Digiqole ad

Ku myaka 70 yifuza gushimira P.Kagame kurokora Abanyarwanda

Nyuma yo guhabwa ubufasha bw’ibikoresho binyuranye n’abakozi b’ibitaro bya Kibagabaga ndetse agasanirwa inzu, umukecuru Mukagatete Marthe w’imyaka 70 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, atuye mu murenge wa Ndera avuga yifuza gushimira Perezida Paul Kagame uruhare rwe mu kurokora Abanyarwanda.

Mukagatete Marthe  wasaniwe inzu
Mukagatete Marthe wasaniwe inzu

Inkunga igizwe n’ibikoresho bitandukanye birimo sima, inzugi z’ibyuma, amabati n’ibindi bikoresho nkenerwa by’ubwubatsi ni byo aba bakozi b’ibitaro bya Kibagabaga bageneye umukecuru Mukagatete Marthe warokotse Jenoside.

Dr. Sebatunzi Osée, Umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga yavuze ko basabye ubuyobozi bw’umurenge ko bubashakira bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye kugira ngo bifatikanye nabo muri iyi minsi 100 yahariwe ibikorwa byo kwibuka.

Yagize ati “Twifuje gusanira uyu mukecuru inzu kubera ko inzu yabagamo yari ishaje cyane, ibindi bisigaye ubuyobozi bw’Umurenge buzajya bubimufashamo.”

Mukagatete Marthe atuye mu mudugudu wa Berwa, akagari ka Kibingo, umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, yavuze ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yarangira yumvaga arambiwe no kubaho, ariko ngo uko iminsi igendaga yicuma ni ko abonaga icyizere cy’ubuzima kigenda kigaruka.

Uyu mukecuru akomeza avuga ko nyuma y’uko umuryango we wiciwe muri Jenoside, yatekereje ko atazongera kubona abandi bantu bamwitaho ngo bamufashe gusana n’inzu nto yari asigayemo,   agahora avuga ko igiye kumugwaho ariko bugacya bukira.

Ashimira aba bakozi b’ibitaro bya Kibagabaga ku nkunga bamuhaye izamufasha gukomeza gusunika ubuzima no kwiyubaka.

Mu magambo ye yagize ati “Mpora ntekereza kuzabona Perezida Kagame Paul kugira ngo mushimire kubera uruhare rwe yagize mu kurokora Abanyarwanda, ariko nkabura imbaraga zo kujya kumureba, nimbona abangurira televiziyo nzajya nkurikirana impanuro ze mu minsi nsigaje yo kubaho.”

Usengimana Jean D’amour, ahagarariye umuryango uharanira inyungu z’abarokotse (IBUKA) yavuze ko umubare w’abarokotse Jenoside batishoboye muri uyu murenge wari munini ariko ko leta yagerageje kubafasha ishingiye ku bushobozi ifite.

Usibye uyu mukecuru abakozi b’ibitaro bya Kibagaba bahaye inkunga, banishuriye kandi ubwisungane mu kwivuza imiryango 45 igizwe n’abantu 100 barokotse Jenoside badafite ubushobozi.

Iinkunga aba bakozi b’ibitaro bya Kibagabaga batanze ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni imwe.

Bimwe mu bikoresho birimo inzugi  aba bakozi  bazanye
Bimwe mu bikoresho birimo inzugi aba bakozi bazanye
Umuyobozi w'ibitaro bya Kibagabaga Dr Sebatunzi Osee atera sima ku nzu
Umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga Dr Sebatunzi Osee atera sima ku nzu
Aha bari batangiye gusana inzu
Aha bari batangiye gusana inzu
Abakozi  b'ibitaro bari kumwe  na Mukagatete  Marthe  warokotse jenoside  yakorewe abatutsi
Abakozi b’ibitaro bari kumwe na Mukagatete Marthe warokotse jenoside yakorewe abatutsi

MUHIZI ELISEE
ububiko.umusekehost.com/KIGALI

en_USEnglish