mehrin, ni we wagize igitekerezo cyo gushyiraho iri huriro mu kwezi k’ Ugushyingo 2013.

Uyu mugore avuga ko yabonye ari ngobwa ko abagore bakwiye gushyira hamwe bakagira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byabo.

Muri uwo mwaka ihuriro rya mbere rikaba ryarabereye i Brussels mu Bubiligi ari nabwo bageneraga ishimwe Nyakubahwa Paul Kagame, nk’umuyobozi w’igihugu cyagize ubushake bwo guha abagore umwanya mu nteko nshingamategeko.

Muri iyi nama bamwe mu bagore baturutse mu bihugu bitandukanye bagaragaje ko mu Rwanda abagore bafite amahirwe menshi yo kugira ijambo ahafatirwa ibyemezo. Ko ari urugero rwiza ku bindi bihugu byinshi bya Africa.

Umugore uri mu nteko ishingamategeko ya Sudani y’Epfo yatangaje ko iwabo ubu abagore bamwe bari guhohoterwa, bari gufatwa ku ngufu kubera amakumbirane ahari. Kuri we ngo abagore bakwiye guhabwa umwanya munini mu bikorwa byo kugarura amahoro ahatandukanye muri Africa kuko ingaruka z’amakimbirane n’intambara aribo zigarukaho cyane.

Intambara ahatandukanye mu bihugu ingaruka zazo zibasira cyane abana n’abagore. Abagore n’abakobwa bagafatwa ku ngufu nk’intwaro y’intambara. Muri iri huriro riteraniye i Kigali bariga ku ngamba bafata kugirango umugore agire ijambo ahafatirwa ibyemezo.

Aba bagore bavuga ko bahawe umwanya ahafatirwa ibyemezo mu bihugu intambara zaba nke, kuko kandi ngo usanga abagore ari abanyamahoro muri kamere yabo.

Donatille Mukabalisa, Perezida w’Inteko umutwe w’abadepite yabwiye abitabiriye iri huriro ati “Mu mateka mashya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abagore bagize uruhare nk’urw’abagabo mu kubohora igihugu. Abagore bagize uruhare mu kubaka amahoro mu gihugu.”

Hon. Jeanne D’Arc Gakuba yabwiye Umuseke ko we ahantu yumva hakeneye gushyiramo imbaraga ari mu kuzamura ubukungu bw’abaturage, aha ngo niho umugore azagira ijambo nawe mu gihe azaba yishoboye adatega amaboko.

Yagize ati “Byaba ari umugisha ku Banyarwanda ni dushobora kubona abantu bafite ubuhanga bwihariye bashobora kuza kudufasha gutunganya umusaruro w’igihugu cyacu kugira ngo twongere ibyo turusha amahanga, ni umuganda abagore baba batanze ku gihugu cyacu.”

Bamwe mu baturage babwiye Umuseke ko kuba abagore ari benshi mu Nteko hari icyo bibabwiye. Mutimukeye Diane umwe mu bagore bo muri koperative Tuzamurane iherereye mu murenge wa Remera yagize ati “Kuba hari abagore dufite mu Nteko nshingamategeko ni byiza kuko baduhagarariyeyo”

Yongeyeho ati “Nkatwe twazunguzaga agataro ariko abagore bari mu Nteko baratuvuganiye none dusigaye dukorera muri koperative.”

Iri huriro rihuje abagore bagize inteko zishinga amategeko ku isi rirakomeje aho bazagenda basura uturere twose tw’u Rwanda bareba aho u Rwanda rugeze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uruhare rw’umunyarwandakazi mu iterambere.

Iri huriro rikazasozwa kuwa kane tariki ya 03 Nyakanga 2014.

Joselyne UWASE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Baraje na none! Sinzigera na rimwe nshyigikira ibyo kongera abagore mu nzego runaka ngo ni ukubateza imbere. Kuki hatagenderwa ku bushobozi????? 

  • AMAHORO N’IMIGISHA,

  • Ahari cash bahumva vuba! Niba ari ugukunda guharanira amahoro kuki badasaba kongera umubare wabo mu ngabo z’ibihugu byabo bazi neza ko akenshi arizo zijya muri ubwo butumwa?  Ese kuki basaba imyanya myinshi political ariko mu bwubatsi, ububaji, n’ibindi bisaba ingufu, ntibayisabe muri ingeniaring and science bisaba ubwenge bqgacungana n’ahari cash n’ubuzima bworoshye nka political post. Nabyo muzumve muturere bafache vice mayor social sindumva babaza ko ba mayors ari bakekuko bazi neza ko ari akazi kavunanye.

Comments are closed.

en_USEnglish