"Demokarasi mu Rwanda igomba gushingira ku mateka," Dr. Felicien Usengimana
Mu nama yabaye mu mpera z’iki cyumweru yahuje Ubuyobozi bw’ishuri Gatolika rya Kabgayi (ICK) n’abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), umuyobozi wungirije w’iki kigo, Dr Félicien Usengimukiza yavuze ko Demokarasi n’imiyoborere myiza nta tandukaniro bigira.
Iyi nama yabereye mu karere ka Muhanga, igamije kwerekana itandukaniro riri hagati ya Demokarasi n’imiyoborere, ndetse n’inyungu abaturage bakuramo iyo bafite ubuyobozi bwiza bushingiye kuri Demokarasi n’imiyoborere myiza.
Dr Usengimana Félicien, yatangaje ko buri gihugu cyose kigira uko kiyoborwa bityo ko mu Rwanda demokarasi n’imiyoborere bishingira ku mateka igihugu cyanyuzemo kandi ko ntawe ushobora kuyirengagiza ashaka kugereranya u Rwanda n’ibindi bihugu bitabayemo Jenoside.
Uyu muyobozi yavuze ko yaba demokarasi cyangwa se imiyoborere byose bigomba kuganisha ku mibereho myiza y’abaturage, ari nabyo u Rwanda rwashyize imbere rwishingikirije inkingi 4 igihugu kigenderaho.
Avuga ko kubera iyo mpamvu byatumye abaturage mu myaka icumi ishize baravuye mu bukene ku rugero rwiza.
Nyirangirimana Isabelle, umunyeshuri muri Kminuza Gatolika ya Kabgayi, yavuze ko atakwirengagiza uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda byateye intambwe ishimishije aho umugore mbere ya Jenoside atagiraga ijambo.
Uyu mwali avuga ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irangiye, abagore bahawe ijambo kimwe n’abagabo.
Yagize ati Murebe namwe amateka u Rwanda rwanyuzemo , mugereranye n’ibimaze gukorwa uRwanda rugeze kure mu miyoborere myiza ugereranyije n’ibindi bihugu bitahuye n’aya mateka mabi’’
Gihana Tharcisse wiga mu ishami ry’ubukungu, we asanga u Rwanda rufite ijambo muri iriya nama mpuzamahanga rwitegura kwakira, mu minsi iri mbere, kuko ngo ntawe wavuga Demokarasi adafite imiyoborere, cyangwa se ngo yibwire ko afite imiyoborere abaturage badafite imibereho myiza.
Yagize ati “Hashyizweho gahunda ya Girinka kugira ngo abakene bazamuke mu Rwanda kandi abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza ibi byose byerekana ko hari imiyoborere myiza.”
Iyi nama yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) ibaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama mpuzamahanga izaba tariki ya 30 Kamena 2014, RGB ikaba yarateguye ibiganiro hirya no hino mu rwego rwo kugira ngo abaturage batange ibitekerezo by’uko babona demokarasi n’imiyoborere.
MUHIZI ELISEE
ububiko.umusekehost.com/MUHANGA