Kenya: Umubyeyi yaroshye abana be babiri na we ariyahura
Umugabo wakekwagaho kwica abana be babiri b’abakobwa abajugunye mu mugezi mu gace kitwa Kakamega mu gihugu cya Kenya, habonetse umurambo we yiyahuye.
Umurambo w’uyu mugabo wabonetse kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Nzeri.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kakamega, Ahmed Mohammed yatangaje ko uyu mugabo yaburiwe irengero ubwo havugwaga ko ariwe wahambiranyije abana be akabaroha mu mugezi witwa Yala.
Imirambo y’abo bana b’abakobwa, uw’imyaka 6 n’iw’imyaka 10 yatoraguwe mu mugezi Yala hafi y’ikiraro kitwa Iguhu n’abaturage kuwa kabiri.
Abo bana bari bahambiriye amaboko inyuma bateranye imigongo.
Polisi muri ako gace ikeka ko uyu mugabo witwa Ibrahim Mukosero Ukuti yaba yaranyoye uburozi akiyahura.
Uyu mugabo ngo harakekwako yaba yarihekuye nyuma yo kutumvikana n’uwari umugore we ku bijyanye no kurera abo bana.
Abaturanyi be bavuze ko Ukuti yari yatandukanye n’umugore we mu kwezi kwa Gicurasi, akaba yagombaga kuzitaba urwego rushinzwe abana ‘Children’s Department’ aho atuye kuko umugore we yari yamureze kutita ku bana.
Daily Nation
UM– USEKE.RW
0 Comment
birababaje ikiremwa muntu cyateshejwe agaciro
sha niminsi yimperuka nyine ahubwo Imana iturengere murakoze
A very sad story!!!
Comments are closed.