Digiqole ad

DRC : Maj Gen Lucien Bahuma watsinsuye M23 muri Kivu yapfuye

Kuri iki cyumweru igisirikare cya Congo Kinshasa cyumvise inkuru ibabaje y’urupfu rwa Maj Gen Lucien Bahuma Ambamba, wari umugaba mukuru w’ingabo mu karere ka Kivu y’Amajyaruguru ihoramo imidugararo n’inyeshyamba, uyu Bahama ni we wanesheje M23 ndetse agaba n’ibitero byinshi ku zindi nyeshyamba.

Maj Gen Bahama Ambamba
Maj Gen Bahama Ambamba

Iby’urupfu rw’uyu musirikare, byatangajwe ku cyumweru na Minisitiri w’ingabo muri DRC, Alexandre Luba Ntambo.

Ntambo yatangarije AFP ati “Gen Bahuma yapfiriye mu bitaro bya gisirikare mu mujyi wa Pretoria.”

Maj Gen Jean-Lucien Bahuma Ambamba w’imyaka 57 yagize ikibazo cy’imitsi y’ubwonko ‘accident vasculaire cérébral’ ubwo yari mu nama mu gihugu cya Uganda yigaga ku kurandura inyeshyamba za ADF Nalu zirwanya ubutegetsi bwa Uganda zikaba zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ku wa gatandatu nimugoroba, ibihuha byakwiriye mu mujyi wa Goma ko Gen Bahuma yarozwe.

Hari umwe mu bantu baganiriye na AFP utarivuze izina, ariko na we asa n’ushidikanya ku cyaba cyateje urupfu rwa Gen Bahuma.

Yagize ati “Kuri jyewe ibyo ntibyangaza (kurogwa). Ari byo byabaye, muri Kivu y’Amajyaruguru nta cyaba gikemutse.”

Uyu muntu yavuze ko urupfu rw’uyu musirikare rwabereye muri Uganda, kandi iki gihugu kikaba kitarahwemye kuregwa ko gishyigikira inyeshyamba muri Congo Kinshasa.

Minisitiri w’ingabo muri Congo Kinshasa yatangaje ko Bahuma yari umuntu wiyemeje, umusirikare ureba kure kandi witangaga atizigama kugira ngo arangize akazi ke.

Martin Kobler, ukuriye ubutumwa bw’ingabo za MONUSCO zishinzwe kugarura amahoro muri Kivu, yanditse ko “Gen Bahuma yari umugabo. Igihugu cya Congo Kinshasa kiramubuze, na njye ndamubuze.”

Amakuru ava muri Congo ni ay’uko hari umusirikare ufite ipeti rya jenerali washyizweho by’agateganyo ngo amusimbure, ariko ntiharatangazwa amazina ye.

Uyu mugabo yavukiye mu Ntara ya Orientale, mu majyaruguru y’igihugu yaje kuba umugaba mukuru w’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru mu 2012, nyuam aza gutsinsura umutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi mu 2013.

Yatumye ingabo za Congo zarangwaga no guta urugamba zikiruka, gukorera urugomo abaturage n’ibindi noneho zigarurira imitima ya benshi mu baturage, ibi byaje gutuma agaba ibitero no ku zindi nyeshyamba za ADF Nalu twavuze haruguru.

Imiryango itari iya leta muri Kivu yanditse ko “Gen Bahuma yari umucunguzi w’abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru (…) ko yasize abaturage b’iyo ntara ari impfubyi.”

Uyu mugabo apfuye nyamara hari amakuru ko umutwe wa M23 waba ugerageza kongera kwisuganya.

Urupfu rwe rwateje impagarara muri Kivu, mu mujyi wa Goma abagore b’abasirikare ku cyumweru biriwe mu myigaragambyo bavuga ko Gen Lucien Bahuma yagambaniwe nk’uko byavuzwe ku rupfu rwa Col Ndala bafatanyije guhashya M23.

Umuryango uharanira impinduka, (Lutte pour le changement, Lucha) ukorera mu mujyi wa Goma wasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse, ryigenga kandi ryihuse ku rupfu rw’aba bagabo babiri kugira ngo hakurweho urujijo ku mpamvu ‘zidasobanutse’ zateje urupfu rwa Gen Bahuma.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish