Digiqole ad

Ecole Chrétienne de Kigali bibutse imbaga y’Abatutsi biciwe Kibagabaga

Mu mihango ikomeje kubera hirya no hino yo kwibuka no guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994, iyi mihango iba ku nshuro ya 20, Ishuri rya Gikirisitu rya Kigali ryibutse Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Kibagabaga kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kamena 2014.

Kwibuka ngo byaturutse mu bana bato biga muri ECK aha bari mu rugendo rwa bucece
Kwibuka ngo byaturutse mu bana bato biga muri ECK aha bari mu rugendo rwa bucece

Iyi mihango yabimburiwe n’urugendo rwavaga ku kigo cy’ishuri rwerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rw’akagari ka Kibagabaga, ahashyinguye imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1994, hakaba hanashyizwe indabo ku mva.

Iki kigo cyageneye urwibutso inkunga ya sheki ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250 azifashishwa mu mirimo itandukanye ikorerwa ku rwibutso.

Ruzibiza Wilson, umuyobozi w’akagari ka Kibagabaga yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko ashimiye ubuyobozi bw’inzego zinyuranye z’Abakirisitu mu Rwanda ku bw’uruhare rwabo mu bikorwa byo kwibuka.

Yavuzeko abnshi mu bashyinguye muri urwo rwibutso ari Abatutsi bari bahunguye muri Kiliziya ya Kibagabaga bazi ko bari buharokokere ariko ngo Interahamwe zibasangamo zirabica.

Umubare ariko abaguye aho ngo biragoye kuwumenya nk’uko yabigarutseho. Nyuma imihango yakomereje mu kigo cya Ecole Chrétienne de Kigali ari na ho hacaniwe urumuri rw’icyizere.

Umuyobozi w’ikigo Muhire Gilbert yavuze ko kuba iri shuli ryarabayeho nyuma ya Jenocide bitababuza kwigisha abana amateka yaranze igihugu kugira ngo bamenye uko bakwirinda amahano yabaye kugira ngo atazongera kubaho ukundi.

Ibi rero ngo bijyana no kwigisha abana kurushaho kugira urukundo no no gufashanya bityo ibyabaye mu Rwanda ngo ntibizongera ukundi.

Yagize ati “Ni ku nshuro ya kabiri dukoze igikorwa cyo kwibuka muri uyu mwaka kuko ubwambere twari twagikoze nk’abakozi gusa aho twari twasuye urwibutso rwa Gisozi ariko kuri iyi nshuro twagikoze turi kumwe n’abana bacu biturutse ku ruhare rwabo.”

Pastor Dr. Appoline Kabera umwe mu bacitse ku icumu mu buhamya yatanze yavuze ko iyo umutima wihishe inyuma y’amaganya, ngo n’ibyiza ukorerwa ntabwo ubibona, avuga ko Abanyarwanda bakwiriye gutindura urutindo rw’amaganya n’agahinda.

Yagize ati  “Nshimishwa no kubona twibuka gutya kuko bigaragaza ko urutindo twatangiye kurutinda.”

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Kimironko, Umwaniwabo Letitia yavuze ko amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi afite ingaruka zigaragara ku bana bayirokotse bakabura ababyeyi babo no kubana ababyeyi babo bayigizemo uruhare.

Abayobozi ba ECK bashyira indabo ku mva ziri mu Rwibutso rwa Kibagabaga
Abayobozi ba ECK bashyira indabo ku mva ziri mu Rwibutso rwa Kibagabaga

Yagize ati “Abana bacu bafite ibikomere yaba abana bavuka mu miryango yagize uruhare muri Jenoside ndetse n’abana babuze ababyeyi babo bose ingaruka zibageraho ariko tugomba kurenga izo ngaruka ku mpande zose kandi urubyiruko rugatanga amakuru ku bitagenda neza rwirinda icyarushuka.”

Abana bato babashije kuganira na Umuseke na bo badutangarije ko bagomba kwigira ku mateka kandi bagakora uko bashoboye kose ibyabaye ntibizongere ukundi.

Ishuri rya Gikristo rya Kigali riherereye mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Kibagabaga ryisha abana b’incuke, rikagira amashuri abanza n’ayisumbuye. Insanganyamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 20 igira iti “Twibuke Twiyubaka.”

Joselyne UWASE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • kubibuka ni inshingano zabo , bihereye kubana bakiri bato , bakamenye ko abanyarwanda bakoreye bagenzi babo bari basangiye buri kimwe, ibi bigatera aba babana bibutse none aabtutsi bishwe, bakamenyeko ibi bitagomba kuzasubira , tugomba kubana mumahoro ni ubwumvikane, tukarangaza imbere no gutahiriza umugozi umwe, mu kwiyubakire u rwanda rwacu

Comments are closed.

en_USEnglish