Digiqole ad

Ibiganiro nyakuri ku mibonano mpuzabitsina mu rubyiruko birakenewe

Kamaliza Raissa, Umunyeshuri muri Kaminuza
Kamaliza Raissa, Umunyeshuri muri Kaminuza

Natangajwe cyane nogusoma kuri iyi website mu minsi ishize ko ibinini byo kuboneza urubyaro (contraceptives) aribyo byongera imibonano mpuzabitsina mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Bakomezaga bemeza ko abakobwa biyahuza ibyo binini baryamana n’abahungu (cyangwa n’abagabo) kurushaho kuko basa n’ababohotse. Manutse hepfo gato, nsanga ibitekerezo (comments) byatanzwe nabyo byiganjemo impungenge ku myitwarire n’ubugorame (immorality) by’urubyiruko rw’u Rwanda muri iyi minsi.

Nibyo koko, urubyiruko rukora imibonano mpuzabitsina, ariko kwemeza ko abakora imibonano mpuzabitsina batarashakana bagoramye nta gihamya bifite kandi ni uguhunga ikibazo nyamukuru: ese umuryango nyarwanda (Rwandan society) ufata ute ingingo y’ubuzima bw’imyororokere?

Imyaka yemewe n’amatego mu Rwanda yo gukora imibonano mpuzabitsina ni 18, kimwe n’imyaka yo gutora.

Ese kuki duha abantu ubushobozi bwo guhitamo abatuyobora ariko ntitubahe ubushobozi bwo guhitamo iby’ubuzima bwabo bwite (personal life)?

Wasanga ari ukubera ko ibijyanye n’amatora biba byarahawe umwanya uhagije wo gutegurwa ndetse hagatangwa n’umwanya w’ibibabzo ku buryo umunsi w’amatora ugera buri wese azi uwo ashaka guhitamo, ndetse akanaba yiteguye kwemera ibizava muri ayo matora. Ariko iyo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, nta biganiro biba bihari.

Kugira ihame ko ibijyanye no kuganira ubuzima bw’imyororokere ari agahomamunwa mu muryango wacu ntaho byatugejeje kimwe n’uko ntaho byagejeje umuryango mugari w’Afurika mu byerekeranye no kurwana ibyorezo bya VIH/SIDA n’indwara zandurira mu mibonanano mpuzabitsina (STDs) dukurikije imibare y’ababana n’ubwandu bwa VIH/SIDA n’ama STDs.

Rero kwihutira gutera isoni urubyiruko nabyo ntaho bizatugeza. Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika benda kugera ku 100% kandi abenshi mu rubyiruko biga ibijyanye na siyansi (science). Ni abantu bamenyereye ibisobanuro n’ibiganiro, kandi ibyo umuryango wacu uri kubibima mu gihe hari ‘undi muntu’ uri kubaganiriza.

Mu bitabo, indirimbo n’amafilimi (films) bigurishwa hanze aha, umwangavu cyangwa ingimbi bafite imyaka 16 baba bakora imibonano mpuzabitsina ubundi bakiberaho neza ubuziraherezo ariko sosiyete yacu ibwira urubyiruko iti “kuryamana mbere yo gushakana ni bibi” ubundi bigahagararira aho!

Ese utekereza ko ari nde urubyiruko ruzumva?

Tugomba kureka kumva ko ibyo nakwita ibiganiro by’iterabwoba umuryango wacu ufite ku byerekerana n’ubuzima bw’imyororokere hari icyo bidufasha. Abaganga bagomba guhaguruka bagacecekesha ibinyoma byabaye kimomo y’uko ibinini byo kuboneza urubyaro (contraceptives) aribyo bitera kanseri z’amabere (breast cancer) na kanseri y’inkondo y’umura (cervical cancer).

Abanyarwanda turifuza sosiyete iteye imbere ariko ntidushaka kwakira n’imitekerereze byanze bikunze izana n’iterambere.

Urubyiruko rurisobanukiwe kandi runasobanukiwe ubuzima bw’imyororokere kurusha hambere. Uyu ni umugisha sosiyete yacu yagombye kwakira kugira ngo havuke ibiganiro nyakuri bihuza impande zombi (ababyeyi n’urubyiruko) mu cyimbo cyo kwifuza ibitekerezo bya kera.

Ngarutse ku byo navuze haruguru, nibyo ko urubyiruko ruri gukora imibonano mpuzabitsina twabyemera twabyanga kandi gukoresha iterabwoba no guceceka mu cyimbo cy’ibiganiro nyakuri bizatuma urubyiruko ruhitamo kwihisha, impamvu yambere itera kutirinda mu mibonano mpuzabitsina n’ibibazo bizana nabyo.

