Bakunzi ba Umuseke nejejwe no kubasangiza ikibazo kimpangayikishije kikanshengura umutima, kijyanye n’ubuzima bw’urukundo bwa musaza wanjye. Mu by’ukuri musaza wanjye ni umusore mwiza, arasenga ndetse mbona yitonda nk’urikije uko muzi, afite imyaka yo kuba yakubaka urugo ndetse akora akazi keza ko kwikorera. Mu gihe gishize naratunguwe anyeretse umukobwa bakundana ndetse afiteho imigambi yo kuzagira umugore. […]Irambuye
Umubyeyi w’umuryango mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika yasezeranyije akana ke k’agakobwa k’imyaka 6 kuzakagira igikomangoma ‘Princesse’. Nyuma yo gushakashaka ku isi hose yasanze muri Afurika hari ubutaka buri ku buso bwa m2 2 000 umukobwa we ashobora kuzabaho igikomangoma. Jeremiah Heaton ni umugabo ubusanzwe ukora mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta kindi azwiho, […]Irambuye
Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye watangije iki cyiciro cya kabiri muri uyu mwaka wa 2014, ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 15 Nyakanga, abanyeshuri 62 bava mu Rwanda no mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo, yabasabye kuzaba intangarugero mu guhindura imiryango babamo batera ikirenge mu cya Mandela na Gandhi. Aba banyeshuri 62, […]Irambuye
Inkuru y’ikinyamakuru The Daily Mail cyo mu gihugu cy’Ubwongereza ivuga ko umugore utuye mu mujyi wa London w’imyaka 28 y’amavuko, amaze gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo inshuro 110. Nta we uzi neza niba ari ubuswa kamere bwo kutamenya gutwara neza ikinyabiziga, ariko uyu mugore yaciye agahigo ku isi ko gukora ibizamini byo gukorera uruhushya […]Irambuye
Kuri station ya Police ya Kibungo mu karere ka Ngoma hafungiye umugore w’imyaka 43 witwa Mukamazimpaka Zamuda n’umuhungu we Ndayishimiye Sumani w’imyaka 18 bo mu kagali ka Gatonde mu murenge wa Kibungo, bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umuturanyi wabo Bakundukize Theoneste w’imyaka 52 bamukubise umuhini mu mutwe ku mugoroba wok u cyumweru tariki ya13 Nyakanga. Ubuyobozi […]Irambuye
Mu kiganiro Umuseke wagiranye na bamwe mu batuye mu mudugudu wa Gitovu i Kanazi ho mu murenge wa Nyamata mu karere ka Gasabo, aho imiryango 10 y’abahejejwe inyuma n’amateka bubakiwe inzu, bavuga ko iterambere ryazanye ibibindi by’ibyuma bityo ibyo bakoraga bikaba nta gaciro bigifite. Mukantarindwa Sephora yari yarashakanye na nyakwigendera Ndahimana Yohani, bageze mu Bugesera […]Irambuye
Muraho neza Basomyi b’Umuseke? Nanjye nifuje kubagisha inama ku kibazo kinkomereye cyane kuko ngomba gufata icyemezo (decision) gikomeye cyane kandi gishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi ku buzima bw’umuryango wanjye. Ikibazo giteye gitya: ndi umumama w’imyaka 35 nkaba mfite umugabo (mariée) dufite abana batanu. Umugabo wanjye na we aracyari muto kuko turangana, twabanye tukiri bato. […]Irambuye
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Iranzi Jean Claude wari usanzwe ukinira ikipe ya APR FC mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, amakuru ava mu buyobozi bw’ikipe ya Simba yo mu gihugu cya Tanzania aremeza ko bamaze kumvikana kumugura ku 15 000$ akazabakinira umwaka utaha. Umunyabanga Mukuru w’iyi kipe yo muri Tanzania witwa Cassim Dewaji yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Iyimboneye Jean Pierre bita Yohani, Umuseke wamusuye tariki ya 11 Nyakanga 2014, avuga mbere yahinze ikawa ariko bitewe n’uko ubutaka bw’Ubugesera buteye ntiyamuha inyungu, abivamo ahita atangira guhinga indimu, amacunga na mandarine byo ngo abona hari icyizere cy’ubukire biri kumuha ubu. Iyimboneye ni umugabo w’imyaka 60, yavutse mu 1954 mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, abasha […]Irambuye
Mu kiganiro abo bakozi barimo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa mu Rugaga Nyarwanda rw’ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, Gumuyire Joseph, bagiranye n’Umuseke, baravuga ko birukanywe n’umuntu utari ubifitiye ububasha ndetse ngo nta mpamvu bagaragaje yo kubirukana. Uretse uwari umunyamabanga nshingwabikorwa, mu birukanywe harimo abandi bakozi bane bo ku rwego rwo hejuru; uwari ushinzwe imari (DAF) witwa Sebujangwe […]Irambuye