Mu gihe u Rwanda rumaze imyaka 20 rwibohoye, abatuye akarere ka Nyaruguru baratangaza ko bibohoye guhezwa kuri gahunda z’igihugu z’iterambere n’imibereho myiza, ndetse ngo n’izina bajyaga babahimba ry’ ‘Abatebo’ ubu ni igitutsi. Akarere ka Nyaruguru ni kamwe muri tubiri twari tugize Perefegitura ya kera ya Gikongoro yarangwaga n’inzara ihoraho kubera ubutaka busharira, abaturage baho abenshi […]Irambuye
Mu iburanisha ry’urubanza rwitiriwe Lt Joel Mutabazi wari mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu uregwa hamwe n’abantu 15 barimo n’abari abanyeshuri umunani muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, kuri uyu wa kane tariki 10 Nyakanga batatu mu banyeshuri batanu bari basigaye bisobanuye, maze Pelagie Nizeyimana ushinjwa kujya muri Congo kubonana n’abo muri FDLR we yireguye ko […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 9 Nyakanga 2014, Munyangaju Damascene umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka muri Komisiyo y’ubutaka yatangaje ko abaturage bagomba gutanga amakuru ku bijyanye n’ubutaka bafite, kuko bishoboka ko amakuru yatanzwe mbere mu kwandikisha ubutaka yahindutse. Munyangaju Damascene yavuze ko bishoboka ko nyuma yo guhabwa ibyangombwa ushobora kuba waragurishije ubwo butaka, […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Nyakanga, uwitwa Nimusaba Anselme, wari umunyeshuri muri Kaminuza mu ishami ry’Icungamutungo, yaburanye mu gitondo ku byaha aregwa bitatu arangiza kwisobanura, nyuma ya saa sita Urukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe ruhamagaza abandi bagenzi be batanu ari nabo basigaye kwisobanura muri 16 bose baregwaga hamwe. Ibyaha Nimusaba Anselme akurikiranweho […]Irambuye
Mu rubanza rwiswe urwa Lt. Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe 15 rwasubukuwe kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nyakanga, Nibishaka Rwisanga Syprien uregwa kuba yaracengeje amatwara ya RNC muri Kaminuza yakomeje kwisobanura we na Nizigiyeyo Jean de Dieu baregwa ubufatanyacyaha. Rwisanga Syprien yari asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza yize ‘Physique’ ndetse yarayigishaga, Ubushinjacyaha bwa […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2014, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yafashe imodoka nini yo mu bwoko bwa Volvo ifite pulaki nomero T257 BRX ikaba yari itwawe n’uwitwa Batazar Paulo w’imyaka 25 yari kumwe n’umufasha witwa Adam Abdallah Hussein ukomoka muri Somalia, bari batwaye ibikoresho byo mu nzu n’urumogi. Iyi […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu kane tariki ya 3 Nyakanga 2014, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) bwatangaje ko mu banyeshuri 19 024 basabye kuyigamo mu mwaka 2014- 15, abagera ku 9 443 aribo bujuje ibisabwa bakanemererwa. Bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe, aho ikigo gishinzwe Uburezi (REB) aricyo cyagenaga ikigo umunyeshuri azigamo mu bya […]Irambuye
Ingabo za UN zishinzwe kugarura amahoro muri Congo Kinshasa zemeye ko zatwaye abayobozi ba FDLR mu ndege zibakuye mu Burasirazuba bw’iki gihugu zibajyana mu mujyi wa Kinshasa mu rwego rwo kubafasha kujya mu nama i Roma mu gihugu cy’Ubutaliyani. Izi ngabo mu mitwe zishinzwe kurwanya FDLR irimo. Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena, amakuru yavuze ko […]Irambuye
Kwishyira hamwe bakora ibimina bya buri cyumweru umwaka ujya kurangira babonye ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) ibi ngo abaturage babyigishijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu nkuko bitangazwa n’abaturage bo mu murenge wa Nyundo. Aba baturage bavuga ko ibimina bibafasha kuko buri cyumweru batanga amafaranga y’u Rwanda 500 umwaka ukajya kurangira badahangayikishijwe n’aho bazakura amafaranga yo […]Irambuye
Albi Elliot, ni umugabo wikunda yibye amafaranga y’umwana we ufite ubumuga arayikoreshereza kandi abaterankunga barayamuhaye ngo na we ajye mu biruhuko nk’abandi bana, bikaba byamuviriye guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu ari mu buroko. Uyu mwana yari yagenewe ama Euro 4 400 (Frw 3 500 000) kugira ngo agere ku nzozi ze zo kujya mu biruhuko kwidagadura. […]Irambuye