Sindi kwamamaza ko urubyiruko rutarashaka rutangira gukora imibonano mpuzabitsina. Ndi kwamamaza sosiyete ibona abafashe icyo cyemezo, ikababona uko bari: abantu bazi ubwenge bashobora gufata ibyemezo bijyanye n’akazi (careers), ubuzima bwabo bwite (personal life) ndetse n’ejo hazaza h’igihugu cyacu.

Kamaliza Raissa

0 Comment

  • Raisa, wanditse koko ipaji uruzuye ariko sindasobanukirwa n’icyo ushatse kuvuga. Ese uri gusabira urubyiruko uburenganzira bwo gukora imibonanompuzabitsina rutihishe? Ese urabakangurira kubikora kumugaragaro? Uranenga se imyitwarire ya Societe Nyarwanda yo kutabemerera gukora imibonanompuzabitsina kumugaragaro? Sinenze imyumvire yawe ariko sinumva neza icyo iyi nyandiko yawe igamije.”Sindi kwamamaza ko urubyiruko rutarashaka rutangira gukora imibonano mpuzabitsina. Ndi kwamamaza sosiyete ibona abafashe icyo cyemezo, ikababona uko bari: abantu bazi ubwenge bashobora gufata ibyemezo bijyanye n’akazi (careers), ubuzima bwabo bwite (personal life) ndetse n’ejo hazaza h’igihugu cyacu.” Aha washatse kuvuga iki hano? Urashaka ko umuryango nyarwanda udufata uko turi (Nanjye ndi urubyiruko), kuko tubasha gufata icyemezo cyo gukora imibonanompuzabitsina? Utekereze ku muco nyarwanda, imyemerere y’abantu itandukanye etc. ibyo nibyo bitugira Unique tugatandukana n’andi mahanga. It’s our identity as Rwandans, none ibyo byose tubyirengagize Raisa?

  • Raissa urakoze ! gusa nanjye sinumvise neza icyo usaba ! ndagirango nkubwire rero ko sosiyeti nyarwanda igira indangagaciro zihariye, ninazo zidutandukanya n’andi mahanga ! urugero naguha nk’iburayi ababyeyi bategekwa gutangira guha abakobwa babo ibinini birinda kubyara bafite imyaka icumi ! Raissa koko natwe mu Rwanda ababyeyi bafite abakobwa bafite imyaka icumi batangire babahe ibinini birinda kubyara ? ese ubwo ni uburere bwiza ? ndemera ko abakobwa bagomba kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere yabo, reka nguhe urugero : urabona uriya muco abana b’abanyarwanda bakora bita gukuna ! kuriya bakurura rugongo ngo ibe ndende, nta handi biba henshi uretse mu Rwanda, ariko ikibazo nyamukuru gihari ni uko umwana ashobora kubikoreshwa n’undi mugenzi we wanduye sida akaba yamwanduza icyo cyago ! nk’icyo ni igitekerezo umubyeyi wese yagombye kujya afashamo umwana we aho kujya kubikoreshwa n’abandi bana hanze utanamenya ko ari bazima ! naguha ingero nyinshi, gusa ibitekerezo byawe ndabishimye ariko haraburamo akantu gatuma byumvikana neza kurushaho ! urakoze mukobwa mwiza

  • Raissa? Reka nkwibarize Banza utekereze uti: ese ubundi ibitsina byaremewe guhuzwa? Niba wemera Imana, ubona ibitsina yarabiremeye iki? Ngo twishimishe gusa?

  • Uyu mwali ko atumvikana neza mu nyandikoye atangiye neza ariko ageze hagati rubura gica!wongere ukorere inyandiko yawe ubugororangingo ibashe kumvikana neza ma!

