Intambara y’iminsi 50 muri Gaza yatwaye Israel miliyari 2,5 z’amadorali
Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cya Israel Moshe Yaalon yatangaje ko igitero igihugu cye cyagabye mu gace ka Gaza mu minsi 50 ishize, cyatwaye akayabo ka miliyari 2,5 z’amadolari, nk’uko yabigarutseho kuwa kabiri.
Mu nama yaberaga mu mujyi wa Tel-Aviv ijyanye n’ubukungu, yagize ati “Ikiguzi cy’urugamba rwiswe ‘Bordure protectrice’ mu bijyanye n’igisirikare, n’ibindi byarugiyeho bigera kuri miliyari 9 z’ama shekels (ifaranga rikoreshwa muri Israel).”
Yakomeje agira ati “Twagabye ibitero ku hantu 6 000, muri ho, 5 000 twahagabyeho ibitero n’indege, naho ahagera kuri 900 dukoreshwa ingabo zo ku butaka n’izirwanira mu mazi.”
Moshe Yaalon yatangaje kandi ko nubwo igitero cyari simusiga, ariko intagondwa z’Abanyepalisitine muri Gaza, zagabweho igitero kuva tariki ya 8 Nyakanga, zari zifite intwaro zihagije.
Yagize ati “Imitwe y’ibyihebe muri Gaza, Hamas, Jihad n’indi yari ifite ibisasu 10 000 ubwo urugamba rwatangiraga. Gusenya igisasu cyaraswaga muri Israel hakoreshejwe uburyo bwo kwirinda bwa “Dôme de fer” byatwaraga amadolari ibihumbi 100.”
Minisitiri w’Ingabo wa Israel Moshe Yaalen yongeyeho ati “Kuri ubu intagondwa zisigaranye 1/5 cy’ibisasu bari bafite, ni ukuvuga ibigera ku 2000.”
Ku cyumweru leta ya Israel yemeje umushinga w’ingengo y’imari wo gusana ibyangiritse, cyane ariko no kuziba icyuho cy’ingengo y’imari ya Minisiteri y’ingabo yakoreshe akayabo mu rugamba.
Intambara Israel yasoje muri Gaza, tariki ya 8 Nyakanga kugeza ku ya 26 Kanama, yahitanye abasaga 2 143 ku ruhande rwa Palestine n’abagera kuri 71 ku ruhande rwa Israel.
Imishyikirano igamije kurangiza impagarara igomba guhuza impande zihanganye mu gihe cy’ukwezi, hakazumvikanwa kuri bimwe mu bintu bikomeye nko kurekura imfungwa z’Abanyepalestine, kongera gufungura ikibuga cy’indege cyo muri Gaza no gukurayo ingabo.
7sur7
UM– USEKE.RW
0 Comment
Kwica inzirakarengane biba mu maraso y’abayahudi. Uzasome igitabo cyitwa MeinKampf mw’isezerano rya kera uzabona ukuntu ikigirwamana cy’abayahudi cyabategekaga kugenda bakica n’impinja zikivuka. Ese ujya wibaza impamvu Kiliziya igifite ingufu za politike yashakishaga abayahudi ngo ibice? uzi impamvu Hitler yishe abayahudi?Naho amafaranga bakoresheje mu ntambara ni USA iyabaha. Hagowe abaturage ba USA batanga imisoro ijya kwica abaswahili ba Palestine bigatuma USA yangwa kw’isi hose.
Comments are closed.