  • Wowe Witwa Kamaliza Raissa, ndagushimiye ku bitekerezo byawe washize muri iyi nyandiko: Nanjye ndagaya sociyete yacu itaganiriza urubyiruko ku buzima bw’imyororokere kuko harimo ikibazo, naho hariya wavuze ko urubyiruko rujijutse ko kujya mu busambanyi no kunywa imiti iboneza urubyaro baba bazi ibyo bakora, urabeshye ntabwo ari benshi babizi, mu mwaka ushize wa 2013 hari abanyeshuri benshi bo mu mashuri yisumbuye bagiye bagaragaraho gutwita inda zitateguwe cyane bakava mu mashuri none urumva nkaba baba basobanukiwe? Usibye no mu mashuri yisumbuye hari n’abandi barengeje imyaka 18 bagiye batwara inda muri za kaminuza cg bagafatwa bazikuramo none abo barajijutse kuburyo bazi icyo bakora ? Ndemeranywa nawe ko urubyiruko rw’abakiri bato (Munsi ya 18 ans) bakwiye kujya baganirizwa hakiri kare bakamenyi byinshi ku buzima bw’imyorokere ku mibiri yabo bityo bazajya banagera muri za kaminuza babizi neza rwose ariko kurubu na bamwe mubiga kaminuza usanga ntabyo bazi nkuko nabigaraje haruguru. Kwerekana ingaruka mbi ziri muri iyi ngeso yo gukora imibonano mpuzabitsina mu kavuye si bibi nta nubwo ari ukubafata nk’injiji ahubwo nibyo bikwiriye abantu nkaba. Urubyiruko rwacu ntirureba kure namba, ubundi umuntu w’imyaka 18 yagakwiye kuba atangiye kureba kure mu gutegura ejo heza hazaza ariko benshi usanga barangariye muri iyi myifatire mibi y’ubusambanyi ngo barishimisha, bagakomeza kuba umutwaro ku muryango nyarwanda, none Raissa urumva twareka kubwira urubyiruko ingaruka mbi ziri muri iyo myifatire mibi. Murakoze! 

  • 1° injiji iyo ivuze ibyoroshye ugirango birakomeye!!!!!!! 2. umunyabwenge iyo asobanura ibikomeye wumva byoroshye!!!!!!  NONE UYU UMUKOBWA NGO NI RAISA KO UVUZE AMAGAMBO ARIKO NKABA NTACYO NUMVISEMO NA KIMWE, URETSE KO BIGARAGARA KO YUZUWEMO N’UMUJINYA , KWIGOMEKA, GUPINGA  NO KWIGIRA IGISHEGABO, HAGOWE AKAGABO KAZAKURONGORA UZAKARIGASURA.

    Abagore baragwira uyu we niyo wampa ibya mirenge sinamwemera , ni mwiza ariko afite akabazo kuko kuba yanditse paji ebyiri ariko abantu ntibumve icyo ashatse kuvuga nabyo ni ikibazo cyerekana ko uyu mukobwa soit ntabwo ari umunyabwenge avuga ibyo atazi, soit yuzuwemo n’umujinya umubuza kwisobanura neza, burya iyo ufite clear mind nibyo uvuga biba clear

  • I think this page has certain disguise, gusa ubanza wemera imibonano mbere yuko ushaka uwawe Imana yakuremeye, again its yr views no matter how people criticise you keep on telling youth how to go over this this stressing issue(sexual relations) thanx.

  • Gutanga ibitekerezo bidahura ni ibya abandi ntibyagatumye bamwe babihorwa. Ibyo giragaraza ko tukiri mu bujiji bityo ntawagakwiye gutuka uyu wanditse iyi nkuru kuko nawe yatanze igitekerezo gitandukanye n’uwamubanjirije wanditse hano.Rwanda National Strategic Plan 2009-2012: HIV/AIDS prevalence in Rwanda is 3,1% in a country of over than 10millions of population, 60% under poverty, for people between 15-24: sex education is 54% of men and 51% of women, 3,9% of women and 13,3% did unsafe sex before 15 years, ubwo namwe mwareba indi mibare ya vuba. Ni gute wavuga ko ibiganiro ku imyitwarire yúrubyiruko bidakenewe(na rapports zose zirabivuga, Unicef,UNAIDS,MINISANTE,..). Dukomeze duhishe ukuli abana kandi ubushakashatsi bugaragaza ko bageze kure muri sexuality??Mineduc ngo nta condoms mu mashuli yisumbuye, abatwara amada ni bangahe?abandura n’abarwara izindi ndwara?ababona ARV mu Rwanda ntibarenga 80% y’abayikeneye, ibaze ko RNSP for HIV/AIDS 2009-2012 zatwaye $887 millions. Ibibazo bya HIV/AIDS, STD’s n’inda zitageguwe nibitakugiraho ingaruka, ni abo mu muryango wawe cg igihugu cyacu gisanzwe kikeneye.

  • Raissa wo kagira Imana we garuka wandike twumve icyo washatse kuvuga kuko muri iyi nyandiko yawe ndende ntacyo abenshi batoyemo

  • Ndumiwe pe! Ntago abakora imibonanompuzabitsina before 18yrs, babiterwa n’uko batazi ingaruka zibivamo! ahubwo ni ubujiji buri mu rubyiruko. Bibwirako gusambana aribwo butwari! simbona ko kubiceceka aricyo gituma ubusambanyi bwiyongera ahubwo nureba neza urasanga iki gihe niho ibiganiro ku mibonanompuzabitsina byiyongereye kandi aho gukemura ikibazo mbona ahubwo ubusambanyi bwiyongera bikabije! Niba ubihakana ukore analysis in this last 4! uzabona igisubizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish